Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cyo KUBARA (Numbers), usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 23 KANAMA 2025

📖 KUBARA 12
[1]Miriyamu na Aroni banegura Mose ku bw’Umunyetiyopiyakazi yarongoye. Koko yari yararongoye Umunyetiyopiyakazi.
[2]Baravuga bati “Ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Uwiteka arabyumva.
[6]Arababwira ati “Nimwumve amagambo yanjye: niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho nzavuganira na we.
[7]Umugaragu wanjye Mose si ko ameze, akiranuka mu rugo rwanjye hose.
[10]Cya gicu kiva hejuru y’Ihema ryera kiragenda, Miriyamu asesa ibibembe byera nk’urubura. Aroni ahindukirira Miriyamu, abona asheshe ibibembe.
[13]Mose atakira Uwiteka ati “Mana ndakwingize, mukize.”
[14]Uwiteka asubiza Mose ati “Iyaba se yamuciriye mu maso gusa, ntiyakozwe n’isoni iminsi irindwi? Bamukingiranire inyuma y’ingando z’amahema, amare iminsi irindwi abone kuhagarurwa.”

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w:umunezero.. Guca bugufi ni inzira iganisha ku gukomera, kwishyira hejuru bikaganisha ku gucishwa bugufi.

1️⃣ ISHYARI NO KURWANIRA ICYUBAHIRO
🔰Ishyari ryabyaye igomwa, kandi igomwa naryo rivamo kwigomeka. Bari baraganiriye ku burenganzira bwa Mose kuba afite ubutware n’icyubahiro bikomeye bityo, kugeza ubwo bageze aho bamufata ko afite umwanya wo kwifuzwa, buri wese muri bo yashoboraga gukora. AA 270.4
➡️Ibi byabaye kuri Kora na bagenzi be n’ubwo bari bazi ibyabaye kuri MIRIYAMU.
Kureba umuntu ukamugirira ishyari, ukifuza ko ibye byaba ibyawe, n’ubwo tuzi abo byaguye nabi, abantu dukomeza kubikora. Yewe n’abiyita Abakristu bagira icyo kintu bakagifata nk’igisanzwe kandi kizabarimbuza. Ni akaga, Imana iturengere.

2️⃣GUCA BUGUFI
🔰Umugwaneza mu Bagabo bose- Mose yari umuntu ukomeye kuruta undi wese wigeze ahagara nk’umuyobozi w’ubwoko bw’Imana. Yahawe icyubahiro gikomeye cyane n’Imana, atari ukubera uburambe yakuye ibwami muri Egiputa, ahubwo ni ukubera ko yari umuntu umugwaneza cyane kurusha bose. Imana yavuganaga na we imbonankubone, nk’uko umuntu aganira n’inshuti. Niba abantu bifuza guhabwa icyubahiro n’Imana, nibicishe bugufi. Abateza imbere umurimo w’Imana bagomba gutandukanywa n’abandi bose no kwicisha bugufi kwabo. Ku muntu uzwiho ubugwaneza, Kristo avuga ko ashobora kwizerwa. Binyuze kuri we nshobora kwihishurira isi. Ntabwo azabohesha urudodo na rumwe rwo kwikunda. Nzamwiyereka kurenza uko nigaragariza isi (Manuscript 165, 1899). – 1BC 1113.4
➡️Mose yari umuntu ukomeye cyane bitavugwa kuko yabashaga kwigerera ku Mana bakaganira nk’uganira n’inshuti. Ariko yari umugwaneza uca bugufi kurusha abandi Bose.
⏯️Uko uzamutse mu ntera no mu byubahiro, ujye urushaho guca bugufi, erega bucya bwitwa ejo. Uko wegera Imana, uko usabana na Yo urushaho guca bugufi, ariko uko ugira nyambere iby’isi, urushaho kugira ishyari, igomwa no kwigomeka. Ca bugufi, Uwiteka abone uko ashyirwa hejuru mu buzima bwawe.

🛐MWAMI IMANA TURIHANNYE. TWARIKUNZE, DUHARANIRA IBYUBAHIRO. TURINDE INSHYARI, KUNEGURANA N’UBWIBONE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *