Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 37 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 23 GICURASI 2025
?ITANGIRIRO 37
[[3]Isirayeli atonesha Yosefu, amukunda birusha iby’abana be bose kuko ari we yabyaye ashaje, amudodeshereza ikanzu ndende.
[4]Bene se bamenya yuko se amukunda birusha ibyabo bose baramwanga, ntibajya bagira ineza bamubwira.
[5]Yosefu arota inzozi azirotorera bene se, barushaho kumwanga.
[10]Azirotorera se na bene se, se aramucyaha aramubaza ati “Izo nzozi ni nzozi ki? Ni ukuri jye na nyoko na bene so tuzaza twikubite hasi imbere yawe?”
[13]Isirayeli abwira Yosefu ati “Bene so ntibaragiriye umukumbi i Shekemu? Ngwino ngutume kuri bo.”Aramusubiza ati “Ntuma.”
[20]Nuko nimuze tumwice, tumujugunye mu rwobo rumwe muri izi zacukuriwe kubika amazi, tuzavuge tuti ‘Inyamaswa y’inkazi yaramuriye’, tuzamenya inzozi ze, uko zizaba.”
[26]Yuda abwira bene se ati “Kwica mwene data no guhisha amaraso ye byatumarira iki?
[27]Nimuze tumugure na bariya Bishimayeli, amaboko yacu ye kumubaho kuko ari mwene data, tukaba akara kamwe.” Bene se baramwumvira.
[35]Abahungu be bose n’abakobwa be bose barahaguruka ngo bamumare umubabaro, ariko yanga kumarwa umubabaro ati “Nzarinda nsanga umwana wanjye ikuzimu nkirira.” Nuko se aramuririra.
[36]Ba Bamidiyani bajyana Yosefu muri Egiputa, bamugurirayo na Potifari, umutware wa Farawo, watwaraga abamurinda.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Esawu n’abe barasigaye dukomezanye n’abana b’isezerano. Kwa Yakobo ntibyoroshye, atera ishyari mu bana,arabaryanisha. Ni kimwe mu bibi umubyeyi yakorera umuryango we. Ese wowe ntuzwiho kugira abo utonesha n’abo utorehera, mu Muryango, ku kazi, mu itorero… Bicikeho kuri iyi sabato yera
1️⃣ABAKUNDA IMANA BANGWA N’ISI
✳Uwo musore wari inziramakemwa, umunyamuhati, kandi agahora anezerewe, yagaragazaga umurava no gushikama. Yategeraga amatwi amabwiriza ya Se, kandi agakunda kumvira Imana. {AA 136.4}
✳ Ntiyashoboraga kwihanganira kubabona bacumura ku Mana, maze abitekerereza se, yiringira ko igitsure cye gishobora kubagarura bagahinduka. {AA 136.1}
✳ … maze banga urunuka ubwo butungane bubashinja ibyaha byabo. Imitima yabo yari yibasiwe n’umwuka nk’umwe wari muri Kayini. {AA 136.5}
➡Nunamba ku MANA, ibikorwa byawe bizahabana n’iby’ab’isi bitume bakwanga. Ntuzacike intege kuko n’Umwami wawe ku isi Niko byamugendekeye. Komeza umunambeho.
2️⃣ UBURERE BURUTA UBUVUKE
✳Nuko ibitekerezo bye bigarukira Imana ya Se. Mu bwana bwe yari yarigishijwe gukunda Imana no kuyubaha…. Hanyuma ahita yiyegurira Uwiteka, maze asaba ko Umurinzi wa Isiraheli azabana na we muri icyo gihugu cyari ubuhungiro bwe. {AA 139.3}
✳ Ingorane z’umunsi umwe zahinduye icyerekezo cy’imibereho ye. Akaga k’uwo munsi karamuhinduye bitangaje, ntiyongera kuba umwana uteteshwa, ahubwo ahinduka umugabo, ufite ibitekerezo bihamye, w’intwari, kandi wishoboye. {AA 139.4}
➡ N’ubwo ibibaye kuri YOSEFU agurishwa na bene se bibabaje, kuva Imana akorera ibyemeye ni uko ifite uko izabigenza. Nawe niwumva uri mu nzira Imana ishima, witinya, komera izi uko izabigenza.
? MANA NZIZA, HORA UTWIBUTSA KO NIYO TWAGWA MU RWOBO CG TUKAGURISHWA MURI EGIPUTA, NAHO UBA URI KUMWE NATWE .??
WIcogora Mugenzi
Amena. Imana ishimwe ko aho yemeye ko tujya hose igendana natwe.