Tariki 26 UKWAKIRA 2025
📖 YOSUWA 6
(1) I Yeriko hari hakinzwe cyane kuko batinyaga Abisirayeli, ntawasohokaga kandi ntawinjiraga.
(2)Uwiteka abwira Yosuwa ati “Dore nkugabije i Yeriko n’umwami waho n’intwali zaho.
(3) Namwe ab’ingabo mwese muzazenguruke umudugudu rimwe,abe ari ko muzajya mukora iminsi itandatu.
(4) Kandi abatambyi barindwi bazatware amahembe arindwi y’amapfizi y’intama imbere y’isanduku, ku munsi wa karindwi muzenguruke umudugudu karindwi, maze abatambyi bavuze amahembe
(5) Amahembe navuga cyane mukumva amajwi yabo, abantu bose bazavugire icyarimwe barangurure amajwi yabo, inkike z’amabuye zigose umudugudu zizaherako ziriduke, abantu bose bazurire, umuntu wese imbere ye. “
(20)Abantu bose baherako barangurura amajwi abatambyi bakivuza amahembe, muri ako kanya abantu bumvise amajwi y’amahembe barangurura amajwi, inkike z’amabuye zirariduka, abantu barazamuka batera umudugudu, umuntu wese imbere ye barawutsinda .
(22) Maze Yosuwa abwira ba bagabo babili
batataga igihugu ati “Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugore n’ibyo afite byose n’umuryango wabo wose, babishyira inyuma y’urugerero rw’Abisirayeli. .
(25)Nuko Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu n’inzu ya se n’ibyo yari afite byose, aba mu Bisirayeli na bugingo n’ubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko.
Ukundwa n’Imana amahoro abane nawe, Imana yiteguye kubana nawe migambi yawe yose.
1️⃣GUTSINDA YERIKO
✳Uburyo bw’Imana bworoheje bwo gutsinda Yeriko mu minsi itandatu, Isirayeli yazengurutse uwo mudugudu, umunsi wa karindwi ugeze, maze kare mu rukerera, Yosuwa arangaza imbere y’ingabo z’umwami. Ubwo bwo, bagombaga kuzenguruka karindwi uwo mudugudu wa Yeriko, no kuvuza amahembe baranguruye cyane kuko Uwiteka abahaye uwo mudugudu. (AA pge 247)
➡Imana yacu ni Inyarukundo uyiringira wese ntizamuhana
✳Abarinzi bari ku nkike bakomeje kubigenzurana ubwoba bwinshi, ubwo babonaga igotwa rya mbere rirangiye, irya kabili rigakurikiraho, irya gatatu, irya kane, irya gatanu, irya gatandatu.
❇Mbese ni uwuhe mugambi wari ugamijwe n’iyo myiyereko y’ibanga?
✳Ubwo bari bamaze kuzuza igotwa rya karindwi, uwo mwiyereko muremure warahagaze .ya mahembe yari amaze umwanya acecetse, noneho aherako avuga cyane mu majwi akomeye akangaranya isi cyane. Za nkike z’amabuye akomeye, hamwe n’iminara yazo miremire biremereye, biranyegenyega, byiyasa imitutu bihereye mu rufatiro, maze birariduka, bidendeza hasi. Maze za ngabo za Isirayeli zirinjira zitsinda uwo mudugudu. (AApge 248)
2️⃣NTUKIRWANIRIRE
✳Kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. (2 Kor 10:4 )
▶Abisirayeli ntabwo batsinze ku bwo imbaraga zabo bwite, ntibagombaga kwirwanirira ubwabo, cyangwa kwishakira ubutunzi, cg ikuzo ryabo bwite, ahubwo byari ukwogeza icyubahiro cya Yehova Umwami wabo. (AA pge 247 )
3️⃣ISHIMWE RYO GUKORERA IMANA
✳Nuko Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu n’inzu ya se n’ibyo yari afite byose, aba mu Bisirayeli na bugingo n’ubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko (umur 25)
Ba bagabo babaza Loti bati “Hari abandi bantu ufite? Umukwe wawe n’abahungu bawe, n’abo ufite mu mudugudu bose, bakuremo , tugiye kurimbura aha hantu (itang 19:12)
▶Imana yishimira uburyo twakira abantu by’umwihariko abakozi bayo kdi igafuhira umurimo wayo cyane. Ukwiriye kuba uw’ingenzi mu kurokora abandi mu gihe nk’iki kiruhije.
⚠Kubwo kwizera inkike z’i Yeriko zararidutse.
▶Gira kwizera, wizere Umwami wawe, uvuga bikaba, yategeka bigakomera.
🛐 MANA DUHE KUKWIZERA KUKO ABAKWIRINGIYE NTIBAKORWA N’ISONI🙏
Wicogora Mugenzi. Amen