Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 3 UGUSHYINGO 2025
📖 YOSUWA 14
Yoz 14:2,5,11-13
[2]Imigabane irafindirwa nk’uko Uwiteka yari yarabitegekesheje Mose, iyo iba gakondo y’imiryango cyenda n’igice cy’umuryango,
[6]Abayuda baherako basanga Yosuwa i Gilugali, Kalebu mwene Yefune Umukenazi aramubaza ati “Ntuzi icyo Uwiteka yatuvuzeho jyewe nawe, akabibwira Mose umuntu w’Imana turi i Kadeshi y’i Baruneya?
[7]Icyo gihe nari maze imyaka mirongo ine, twari tukiri i Kadeshi y’i Baruneya, Mose umugaragu w’Uwiteka antuma kujya gutata igihugu. Bukeye ngarutse muhamiriza ibyo nari nabonye n’umutima utabeshya.
[8]Ariko bene data twajyanye bahīsha imitima y’abantu ubwoba, jyeweho nomatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose.
[9]Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose.’ ”
[10]Nuko Kalebu arongera aravuga ati “Kandi dore Uwiteka yatumye mara iyi myaka mirongo ine n’itanu nk’uko yavuze, uhereye igihe Uwiteka yabibwiriye Mose, Abisirayeli bakizerera mu butayu. None dore uyu munsi nshyikije imyaka mirongo inani n’itanu.
[11]Ubu ndacyafite imbaraga nk’uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho. Uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n’ubu ni ko zikiri.
[5]Nk’uko Uwiteka yategetse Mose, ni ko Abisirayeli babigenje bagabana igihugu.
[11]Ubu ndacyafite imbaraga nk’uko nari nzifite urya munsi Mose yanyoherejeho. Uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n’ubu ni ko zikiri.
[12]None umpe umusozi Uwiteka yavuze urya munsi. Icyo gihe wumvaga ko Abānaki bari bahari, kandi ko hariho imidugudu minini igoswe n’inkike z’amabuye. None ahari aho Uwiteka azaba ari kumwe nanjye, mbirukane nk’uko Uwiteka yavuze.”
[13]Yosuwa aha Kalebu mwene Yefune umugisha, maze amuha umusozi witwa Heburoni ngo habe gakondo ye.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.
1️⃣GAKONDO Z’IMIRYANGO
🔰Mose ubwe yari yaragennye imbibi z’igihugu nk’uko cyagombaga kugabanwa n’imiryango igihe bari kuba bamaze kwigarurira Kanani, kandi yari yarashyizeho umutware uturutse muri buri muryango kugira ngo bazafashe mu gusaranganya igihugu AA 350.1
➡Ukwizera kwa Mose na Yosuwa kwari kuzuye. Kugabanya Abisiraheli ahatarigarurirwa ni nko gutsinda intambara utaratangira kurwana .
Ese nawe ujya wizera amasezerano y’Imana n’igihe ibintu bikomeye cyane?
⏯Mugenzi mu kwizera natwe twamaze kwicarana na Yesu mu bwami bwo mu ijuru.
2️⃣KALEBU AHABWA GAKONDO
🔰Heburoni niyo yari umurwa w’igihanda Anaki, wa muntu muremure munini wateye ubwoba ba batasi kandi binyuze kuri bo agaca intege Abisiraheli bose. Aho rero ni ho Kalebu yahisemo ngo habe gakondo ye yiringiye ububasha bw’Imana. AA 350.3
🔰Ukwizera kwa Kalebu kwari kukiri nk’uko kwari kumeze igihe ubuhamya bwe bwavuguruzaga amakuru mabi yari yatanzwe n’abatasi icumi. AA 350.5
➡KALEBU yatse gakondo aho yari yarasezeranyijwe, kandi hari hatarigarurirwa, agomba kubanza gutsinda ba bagabo barebare b’ibihangage baraswe ubutwari n’intasi zindi bigaca intege Abisirayeri.
⏯Mu kwaka Heburoni, byari isomo ku Bisiraheri bandi bagombaga kwizera Imana bashikamye nka Karebu kugira ngo ibagabize Abanyakanani.
⁉Kubera Imana nyuma y’imyaka 45, ageze ku myaka 85, yara agikomeye nka mbere. Bigaragaza ko Imana ariyo itanga uburame, icyacu ni ukumvira amategeko yaho harimo n’ayo kwitungira amagara mazima.
🛐MANA URAKOMEYE. AMASEZERANO YAWE NTASAZA KANDI URAYASOHOZA. DUHE KUYASHIKAMAMO🙏
Wicogora Mugenzi