Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 30 UKWAKIRA 2025

📖 YOSUWA 10
(1) Ubwo Adonisedeki umwami w’i Yerusalemu yumvise uko Yosuwa yatsinze Ayi akaharimbura rwose, kandi uko yagize kuri Ayi n’umwami waho kandi uko Abagibeyoni basezeranye amahoro n’Abisirayeli bakabana nabo,
(2) aherako aratinya cyane kuko i Gibeyoni hari umudugudu ukomeye cyane, nk’uko indembo z’abami zimera ndetse harutaga kuri Ayi, n’abagabo baho bose bari intwari.
(5)Nuko abo bami batanu b’Abamori :umwami w’i Yerusalemu n’uw’i Heburoni n’uw’i Yaramuti, n’uw’i Lakishi n’uwo kuri Eguloni bateranira hamwe, barazamuka bo n’ingabo zabo zose bagambika i Gibeyoni, barahagerereza.
(6)Nuko Abagibeyoni batuma kuri Yosuwa mu ngerero z’i Gilugali bati
“Ntuhemukire abagaragu bawe, uzamuke n’ingoga uze utuvune uturengere, kuko abami bose b’Abamori bo mu misozi miremire bateraniye hamwe kudutera. “
(8)Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko mbakugabije, nta muntu wo muri bo uzaguhagarara imbere.
(9)Maze Yosuwa abatungukiraho vuba, kuko yaje ijoro ryose avuye i Gilugali.
(10)Uwiteka abatataniriza imbere y’Abisirayeli, babicira i Gibeyoni barabatikiza, babirukanira mu nzira izamuka ijya i Betiholoni barabanesha babageza kuri Azeka n’i Makeda.
[13]Izuba riherako rirahagarara n’ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhōra inzigo ababisha babo. Mbese icyo nticyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk’umunsi wose.
[14]Kandi nta munsi wahwanye n’uwo mu yawubanjirije cyangwa mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvaga umuntu kuko Uwiteka ari we warwaniye Abisirayeli.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, abisunze Uwiteka ntibazakorwa n’isoni

1️⃣IGITINYIRO DUHABWA NO KUBAHA IMANA

✳Ubuyoboke bw’Abagibeyoni bwateye abami b’i Kanani kwiheba, Ubwo niho hafashwe icyemezo cyo kuza guhora abo bose, bagiranye amasezerano n’ubwoko bw’abarwanyi. Abami batanu b’Abanyakanani bashyize hamwe kugira ngo barwanye Abagibeyoni. Ariko Abagibeyoni bo ntibari biteguye kwirwanaho.

Maze batuma kuri Yosuwa i Gilugali bati :”Ntuhemukire abagaragu bawe, uzamuke n’ingoga, uze utuvune uturengere, kuko abami bose b’Abamori bo mu misozi miremire bateraniye hamwe kudutera.

▶Akaga ntabwo kari ku bwoko bw’Abagibeyoni gusa, ahubwo na Isirayeli nayo.
Abaturage b’uwo mudugudu uterwa batinyaga ko Yosuwa atita ku gutabaza kwabo, bitewe na cya kinyoma bari barabeshye. Ariko uhereye Ubwo bose bemeraga kwishyira munsi y’ubuyobozi bwa Isirayeli, bakemera kuramya Imana, yiyumvisemo ko ari inshingano kubarengera .
Nuko Imana iramukomeza iti “Ntutinye, kuko mbakugabije, nta muntu wo muri bo uzaguhagarara imbere. (AApge 257)

📖 Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari ,Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera (galat 6;9,10)

2️⃣IBANGA RYO GUTSINDA

✳Mbere y’uko umugoroba ukuba, isezerano Imana yasezeranije Yosuwa ryari ryasohoye. Ingabo zose z’umwanzi zari zashyizwe munsi y’ukuboko kwa Yosuwa. Ibyabaye muri uwo munsi byari byinshi kandi birebire Abisirayeli badashobora kubyibuka.
Kuko Uwiteka yarwaniriye Isirayeli. Yosuwa yari yahawe isezerano yuko koko iri butatanye abo banzi ba Isirayeli, bona n’ubwo yahatanye agakoresha imbaraga zose yari afite nk’aho insinzi iturutse ku ngabo za Isirayeli zonyine.

▶Yakoze ibyo imbaraga za kimuntu zagombaga gukora byose, maze arangije nibwo ahise atakamba afite kwizera guhagije asaba ubufasha bw’Imana.

✳Ibanga ryo gutsinda iteka ni ubufatanye bw’ubushobozi bw’Imana. Uwo muntu wategetse ati “Zuba, hagarara kuri Gibeyoni; nawe kwezi, hagarara ku gikombe cyo kuri Ayaloni” ni wa muntu wari waramenyereye kumara amasaha menshi yubamye ku butaka asenga i Gilugali.
Abantu barangwa n’amasengesho ni bo bantu b’imbaraga. (AApge 257)

Mbere na mbere Imana

🛐 MANA NI WOWE GAKIZA KACU NGWINO UTURWANIRIRE🙏

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *