Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 13 GICURASI 2025
📖 ITANGIRIRO 27
[1]Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati “Mwana wanjye.” Aritaba ati “Karame.”
[5]Rebeka yumva Isaka abwira umwana we Esawu. Esawu ajya mu ishyamba guhiga, ngo ahigurire se umuhigo.
[8]Nuko none mwana wanjye, wumvire ibyo ngiye kugutegeka.
[9]Jya mu mukumbi unzanire abana b’ihene beza babiri, nanjye ndabatekera so babe inyama ziryoshye zimeze nk’izo akunda,
[10]nawe uzishyīre so azirye, aguheshe umugisha atarapfa.”
[43]Nuko rero mwana wanjye nyumvira, haguruka uhungire i Harani kwa Labani musaza wanjye,
[44]umarane na we iminsi itari myinshi, ugeze aho uburakari bwa mukuru wawe buzashirira,
[45]ugeze aho inzika ya mukuru wawe izakuviraho akibagirwa ibyo wamugiriye, maze nzabona kugutumira ugaruke. Ni iki cyatuma mbapfushiriza rimwe mwembi?”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kuyiringira Imana byuzuye bituma tudategereza amasezerano yayo, tugakora amakosa atugiraho ingaruka ndetse akazigira no ku bandi. Rebeka yanze gutegereza ngo arebe uko Imana izasohoza icyo yavuze kuri Yakobo, bituma na we atongera kumuca iryera atuma abavandimwe baba abanzi. Gusa no mu makosa n’ingaruka zayo Imana ntigutererana kugeza ugarurse mu rugo nka Yakobo. Mbega URUKUNDO rwayo!
1️⃣ YAKOBO AHABWA UMUGISHA
🔰 Esawu yari yangije imwe mu ngingo z’amasezerano yabuzaga ubwoko bwatoranyijwe gushaka mu bapagani; nyamara Isaka yari agikomeje umugambi wo gushaka kumuha ubutware bw’umuryango. Imyumvire ya Rebeka, …ibyo byose ntacyo byahinduye ku mugambi wa se. {AA 115.5}
🔰 Ubwo Esawu yakangukaga akabona ubugoryi bwo kugurisha ubutware bwe ahubutse, yibutse ibitereko yasheshe atagishobora kongera kubona ibyo yari yabuze. Niko bizamera ku munsi w’Imana, ku bazaba baraguranye umurage wabo w’ijuru ngo bishimishe bitewe n’inarijye. {AA 118.1}
➡️Irinde utazibuka ibitereko washeshe.
⚠️ Benshi mu biyita Abakristo bihambira ku bishobora no kwangiza ubuzima kandi bigatera imitima kugwa ikinya . Iyo bahawe inshingano yo kwiyeza ngo bave mu bitagira umumaro by’uyu mubiri, n’umutima, bakagira gutungana bubaha Imana, ibyo birabababaza. Babona badashobora kugumana ibyo bibabaza kandi nanone ngo babone n’ijuru, maze bakanzura bavuga ko ubwo inzira ijya ku bugingo buhoraho yahuranyije batazigera bayinyuramo. {AA 117.3}. Ese waba nawe ubona inzira y’agakiza ikomeze? Ubwo uri kwirena nturi guhanga amaso Kristu.
2️⃣TEGEREZA WIHANGANYE GUSOHORA KW’AMASEZERANO Y’IMANA
🚦Imana na Rebeka bashakaga ko Yakobo ahabwa umugisha ariko Isaka yifuzaga kuwuha Esawu n’ubwo yari yarayobye cyane arongora abasenga ibigirwamana.
🤷🏾♂ Hari igihe tubona icyo dukwiye guhitamo ariko inarijye ikatubuza guhitamo icyerekezo nyacyo.
Tugomba guhitamo neza, n’ubwo byadusaba kugira ibyo duhara, k’ubw’ubugingo bwacu bw’ibya Mwuka; mbere y’uko birenga igaruriro.
⚠Rebeka yiganye Nyirabukwe Sara (wakoresheje Hagari) mu gushaka gufasha Imana gusohoza ibyo yavuze.
Yakobo abeshya uwo ari we (ngo ni Esawu) nk’uko Se na Sekuru babeshye ko abagore babo ari bashiki babo. Muri ibi byose bumva bafasha Imana gusohoza amasezerano, ingaruka zagiye ziba mbi.
Mubyeyi, zirikana ko imibereho yawe, yiganwa cyane n’urubyaro rwawe , n’abandi bose bagufata nk’urugero rwabo.
🛐 MANA NZIZA, DUHINDURE MBERE YUKO BIRENGA IGARURIRO 🙏🏾
Wicogora mugenzi