Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 29 UKWAKIRA 2025
📖 YOSUWA 9
(3) Ariko Abagibeyoni bumvise ibyo Yosuwa yakoze i Yeriko no kuri Ayi, bahimba ubwenge baragenda bihindura intumwa, bajyana amasaho ashaje ku ndogobe zabo n’imvumba za vino zishaje ziteye ibiremo zibaririye
(6) Barahaguruka basanga Yosuwa n’Abisirayeli mu ngando y’i Gilugali barababwira bati
“Turaturuka mu gihugu cya kure, nuko mudusezeranye isezerano
(8) Babwira Yosuwa bati “Turi abagaragu bawe.”
Yosuwa arababaza ati “Muri Bwoko ki? Muturuka he?
(9) Baramusubiza bati “Twebwe abagaragu bawe, turaturuka mu gihugu cya kure, twazanwe ino n’izina ry’Uwiteka Imana yawe, kuko twumvise kwamamara kwayo n’ibyo yakoze muri Egiputa byose ,
(15) Nuko Yosuwa asezerana nabo isezerano ry’amahoro no kutazabica, n’abatware b’iteraniro barabarahira.
(18) Abisirayeli ntibabica kuko abatware b’iteraniro bari barabarahiriye Uwiteka Imana y’Abisirayeli, iteraniro ryose ryitotombera abatware ,
(19) Ariko abatware babwira iteraniro bati “Twabarahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli, ntitwabasha kubākura
(22) Nuko Yosuwa arabahamagara arababaza ati “Ni iki cyatumye muturyarya mukavuga yuko muri kure yacu cyane kdi duturanye?
(23) Nuko rero muravumwe, ntabwo muzabura kuba abaretwa n’abashenyi n’abavomyi b’inzu y’Imana yanjye. “
(27) Yosuwa abagira abashenyi n’abavomyi b’iteraniro n’ab’igicaniro cy’Uwiteka, aho azatoranya hose. Niko bagikora na bugingo n’ubu.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Kubeshya ni ububata burimbura.
1️⃣UBURYO ABAGIBEYONI BIGIZWE ABARETWA
✳Abagibeyoni bahawe uburenganzira bwo kubaho, ariko bagirwa abaretwa bahera aho bakora imirimo iciriritse.
Yosuwa abagira abashenyi n’abavomyi b’iteraniro n’ab’igicaniro cy’Uwiteka, aho azatoranya hose .
▶Gibeyoni, umurwa w’ikirangirire kurenza iyo mirwa yabo yindi, “wari umurwa ukomeye nk’indi mirwa ya cyami .” “Kandi abantu bose bari abanyambaraga.”Ni ukuli kwerekana ubwoba bwinshi ubwoko bwa Isirayeli bwari bwarateye abaturage b’i Kanani, kugeza aho abaturage b’uwo murwa biyemeje kuyoboka imirimo nk’iyo yo gucishwa bugufi kugira ngo barokore ubugingo bwabo. (AA pge 256)
➡Kubw’ubusabe bw’Abagibeyoni byatumye baba abaretwa na bugingo n’ubu kubwo gusaba nabi, no kwitega imitego. Jya usaba neza kdi witoze gusaba ibirenze.
2️⃣UKURI NIKO KUZABABATURA
✳Ariko rero byajyaga kurushaho kuba byiza, iyo abo Bagibeyoni babwira Isirayeli ukuli. Uburyarya bwabo nta kindi bwabazaniye uretse umugayo, umuvumo n’uburetwa.
Imana yari yarabiteguye kera ko abazareka ubupagani bakifatanya na Isirayeli bazasangira imigisha y’isezerano, uretse bimwe batari bahwanyije, iryo tsinda ry’aba bantu ryagombaga kunezezwa n’amahirwe n’imigisha bingana n’iby’Abisirayeli.
Iyo niyo yari intambwe Abagibeyoni bagombaga kwakirirwaho.
✳Ntabwo kwari ugusuzugurwa koroshye kuri abo baturage b’ururembo rwa cyami “kuko abantu bawo bose ubusanzwe bari intwari “; kugirwa abashenyi b’inkwi n’abavomyi b’amazi. Nyamara bo bahise bamenyera ubuzima bwa gikene bitewe naya ntego. N’uko uko ibisekuru byose byagiye bisimburana, imibereho yabo y’ububata yahamyaga urwango Imana yanga ikinyoma. (AApge 256)
None se wowe kuba uruhirijwe muri iyi si y’icyaha, na magingo aya Yesu akaba ataraza, hari amahirwe ubibonamo yo kugira ngo tuvumbure iryo banga ry’uburyo Imana yanga icyaha, bikagutera gufata umwanzuro wo kukizinukwa?
Imana iradukunda ni Alfa na Omega , yateguye kera ko abazareka ubupagani bakifatanya na Isirayeli bazasangira imigisha y’isezerano . NAWE GENZA UTYO UBONE UMUGISHA.
🛐 MANA DUHE GUCISHWA BUGUFI NO KWEREKANA ICYUBAHIRO CYAWE🙏
Wicogora Mugenzi. Amen