Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 18 MATA 2025.
? ITANGIRIRO 2
[1] juru n’isi n’ibirimo byinshi byose birangira kuremwa.
[2] Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze.
[3] Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose.
[7] Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima.
[8] Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye.
[9] Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy’igikundiro cyera imbuto ziribwa, imeza n’igiti cy’ubugingo hagati muri iyo ngobyi, imezamo n’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi.
[15] Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.
[16] Uwiteka Imana iramutegeka iti “Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka,
[17] ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”
[18] Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Reka twongere turebe inkomoko y’isabato n’umuryango.
1️⃣ UMUNSI UDASANZWE
Itang 2:1-3 hagaragaza indunduro y’umurimo w’Imana wo kurema. Imana irangije imirimo yakoze yose iruhuka kuwa karindwi kugira ngo ihe urugero inyokomuntu yose. Uyu ni umunsi udasanzwe kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe kuko ni nawo zingiro ry’urugamba ruheruka.
✳️ “Isabato yahawe Adamu, ariwe se kandi akaba n’uhagarariye ikiremwamuntu. Kuyubahiriza byari igikorwa cyo gushimira ku ruhande rw’abari gutura mu isi ko Imana ariyo Muremyi wabo kandi ko ariyo Mwami wabo w’ukuri; kandi ko bo ari umurimo w’intoki zayo ndetse bakaba abantu bayo. Niyo mpamvu, uwo muhango wera wagombaga kuba urwibutso, kandi ukaba warahawe ikiremwamuntu cyose. Nta kintu na kimwe kidasobanutse cyari muri wo cyangwa ngo ube ugenewe abantu bamwe. Imana yabonye ko Isabato ari ingenzi cyane ku muntu, ndetse ko azayiruhuka no muri Paradizo.” AA 21.2, 3.
➡️ Muri iyi sabato, reka buri wese yakire Umwami w’isabato amuhe uburuhukiro bwuzuye kugira ngo aruhuke isabato byuzuye. Abaruhuka isabato igice ntibazarokoka urugamba ruheruka. Akira Umwami wayo maze utekane.
2️⃣ IJURU RITO
?️ Imana mu buhanga bwayo yabanje guteganyiriza inyokomuntu kugira ngo umunezero ushoboke. Imana yashakiye umuntu aho kuba heza (Edeni), ishyiramo ibyangombwa byose bimara amakene ye, kandi ishakira Adamu umufasha umukwiriye kugira ngo umunezero we ube wuzuye. Nta na kimwe Imana yagomwe umuntu cyajyaga kumunezeza. Adamu na Eva ijuru ryarabamanukiye kandi igihe cyose bari kuguma mu ruziga rwo kumvira Umuremyi, ijuru rito ryari kuba ihame rihoraho kuri bo.
?”Imana niyo yahanze ubukwe bwa mbere iranabwizihiza. Bityo rero, uwo muhango watangijwe n’Umuremyi w’ijuru n’isi. ‘Gushyingiranwa kubahwe n’abantu bose.’ Abaheburayo 13:4 ; ni imwe mu mpano z’Imana ku muntu, kandi ni umwe mu mihango ibiri Adamu yakuye muri Paradizo amaze kugwa mu cyaha. Igihe amahame mvajuru yitaweho kandi akubahirizwa, gushyingiranwa biba umugisha; birinda ukwera n’umunezero by’abantu, bigaha umuntu ibyo akeneye mu buzima, bikazamura imikurire y’umubiri, iy’ubwenge ndetse n’iy’iby’umwuka.” AA 20.2
⚠️ Isabato n’umuryango ni ibintu bibiri Imana yemereye Adamu na Eva gukura muri Edeni nyuma yo gucumura kuko byibutsa umuntu Imana. Satani rero kuva kera kugeza ku iherezo ashaka kurimbura izo mpano Imana yihereye umuntu. Satani nabishora azahumanya isabato n’umuryango kuri benshi. Mbese iwawe isabato n’umuryango biracyari ibyera by’Uwiteka? Imana iturindire imiryango, n’isabato yayo.
? DATA WERA WEJEJE ISABATO N’UMURYANGO ONGERA UDUHE KURYOHERWA N’ISABATO N’UMURYANGO. ??
Wicogora Mugenzi