Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 1 UGUSHYINGO 2025
📖 YOSUWA 12
Yoz 12:6-8
[6]Abo bose Mose umugaragu w’Uwiteka n’Abisirayeli barabishe, kandi Mose umugaragu w’Uwiteka ahaha Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase ngo habe ahabo.
[7]Kandi aba ni bo bari abami b’ibihugu byo hakuno ya Yorodani iburengerazuba, abo Yosuwa n’Abisirayeli banesheje, uhereye i Bāligadi mu kibaya cy’i Lebanoni ukageza ku musozi wa Halaki uzamuka i Seyiri. Yosuwa agiha imiryango y’Abisirayeli ngo habe ahabo nk’uko bagabanijwe.
[8]Igihugu cy’imisozi miremire n’icy’ikibaya n’icyo muri Araba, n’icy’imirenge y’imisozi n’icyo mu butayu n’icyo mu ruhande rw’ikusi, n’icy’Abaheti n’icy’Abamori n’icy’Abanyakanāni, n’icy’Abaferizi n’icy’Abahivi n’icy’Abayebusi.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Abami b’abapagani mu mbaraga zabo zose batsinzwe n’Abisirayeri bayobowe n’Imana. Nawe uyobowe n’Imana wizera insinzi irambye.
1️⃣ABAMI BARIMBURANYWE N’IBYABO BYOSE
🔰Biturutse ku itegeko ry’Imana, ayo magare yaratwitswe, amafarashi bayaca ibitsi, bityo bituma atakibasha gukoreshwa mu ntambara. Abisiraheli ntibagombaga kwiringira amagare cyangwa amafarashi, ahubwo bagombaga kwiringira “izina ry’Uwiteka Imana yabo.” AA 349.3
➡️Imana yanze ko baziringira ibikoresho by’abanzi babo ibategeka kubyangiza byose.
N’uyu munsi hari igihe Imana itubashisha kugera ku ntsizi, ugasanga imigisha iduhaye isimbuye uko twayiringiraga. Sigaho. Akazi, imitungo…aho kugira NGO bikubuze kwiringira izina ry’Uwiteka, bireke.
2️⃣KORA AHAWE
🔰umwe umwe, bityo na Hazori, igihome gikomeye cy’izo ngabo ziyunze nayo iratwikwa. Intambara yarakomeje imara imyaka myinshi, ariko irangira Yosuwa ari we utegeka Kanani. “Nuko igihugu gihabwa ihumure.” AA 349.4
➡️Hari abami Mose yatsinze, asigira ikivi Yosuwa ngo acyuse.
Ni uwuhe murage uzasigira abazagusimbura? Ni uwo kurwana kuruhande rw’Imana igatsinda intambara, cg ni uwo kureka ikibi kikaganza ikiza.
Imana iturinde kuzasiga umurage mubi.
🛐 DATA MWIZA MU NTAMBARA Z’UBUZIMA DUHE KUKWIRINGIRA WENYINE, NO KUKWEGURIRA BYOSE
Wicogora Mugenzi.