Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 6 MATA 2025.

? IBYAHISHUWE 12
[1]Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri,
[2]kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n’ibise.
[3]Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n’amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.
[4]Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y’uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe.
[7]Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo.
[8]Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka.
[17]Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Tumaze iminsi twiga uko ubuhanuzi bwagiye busohora. Uyu munsi dutangiye kwiga ibizabaho. Ibi bizaba bitangirira ku murongo wa 19 w’igice cya 11 niyo mpamvu tutavuze kuri uyu murongo twiga igice cya 11. Umugore uvugwa afite ibimuranga kandi ahigwa n’ikiyoka. Umugore ninde, ikiyoka ninde?
Iki gice kitwereka ko tutagomba gutinya satani, kuko Kristu azabana natwe no mu bihe bishishana kugeza ku mperuka, kandi ari Umuneshi, satani agahora atsindwa.
Mwuka Wera bana natwe mu cyigisho.

1️⃣ IBYAHISHUWE (Ibyah 11:19)
Muri uyu murongo Yohani abonye isanduku y’isezerano, imirabyo…bigaragaza kuhaba kw’Imana (presence).
Tuzirikana muri iriya sanduku y’isezerano habagamo umuzingo wagombaga gusomerwa umwami wimye, bivuze ko IBYA KA GATABO KO MU BYAH 10 TURUSHAHO KUBIMENYA .
Yohani rero yabonye ahera cyane. Mu bice bibanza Kristu yari ahera, none umurimo we uri kubera ahera cyane.

2️⃣ISOMO RY’URUFUNGUZO NI IBYAH 12: 17
Soma urasangamo: ikiyoka, umugore, intambara, urubyaro rwe rwasigaye, kurakarira umugore.
Kuki ikiyoka kirakaye?

??UMUGORE N’IBIMURANGA
Ikimenyetso ni nko kuvuga ngo ba maso, ugiye kubona ikintu cy’ingenzi (kidasanzwe).
UMUGORE : Ni itorero cg ubwoko bw’Imana (His people). Yaba umugore w’indahemuka cg uw’indaya (nka Gomeri) bisobanura itorero ry’Imana. (Yer 6:2, Yoh 3: 29..). Haravugwa umugore umwe bivuze ko itorero ry’ukuri ni rimwe .
YAMBAYE IZUBA : Izuba twabonye ko ari Yesu Kristu (izuba ryo gukiranuka, umucyo w’isi).
AKANDAGIYE KU KWEZI : ukwezi ntikugira umucyo wako, kumurikisha uw’izuba. Kurerekana rero isezerano rya kera, n’ibyateguzaga Yesu.
Guhagarara ku kwezi bivuguruje rero abavuga ko izezerano rya kera ntacyo rikimaze. Umugore w’indahemuka (=ubwoko bw’Imana, itorero rya Kristu riboneye ).
IKAMBA RY’INYENYERI 12 : Ni ubwoko bw’Imana nk’uko twabibonye mu gice cya 7. Imiryango 12 y’Abisirayeri, intumwa 12,…
(Uyu mugore ni umwe n’uwo mu Byahishuwe 17, uzaba yarahindutse mubi mu bihe bisoza amateka y’isi, agahinduka igikoresho cya satani. Niyo mpamvu we atazaba arakariwe na satani. Tuzabibona nitugirirwa ubuntu bwo kugera mu gice cya 17.)
Aratwite ari gutakishwa n’ibise, itorero ryendaga kubona umukiza ryari mu mwijima ukaze. Imyaka isaga 400 nta muhanuzi.

3️⃣ IKIYOKA GISHAKA GUHITA KIMIRA UMWANA AZABYARA, NI SATANI (Ibyah 12:3-)
Ibi biratwibutsa isezerano ry’Imana mu Itangiriro 3:15. Kandi
Ibyah 12:9 yerekanye ko ikiyoka ari satani. Imana imwerekanye nk’ikiyoka kugira ngo abantu bamwitondere, bamenye ubugome bwe; ni umwanzi w’Imana.
??IKAMBA KU MUTWE : ukuri kw’Imana guhora gutsinda.
IMITWE 7 : Ubwami 7 bwagiye bukoreshwa na satani mu kurenganya itorero ry’Imana Egyputa: 1500 -750 MK, Abasiriya (625-605 MK), Babuloni, Abamedi n’Abaperesi (639-431 MK, Abagereki (331-168MK), Abaroma(168MK-476 NK) n’ubupapa (538-1798NK).

4️⃣ GUCIBWA MU IJURU NO KUJUGUNWA KU ISI KWA SATANI ( Ibyah 12:7-12).
Si intambara y’intwaro. Ni intambara y’ibitekerezo n’amagambo.
Iyo ntambara yabaye ryari?
Ni hatatu hashoboka
Aha mbere: Ezek 28:12-18, Yesaya 14:12-16. Herekana intambara yabereye mu ijuru kera Adamu na Eva batararemwa. Satani akajugunywa mu isi.
Aha kabiri hashoboka ni igihe Yesu yemeraga gupfira ku musaraba (Yoh 12:31), avuga ati umutware w’iyi si abaye igicibwa.
Aha gatatu ni nyuma, amaze kuzuka no gusubira mu ijuru.

NI RYARI HAVUGWA MU BYAHISHUWE 12❓
Um 10 herekanye ko mu ijuru habaye Indirimbo : Satani ajugunywa bwa mbere, mu ijuru hari umubabaro, bumiwe.
UMUREZI WA BENEDATA . Ajugunywa ku isi mbere nta bantu yare yarareze ku Mana kuko bari batarabaho. Ariko muri Zekariya 3:1 tuhabona satani arega Yoshuwa, muri Yobu 1 arega Yobu…
Mu byahishuwe 12, herekana satani yirukanwa buheruka mu ijuru, urubyaro rw’umugore rumaze kumena agahanga k’inzoka (Itang 3:15). Kristu atsinze satani i Karuvari.

KURAKARIRA UMUGORE WABYAYE (Ibyah 12:13-17)
Satani ajugunywe bwa mbere, ageze muri Edeni yanyaze ubutware bw’iyi si Adamu. Muri Yobu 1 tubona ko ari we wahagariraga isi mu nama mu ijuru, n’ubwo atari akibayo. Yari umutware w’isi.
Muri Luka 4:6, satani avuze ati nupfukama ukandamya ndaguha ubutware, ndabwo Yesu yamusubije ko abeshya, kuko koko yari umutware w’iyi isi. (Yoh 12:31, 14:30, 16:11) hose herekana ko satani yari umutware w’iyi si.
Yesu amutsinze ku musaraba, ubutware bw’isi bwahise bwakwa satani bushyikirizwa Yesu.
Satani birumvikana ko atabyishimiye, ariko yirukanwa burundu mu ijuru.
➡Kuko atari agishoboye kugira icyo akora kuri Kristu, amanukana umujinya mwinshi wo kwihimura ku bo Imana ikunda cyane. Asiganwa n’igihe, kuva ku musaraba azi ko ibye byarangiye.
Miriyoni 50 z’abantu b’Imana ziricwa mu myaka 1260 (igihe n’ibihe n’igice cy’igihe).
Bisobanurwa:
Igihe: ni umwaka 1 wa gihanuzi :iminsi 360.
Ibihe : imyaka ibiri: iminsi 720
Igice cy’igihe : iminsi 180
Umubumbe= 1260

??IKIYOKA GICIRA AMAZI NGO ATEMBANE UMUGORE . Ni ibintu 2 biyasobanura INYIGISHO ZIPFUYE cg ABANTU BASHAKA KWICA UBWOKO BW’IMANA, kugira ngo itorero riveho. Aha byombi byarakoreshejwe
Um 16, isi irasama imira rwa ruzi. Ubwo ubukristu bwari bugeraniwe mu Burayi, akarengane gakabije, havumbuwe ubutaka bushya (Leta zunze ubumwe Amerika), abantu b’Imana bahungirayo.
Satani yongeye gutsindwa.
Um17, intambara iheruka ni iyo kwibasira abazanga kumvira amateko y’abantu bagakomera ku y’Imana. Bazafatwa nk’abateza isi ibyago. Ariko twibuke ko Mikayeli azatabara Daniyeli 12:1.
Hari abakristu benshi bahangayikishwa n’imbaraga za satani, bagasenga basaba gukizwa satani. Satani biramushimisha iyo tumugira umuntu ufite imbaraga nyinshi. Ni koko afite imbaraga ariko dufite Kristu wamwirukanye mu ijuru, umurusha ubushobozi. Kuki atari Kristu twahanga amaso_. (BC pp 493)

Nshuti Muvandimwe, itorero ry’ukuri ririho, ribemo. Nibyo koko abarigize bashobora kwitwara nabi, ntibakore ibyo bavuga bakaribuza kugaragara. Wowe reka kureba abantu sibo gakiza kawe, reba Kristu n’ukuri kwe ntihagire ukwitambika imbere. Fata Yesu ntumurekure.

?KRISTU UHORA URI UMUNESHI, NATWE DUHE IMBARAGA. ??

Wicogora Mugenzi

One thought on “IBYAHISHUWE 12: UMUGORE N’IKIYOKA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *