Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya Yosuwa, usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 24 UKWAKIRA 2025

📖 YOSUWA 4
[1] Ubwoko bwose bumaze kwambuka Yorodani, Uwiteka abwira Yosuwa ati
[2] “Robanura muri aba bantu abagabo cumi na babiri, mu miryango yose havemo umwe umwe,
[3] ubategeke uti ‘Nimutore amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati aho abatambyi bari bashinze ibirenge, muyambukane muyashyire aho mugandika iri joro.’ ”
[5] arababwira ati “Nimunyure imbere y’isanduku y’Uwiteka Imana yanyu muri Yorodani hagati, umuntu wese aterura ibuye arishyire ku rutugu nk’uko umubare w’imiryango y’Abisirayeli ungana,
[6] kugira ngo bibe ikimenyetso muri mwe kera ubwo abana banyu bazabaza ba se bati ‘Aya mabuye ku bwanyu ni icyitegererezo ki?’
[7] Muzabasubize muti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, igihe yambukaga Yorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’ ”
[15] Uwiteka abwira Yosuwa ati
[16] “Tegeka abatambyi bahetse isanduku y’isezerano bave muri Yorodani.”
[17] Yosuwa ategeka abatambyi ati “Nimuzamuke muve muri Yorodani.”
[18] Abatambyi bahetse isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bavuye muri Yorodani bashinze ibirenge imusozi, amazi ya Yorodani aherako arasubirana, asandara hose arenga inkombe nk’uko yari asanzwe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwiteka Imana ategeka abisiraheli gutora amabuye cumi n’abiri nk’ikimenyetso cy’uko baciye ahumutse.

1️⃣ ABATAMBYI BAMBUKA NYUMA
🔰 Kubw’itegeko ry’Imana, abatambyi barakomeza maze bageze hagati barahagarara n’abandi bose baramanuka barambuka bajya ku nkombe yo hakurya. Uko ni ko Abisiraheli bagaragarijwe neza igihamya cy’uko imbaraga yahagaritse amazi ya Yorodani ari na yo yari yarakinguriye amarembo ababyeyi babo mu Nyanja Itukura mu myaka mirongo ine yari ishize. Igihe abantu bose bari bamaze kwambuka, isanduku ubwayo yarambukijwe ijyanwa ku nkombe y’iburengerazuba. Isanduku ikimara kwambuka n’abatambyi bakimara gushinga ibirenge imusozi, amazi yari yagomewe arahomboka, arasendera arenga inkombe z’ uruzi. AA 331.2
➡Izi mbaraga z’Imana zatundukanyije amazi ya Yorodani ntaho zagiye. Icyacu ni ukuyegurira byose ikaba ariyo itwambutsa.

2️⃣ AMABUYE 12 Y’URWIBUTSO
📖‘Nimutore amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati aho abatambyi bari bashinze ibirenge, muyambukane muyashyire aho mugandika iri joro.’ ” (Um. 4)
🔰 Abisirayeli bamaze kwambuka umugezi wa Yorodani, hamwe n’abatambyi bakiri hagati y’umugezi wacitsemo ibice, iteraniro rinini ry’abantu ryitegereza abagabo cumi na babiri, umwe wo muri buri muryango wa Isirayeli, kandi buri mugabo yikorera ibuye rinini kuva ku mugezi kugera ku nkombe.
Amabuye cumi n’abiri yashyizweho nk’urwibutso rwo kwibuka igitangaza gikomeye Imana yabakoreye. Ababyeyi basabwe guhora babwira abana babo n’abuzukuru inkuru itangaje y’umurimo ukomeye Imana yakoreye ubwoko bwayo. Igihe cyose inkuru isubiwemo, ukwizera kw’abana kimwe n’ababyeyi babo kuzakomezwa.
“kugira ngo bibe ikimenyetso muri mwe kera ubwo abana banyu bazabaza ba se bati ‘Aya mabuye ku bwanyu ni icyitegererezo ki?’
Muzabasubize muti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, igihe yambukaga Yorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azibutsa abisiraheli iteka ryose ibyababayeho (Yosuwa 4:6-7). ➡Ese ufata igihe ukibuka ibyo Imana yagukoreye bitangaje? Abagukomokaho, Inshuti n’abavandimwe ubagezaho iyo neza ihebuje y’Imana wizeye?

3️⃣ TWIBUKE IBYO IMANA YADUKOREYE
🔰 Dusenga- Twibuka uko Imana yatuyoboye
Bizagira izihe ngaruka ku buzima bwawe uramutse ufashe isaha imwe cyangwa amasaha abiri kugira ngo utangire kubaka igicaniro cyawe cyo kwibuka? Byagenda bite uramutse wanditse inshuro cumi n’ebyiri ibyo Uwiteka yagukoreye bikomeye maze ukabisangiza umuryango wawe n’inshuti? Kimwe n’Abisirayeli, dushobora gushyiraho amabuye y’ubuhamya – kwibuka – mu bitekerezo byacu, kandi tukandika mu mitima yacu inkuru z’agaciro z’ibyo Imana idukorera. Mu gihe dusubiramo ibyo Idukorera mu rugendo rwacu rwa buri munsi, dushobora gutangaza ibivuye ku mutima usabwe n’amashimwe tuti, “Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki?” (Zaburi 116:12)

➡ Ibigeragezo by’ubu buzima bizapima kwizera kwawe – rimwe na rimwe bigukomerere cyane. Muri iyo minsi – nurengerwa n’ibibazo, inzitizi, intimba, ndetse n’ibyago, uzasubize amaso inyuma urebe igicaniro cy’urwibutso wubatse kugira ngo wibuke ubudahemuka bw’Imana kuri wowe. Mu bitekerezo byawe wiyibutse uburyo Imana yakuyoboye kugeza ubu – kandi uyisingize kuri buri buye ry’urwibutso.

➡ Reka ayo mabuye y’urwibutso akwibutse ko Imana yakijije ubuzima bwawe by’iteka ryose. Kubera ko yabaye umwizerwa ku masezerano yaguhaye muri ubu buzima, ushobora kwizera udashidikanya ko azasohoza isezerano rye ryo kugaruka kandi akakwakira, kugira ngo aho ari, nawe uzabeyo (Yohana 14: 3).

🛐 MANA NZIZA DUSHOBOZE KWIBUKA NO KUZIRIKANA IBYO WADUKOREYE

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *