Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’ ABALEWI (Leviticus), usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 18 Nyakanga 2025
? ABALEWI 3
[1]“Kandi umuntu natamba igitambo cy’uko ari amahoro, cyo mu mashyo, cy’ikimasa cyangwa cy’inyana, agitambire imbere y’Uwiteka kidafite inenge.
[2]Arambike ikiganza mu ruhanga rw’igitambo cye, akibīkīrire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yacyo impande zose z’igicaniro.
[3]Kandi akure kuri icyo gitambo cy’uko ari amahoro, igitambo atambira Uwiteka kigakongorwa n’umuriro. Kandi uruta rworoshe amara, n’urugimbu rwo hagati yayo rwose,
[4]n’impyiko zombi, n’urugimbu rwo kuri zo rufatanye n’urukiryi, n’umwijima w’ityazo, abikurane n’impyiko.
[5]Bene Aroni babyosereze ku gicaniro, hejuru y’igitambo cyoshejwe kitagabanije kiri ku nkwi zo ku muriro. Ibyo ni igitambo gikongorwa n’umuriro, cy’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
[6]“Kandi natambira Uwiteka igitambo cy’uko ari amahoro cyo mu mikumbi, cy’isekurume cyangwa cy’umwagazi, agitambe kidafite inenge.
[7]Natamba igitambo cy’umwana w’intama, awutambire imbere y’Uwiteka.
[8]Arambike ikiganza mu ruhanga rw’igitambo cye, ayibīkīre imbere y’ihema ry’ibonaniro, bene Aroni bamishe amaraso yacyo impande zose z’igicaniro.
[12]“Kandi umuntu natamba ihene ayitambire imbere y’Uwiteka,
[13]ayirambike ikiganza mu ruhanga ayibīkīrire imbere y’ihema ry’ibonaniro, bene Aroni bamishe amaraso yayo impande zose z’igicaniro.
[17]Rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose, ntimukagire urugimbu cyangwa amaraso murya.”
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Mbese wibuka gushimira Imana ko uri amahoro? Naho hagomba gutambwa ituro kandi ryera kandi rivuye ku mutima.
⏩ ITEGEKO NTIRYAHINDUTSE, ITUNGO RITAGIRA INENGE
Abisiraheli bari barahawe amabwiriza yo gutamba igitambo cy’uko bari amahoro. Igitambo cy’ishimwe. Mbega Imana y’urukundo! Kandi nk’uko amabwiriza yabyo ari, cyari igitambo n’ubundi kitagira ingenge.
??Harimo umwihariko kandi kuri iki gitambo, Umwuka w’ubuhanuzi utwereka ko urugimbu arirwo batwikaga, kandi umugabane munini ugasubizwa nyiri ituro akajya gusangira n’inshuti ze. Igitambo cy’uko bari amahoro.
?? Ibitambo by’uko abantu bari amahoro byari uburyo bwihariye bwo gushima Imana. Muri ibyo bitambo urugimbu rwonyine nirwo rwagombaga gutwikirwa ku gicaniro; umugabane runaka wabikirwaga abatambyi, ariko umugabane munini wasubizwaga uwabaga yazanye iryo turo kugira ngo awusangire n’inshuti ze mu munsi mukuru w’ibitambo. Uko ni ko imitima yose, ishima kandi yizeye, yagombaga kwerekezwa ku Gitambo gikomeye cyajyaga gukuraho icyaha cy’abari mu isi (AA 399.3)
?? Dukeneye kubaho imibereho ishima Imana. Burya ngo dukeneye kuza imbere y’Imana dushima kuruta uko tuza dusaba. Imana iduteremo kuyishimira.
?? Nanone kandi tuzirikane ko bagombaga kuzanira Imana itungo ritagira inenge. Twarabibonye ko ubuziranenge bwaryo bushushunya ubuziranenge bwa Kristo wabayeho atagira icyaha cyangwa ibara, atubera igitambo. Nanone ku rundi ruhande, imibiri yacu ni insengero za Mwuka Wera, tugomba gukorera Imana turi bazima. Amahame yo kwirinda akwiye kubahirizwa. Dufatire urugero kuri Yohana Umubatiza burya yirindaga mu mirire n’iminywere kugira ngo asohoze inshingano ye (UIB 68 hard copy).
➡️Nta muntu w’Imana uhora mu maganya ijambo ry’Imana ribuzanya kwiganyira iby’ejo n’amaganya y’iyi si abantu biberamo. Buri gihe tuzirikana kugendera mu mategeko y’ubuzima.
⚠️Kuri uyu munsi Imana Umuremyi yejeje igaha umugisha, ibane natwe kandi idushyiremo imitima ishima.
?MANA KOMEZA UREME AMASHIMWE MU MITIMA YACU??
Wicogora Mugenzi