Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 22 UKWAKIRA 2025

📖 YOSUWA 2:

[1] Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati “Nimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko.” Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.

[2] Umwami w’i Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutata igihugu.

[3] Uwo mwami atuma kuri Rahabu ati “Sohora abo bagabo bari iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.”

[4] Ariko uwo mugore ajyana abo bagabo bombi arabahisha, abwira intumwa ati “Ni koko iwanjye haje abagabo ariko ntazi aho baturuka,

[9] arababwira ati “Nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu kandi mwaduteye ubwoba, ndetse abari mu gihugu bose mwabakuye umutima,

[10] kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa, n’ibyo mwagiriye abami bombi b’Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Urukundo rw’Imana ni rurerure rugera no mu mahanga yose.

1️⃣ UBWOKO BWATORANIJWE

Yosuwa 2 haratugariza ko hari ubwoko bwatoranijwe, Abatambyi b’Ubwami, Ishyanga Ryera n’Abantu Imana yaronse (1 Pet. 2:9) ndetse hakaba hariho n’abanyamahanga.

🔰 Itorero rigaragara Itorero ry’Imana ryashyiriweho umurimo. Ryuzuza inshingano yaryo yo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi yose. (Matayo 28:18-20), no kwiteguriza abatuye isi kugaruka kwa Yesu mu bwiza. (1Abatesalonike 5:23; Abefeso 5:27).

➡️ Nk’umuhamya wihariye watoranyijwe wa KristoYesu Itorero rimurikira kandi rikabwiriza isi nkuko Kristo yabigenzaga ribwiriza abakene ubutumwa bwiza, ribwira imbohe ko zibohorwa, impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri no kubamenyesha iby’umwaka umwami agiriyemo imbabazi. (Luka 4:18,19).

2️⃣ MUNYAMAHANGA UHATSWE KU UWITEKA.

🔰Kandi umunyamahanga uhakwa ku Uwiteka ye kuvuga ati “Uwiteka ntazabura kuntandukanya n’ubwoko bwe.” Kandi n’inkone ye kuvuga iti “Dore ndi igiti cyumye.”(Yesaya 56:3).

➡️ Rahabu ni urugero rwiza rugaragaza ko no mu mahanga (mu matorero atarahawe umucyo mwinshi) harimo abantu Imana yishimira.

➡️ Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. (Ibyakozwe 10:34-35).

🔰 Itorero ritagaragara Itorero ritagaragara ryitwa na none itorero rusange, rigizwe n’ubwoko bw’Imana bukomoka ahantu hose ku isi. Rinagizwe n’abizera bagize Itorero rigaragara, ndetse n’abandi batandukanye batagengwa na gahunda y’Itorero rigaragara bakurikiye umucyo bahawe na Kristo. (1Yohana 1:9).Iri tsinda rya nyuma ntabwo bagize amahirwe yo kwiga iby’ukuri kwa Yesu ariko bumviye Umwuka kandi ku bw’umuco kamere bakora ibyo amategeko asaba. (Abaroma 2:14).

➡️ Kubaho kw’itorero ritagaragara byerekana ko guhimbaza Imana birenze kure amagambo, ko bahimbaza Imana mu mwuka. Yesu yaravuze ati “ Abasenga Imana by’ukuri bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri, kuko aribyo Imana idusaba (Yohana 4:23). Kubera umuco kamere guhimbaza k’ukuri mu mwuka abantu ntibashobora kumenya neza abagize itorero ry’Imana n’abatarigize.

➡️ Ku bw’umwuka wera, Imana izana ubwoko bwayo mu itorero ritagaragara ngo ryinjire mu busabane bw’itorero rigaragara “Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, birakwiye ko nzizana zizumva ijwi ryanje, bazaba umukumbi umwe bagire umwungeri umwe. (Yohana10:16). Ni mu itorero rigaragara gusa bashobora kubona ubunararibonye bw’ukuri kw’Imana, urukundo, umushyikirano, kubera ko Imana yahaye itorero rigaragara impano z’umwuka izo mpano z’umwuka zubaka abarigize muri rusange n’umutu ku giti cye.(Abefeso4:16).

➡️ Igihe Pawulo yamaraga guhinduka, Imana yamuhuje n’itorero ryayo rigaragara imugira umuyobozi w’ubutumwa bwayo (Ibyakozwe 9:10-22). Ni muri ubwo buryo na n’uyu munsi Imana ishaka kuyobora itorero ryayo rigaragara rirangwa no gukomeza amategeko yayo kandi bakagira kwizera nk’ukwa Yesu kugira ngo ifatanye naryo kurangiza umurimo wayo mu isi (Ibyahishuwe14:12; 18:4; Matayo24:14; Ibyo abadiventiste bizera page 163).

3️⃣ IBYIRINGIRO KU BAPAGANI
🔰 Rahabu wari Maraya, yaje kugaragara mu masekuruza y’Umucunguzi – Umukiza – Yesu Kristo Umwami wacu.
Ubwo Ingabo z’Abisirayeli zakomezaga urugendo zaje kubona ko kumenya imirimo ikomeye y’Imana y’Abaheburayo byari byarabatanze imbere, kandi ko bamwe mu bapagani bagendaga bamenya ko Imana y’Abaheburayo ari yo Mana nyakuri. Muri Yeriko yari yarakabije ubugome, ubuhamya bw’umugore w’umupagani bwabaye ubu ngo: “Imana yanyu ni yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.” Yosuwa 2:11. Kumenya Uwiteka kwari kwaramugezeho muri ubwo buryo, kwaramukijije. “Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo, Rahabu, atarimburanwa n’abatumviye Imana.” Abaheburayo 11:31. Kandi guhinduka kwa Rahabu si we wenyine kwabayeho nk’ikimenyetso cy’imbabazi Imana yagiriye abasengaga ibigirwamana bemeye ubutware bwayo. Hagati muri icyo gihugu hari abantu benshi cyane —Abagibewoni- baretse ubupagani maze bifatanya n’Abisirayeli, basangira nabo imigisha y’isezerano. AnA 336.1
➡️Nta Muntu wemeye Kristu akizera Izina rye ukomeza kwitwa umunyamahanga cg umupagani, ahubwo ahabwa ubushobozi bwo kuba umwana w’Imana. Nta kure Imana itagukura.

🛐 DATA MWIZA TWONGEYE KUGUSHIMIRA URUKUNDO RWAWE RUDAHEZA, TURAGUSABYE UTURUSHISHEHO KURUSOBANUKIRWA🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *