Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 20 MATA 2025.
? ITANGIRIRO 4
[1] Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n’Uwiteka.”
[2] Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w’intama, Kayini aba umuhinzi.
[3] Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z’ubutaka, ngo ariture Uwiteka.
[4] Na Abeli azana ku buriza bw’umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye,
[5] maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro.
[6] Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro?
[7] Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.”
[8] Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Igice cy’uyu munsi kirababaje kuko Adamu na Eva bavuye mu buryohe bwa Edeni batangira ubuzima bwuzuye amarira hanze ya Edeni.
1️⃣ UBUZIMA BWUZUYE AMARIRA
?Itang 3:16 Imana yatanze itangazo rya mbere ry’amarira kuri Eva: “Uzajya ubyara ubabara.” Itang 3:17-19 Imana yahaye Adamu itangazo ry’umuvumo rivuga ngo: “Uzajya urya ubanje kubira icyuya.” Itang 4 rero dutangira kubona gusohora kw’imivumo yazanywe n’icyaha. Kuvuka kwa Kayini nubwo byabanjirijwe n’umubabaro ariko byatumye Adamu na Eva bavuza impundu (um 1). Baketse ko babyaye umucunguzi ariko batazi ko babyaye umwicanyi uzabongerera amarira hanze ya Edeni. Urupfu rwa Abeli umuziranenge rwujuje amarira ababyeyi be. Kayini yajijije Abeli ko igitambo cye cyemewe n’Imana naho icye nticyemerwe. Ishyari ryatumye Satani acibwa mu ijuru ryatumye Kayini yica Abeli.
✳️ “Kayini yanze mwene se kugeza ubwo amwica, atabitewe n’uko hari ikibi Abeli yakoze; ahubwo bitewe n’uko ‘imirimo ye yari mibi, naho iya murumuna we ikaba yari itunganye.’ 1 Yohana 3:12. Ibihe byose abagome banga ababarusha imibereho myiza. Imibereho yumvira ya Abeli ndetse no kwizera kutajegajega byari igihamya gihoraho kuri Kayini. ‘Kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, ngo ibyo akora bitamenyekana.’ Yohana 3:20. Uko umucyo w’ijuru urushaho kumurikira imico mbonera y’abagaragu b’Imana b’indahemuka, niko ibyaha by’abatubaha Imana birushaho kwigaragaza, kandi ni nako imbaraga zabo zikomeza kugambirira kugirira nabi abahungabanya amahoro yabo.” AA 41.3
2️⃣ AMATSINDA ABIRI MU ISI
➡️ Kuva mu ntago kugeza ku iherezo, mu isi hari itsinda riri munsi y’ibendera ry’umukara rya Kayini rirangwa no kutumvira amabwiriza y’Imana; hari n’irindi tsinda rito riri munsi y’ibendera ry’umweru rya Abeli rirangwa no kumvira amabwiriza y’Imana. Uri muri rimwe muri aya kuko nta bendera rya 3 ribaho.
✳️ “Kayini na Abeli bashushanya amatsinda abiri azabaho kugeza ku mperuka. Itsinda rimwe ryemera gukizwa n’igitambo cyatanzwe ku bw’icyaha; irindi ryiringira ibikorwa byabo; kuri bo igitambo cyabo ntigikeneye umuhuza mvajuru, kandi ibyo ntibishobora kunezeza Imana. Keretse binyuze muri Yesu gusa, nibwo ibicumuro byacu bibasha kubabarirwa. Abumva badakeneye amaraso ya Kristo, bakumva ko ku bw’imirimo yabo Imana ishobora kubemera, bakora ikosa nk’iryo Kayini yakoze. Niba batemeye ko amaraso yeza, baciriweho iteka. Nta bundi buryo bashyiriweho bwatuma babasha kubohorwa ingoyi y’icyaha.” AA 40.4
⚠️ Nubwo Adamu na Eva barize bagahogora, Imana yabahaye Seti watumye bongera kumwenyura. Bibiliya iti: “Icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry’Uwiteka.” Itang 4:25-26. Uyu munsi haranira kuba umuntu utuma mu ijuru bavuza impundu.
? MANA DUHE GUTAMBA IGITAMBO KIBONEYE. ??
Wicogora Mugenzi