Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 28UWAKIRA 2025

📖 YOSUWA 8

(1) Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntutinye kandi ntukuke umutima. Jyana ingabo zose uhaguruke utere kuri Ayi, umenye ko nshyize umwami waho n’abantu be n’umudugudu we n’igihugu cye mu maboko yawe.
(10) Mu gitondo kare Yosuwa arazinduka ateranya abantu, azamukana n’abakuru b’Abisirayeli abarangaje imbere, bajya kuri Ayi .
(11) Ingabo zose zari kumwe nawe zirazamuka zegera uwo mu dugudu zigira aho ziwitegera, zigandika aho i kasikazi yo kuri Ayi, hariho igikombe hagati yaho na Ayi.
(14) Nuko umwami wa Ayi abibonye abo mu mudugudu bazinduka bazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana n’umwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rw’ikibaya ariko ntiyamenya ko hari abamuciye igico inyuma y’umudugudu .
(16) Bateranya aba Ayi bose ngo bakurikire Yosuwa, nuko baramukurikira ariko barashukwashukwa ngo bave mu mudugudu.
(17) Ntihagira umugabo usigara muri Ayi cyangwa i Beteli ataje kwirukana Abisirayeli, basiga umudugudu wuguruwe barabakurikira
(18) Uwiteka abwira Yosuwa ati “Tunga kuri Ayi icumu ryawe kuko ngiye kuyikugabiza. “Yosuwa atunga kuri Ayi icumu yari afite mu ntoki.
(19) Arambuye ukuboko kwe abari mu gico babyuka aho bari bari, birukanka binjira mu mudugudu barawutsinda, bahita bawutwika.
(30) Birangiye Yosuwa yubakira Uwiteka Imana y’Abisirayeli igicaniro cy’amabuye ku musozi witwa Ebali, nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yategetse Abisirayeli igicaniro cy’amabuye mazima atigeze gukozwaho icyuma n’umuntu n’umwe, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro.
(32) Maze yandikira imbere y’Abisirayeli ku mabuye y’igicaniro amategeko ya Mose, nk’uko Mose yari yarayanditse.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ni inshingano kwibuka no kwibutsa amategeko y’Imana

1️⃣GUTERA AYI

✳Nyuma yo guhanwa kwa Akani, Yosuwa yategetswe kuyobora abantu bose b’abarwanyi maze bagatera Ayi. Imbaraga z’Imana zari ku bantu bayo, kandi bidatinze bari bagiye gutsinda uwo mudugudu.

▶Rubanda rwari rurekereje kwinjira muri Kanani, kugeza ubwo, nta mazu cyangwa imirima bari bafite yo guha imiryango yabo, none rero kugira ngo babashe kuyibona bagombaga kwirukana Abanyakanani, nyamara uwo murimo w’ingenzi wagombaga gusibizwa.

Mbere yo kwegukana burundu uwo murage wabo , bagombaga kuvugurura isezerano ryabo ryo kuyoboka Imana (AApge 253)

2️⃣IGITUMA DUKWIRIYE KWIGA IJAMBO RY’IMANA DUSHIMIKIRIYE

📖 Hanyuma asoma amagambo y’amategeko yose, imigisha n’imivumo nk’uko byari byanditswe byose mu gitabo cy’amategeko.(umur 34 )

✳Satani ahora mu murimo we amaranira gusebya ibyo Imana yavuze, kurindagiza ubwenge no gutera umwijima mu misobanukirwe yacu, kugira ngo noneho atume abantu bagwa mu cyaha.
Imana ihora iharanira kwegeranya abantu bayo no kubashyira munsi y’uburinzi bwayo ngo Satani atabona uko abashukisha ubucakura n’imbaraga z’ubuhendanyi bwe. Yiyemeje kubabwiza ijwi ryayo bwite, kubandikira n’urutonde rwayo bwite amagambo yayo yagenewe abantu ngo ababere umufasha utunganye.
Ababyeyi bashobora gushishikariza abana babo kwiga n’ubumenyi bw’ingeri nyinshi buri muri ibi bitabo byera. Nyamara nabo ubwabo bakwiriye kubanza kubyishishikariza ubwabo.
Abifuza ko abana babo bakunda kandi bakubaha Imana, bagomba kuganira iby’ineza yayo, ububasha bwayo n’imbaraga zayo, nk’uko byerekanwa mu ijambo ryayo ndetse no mu mirimo yayo y’irema. (AApge 254)

🛐 MANA TWUNGURE UBWENGE BWO KWIGA NO KWIGISHA IJAMBO RYAWE , ABANA BACU, N’ABANDI BOSE MURI RUSANGE 🙏

Wicogora Mugenzi. Amen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *