Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 31 UKWAKIRA 2025

📖 YOSUWA 11 ;

(1) Yabini umwami w’i Hasori abyumvise, atumira Yobabu umwami w’i Madoni n’umwami w’i Shimuroni n’umwami wo kuri Akishafu,
(2) n’abami b’ikasikazi. …
(5)abo bami bose baraterana, baraza bagandika hamwe ku mazi y’i Meromu ngo barwanye Abisirayeli.
(6) Uwiteka abwira Yosuwa “Ntubatinye kuko ejo nk’iki gihe nzabatanga bose bicirwe imbere y’Abisirayeli, amafarasi yabo muzayateme ibitsi, n’amagare yabo muzayatwike. “
(8) Uwiteka abagabiza Abisirayeli barabakubita, barabirukana babageza kuri Sidoni n’i Misireforimayimu, no mu gikombe cy’i Misipa iburasirazuba, barabica ntibasiga n’umwe
(16) Uko niko Yosuwa yahinduye icyo gihugu cy’imisozi miremire, n’icy’ikusi cyose n’i cy’i Gosheni cyose, n’icy’ikibaya cya Araba n’igihugu cy’imisozi miremire cya Isirayeli n’icy’ikibaya cyaho
(20) Ibyo byaturutse k’Uwiteka kuko yanangiraga imitima yabo bakaza kurwana n’Abisirayeli, yagiraga ngo abarimbure pe , batagirirwa imbabazi, ahubwo barimburwe nk’uko Uwiteka yategetse Mose.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe

1️⃣IMANA IFUHIRA ABAYO N’IBYAYO

✳Iki gitangaza gikomeye gihamya neza ko ibyaremwe byose bigengwa n’Umuremyi.

▶Muri iki gitangaza, abogeza ibyaremwe byose babirutisha Imana y’ibyaremwe, bahora bakangarwa.
Ku bushake bwayo bwite Imana iteranya imbaraga z’ibyaremwe ikazikoresha gutsinda ububasha bw’abanzi bayo. (AApge 257)

2️⃣ITEGURE GUTAHA KANANI

✳Ibyabayeho nibyo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe nibyo bizongera gukorwa, nta cyaduka munsi y’ijuru. (Umubwir 1:9)

▶Imana yakoresheje umugaragu wayo Yosuwa wari uyuboye ubwoko bwayo, kurwana no kunesha ababisha b’Abisirayeli bagombaga kubabuza umutekano bari bubonere mu gihugu cy’isezerano.
Nk’uko yabasezeraniye ko ari igihugu cy’amata n’ubuki, yagombaga kubarinda inkomyi yose yari kubabuza umunezero muri Kanani
Uyu munsi nabwo, yiteguye gukora byose byatuma uzagubwa neza ugeze mu gihugu cy’isezerano, emera ugengwe nawe, ukurikize inama aguha , ntakabuza nawe azakuneshereza.
📖Namwe umuriro n’urubura na sheregi n’igihu; namwe muyaga n’ishuheli, usohoza ijambo rye (zab148:8)

✳Tubwira neza iby’intambara ikomeye igomba kubaho mu gihe cy’irangizwa ry’amateka y’iyi si, ubwo Uwiteka yakinguye ububiko bwe bw’intwaro, avanamo intwaro z’uburakari bwe (Yerem 50:25)

Umuhishuzi arondora kurimbuka kugomba kuzabaho ubwo ijwi rirenga rivugira mu rusengero rwo mu ijuru kuri ya ntebe ryatangazaga riti “Birarangiye “((hish 16:17, 21,AApge 258))

➡Igihe kiri bugufi, hakumvikana iri jambo “Birarangiye ” witeguye ute?igihe ni iki.

🛐 *MANA NI WOWE MUGENGA WA BYOSE DUHE GUSOBANUKIRWA N’URU RUGAMBA TUKWIYEGURIRE *🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *