Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 17 MATA 2025.

? ITANGIRIRO 1
[1]Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.
[2]Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi.
[3]Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho.
[26]Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”
[27]Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.
[28]Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.”
[29]Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu.
[31]Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu.

Ukundwa n’IMANA, amahoro abe muri wowe.
Dutangiye urugendo rwo gusoma igice 1 cya Bibiliya buri munsi. Igitabo cy’ Itangiriro cyanditswe na Mose abihishuriwe n’Imana mu kinyejana cya 13 MK. Kivuga inkomoko y’ibiriho ku isi ndetse n’umuntu. Ibyo Imana yaremye byose yabiremeye umuntu: “Amaze kurema isi n’ibiyirimo byose, Umuremyi yuzurisha umurimo we kurema umuntu, ARIWE WARI WAREMEWE ISI, nuko ayituzwaho. Ahabwa ubutware bw’ibyo ijisho rye ryose ryabashaga kubona AA 18.4” Ni igitabo rero kigaragaza urukundo ruhebuje Imana ikunda umuntu, n’agaciro gahambaye Imana imuha. Uwiteka azongere abane natwe muri uru rugendo.

1️⃣NI NDE WAREMYE ISI N’IBIYIRIHO?
?Intang 1:1
[1]Mbere na mbere IMANA yaremye ijuru n’isi. Mbere na mbere IMANA: muri byose banza Imana.
➡️Imana ivugwa hano ni Elohim, igarara ku murongo wa 26 igira iti “TUREME umuntu…”, ntabwa ari ndeme. Rero ni Imana Data, Mwana na Mwuka Wera. Uwavugaga akaba ari JAMBO (Yohani 1:1-3).
Kudashyikira uko ukuri bituma hari benshi barwanya ubumana bwa Jambo, bikarangira batamenye inzira rukumbi abanyabyaha bakiriramo.
✳Imana irema umucyo, isanzure, ubutaka n’inyanja n’ibimera byose, ibiva mu kirere (izuba, ukwezi, inyenyeri), amafi n’inyamaswa zo mu mazi ndetse n’inyoni, inyamaswa zigendera ku butaka ndetse n’Umuntu yaremye mu ishusho yayo ngo abitware byose.

2️⃣ISHUSHO Y’IMANA MU MUNTU
?Umuntu yagombaga kugaragaza ishusho y’Imana, ari inyuma mu bigaragara ndetse no mu mico yayo. Kristo gusa ni we shusho ya kamere ya “Data wa twese. Abaheburayo 1:3; Ariko umuntu we yaremwe asa n’Imana. Kamere ye yari ihuje n’ibyo Imana ishaka. Ubwenge bwe bwari bufite ubushobozi bwo gusobanukirwa n’ibintu by’ubumana. Umuntu yari afite urukundo rutagira amakemwa; kandi yategekaga irari ry’umubiri we. Yari intungane kandi akanezezwa no gusa n’Imana ndetse akagendera mu bushake bwayo. AA 19.2
➡️Ibi byose biranga ishusho y’Imana yaremanye umuntu byagiye bikendera kubera icyaha. Nyamara Kristu (Mwana) yiyizira ku isi kudusubiza iyi shusho y’Imana.
Kuva mu itangiriro rero turabona Kristu, uwo Imana igaragarizamo urukundo rwayo, kugeza mu Byahishuwe tubona Kristu uwo Imana isohorezamo urukundo rwayo ikunda umuntu.

Muvandimwe, ntiwamenya aho ujya utazi iyo uva. Tuva ku Mana, tujya ku Mana. Bibiliya ni umucyo wahawe umugenzi ugana ku Mana. Tiyikunde, tuyisome, tuyige kandi twemere iduhindure.

?MANA NZIZA TANGIRANA NATWE KANDI TUZASOZANYE URU RUGENDO. RUYOBORE??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *