Dukomeke gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 7 MATA 2025.
📖 IBYAHISHUWE 13
[1]Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.
[2]Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n’aya aruko, akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.
[3]Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.
[5]Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n’ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n’abiri.
[6]Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mu ijuru.
[11]Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka.
[15]Ihabwa guha icyo gishushanyo cy’inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose.
[16]Itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga,
[17]kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo.
[18]Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Tuzirikane ko hari abari bazi ubuhanuzi, bazi igihe Mesiya azazira, bazi n’aho azavukira ariko Mesiya avukira mu be ntibamumenya. Byatewe n’uko batakurikije neza amabwiriza y’ijambo ry’Imana, ahubwo bakurikiza ibyifuzo, ibyiyumviro n’inyurabwenge byabo. Ni umuburo kuri twese. Turebere hamwe iby’inyamaswa 2, iyavuye mu nyanja n’iyavuye ku butaka.
Twibuke kandi ko kuva mu Byahishuwe 11:19 kugeza ku musozo harimo ubuhanuzi bw’ibihe bizaza (eschatological), ubwabanje ni ubwamaze kuba.
Mwuka Wera, turashaka kuyoborwa nawe. 🙏
1️⃣INYAMASWA YAVUYE MU NYANJA . (Ibyah 13:1,2)
Mbere yo kutubwira icyo inyamaswa zizakora, Yohani abanza kuvuga izo arizo n’ikiziranga, kugira ngo hatagira uzitiranya.
Inyamaswa ivugwa si umuntu nk’uko bamwe bajya babyibeshyaho, ni ubutegetsi bwa Politique buvanze n’ubw’idini, (Danieli 7:23).
Yohani aratubwira kandi ko hari igihe kizagera ubwo butegetsi ntibukore (bugakomereka uruguma rwica ). Icyo Yohani agamije si ukwerekana ibyabaye muri ya myaka 1260, ahubwo ni ukwerekana ko ubwo butegetsi atari bushya ari buriya bwo muri iriya myaka twabonye bwongeye kuvugwaho.
UMURONGO WA 5: Ihabwa AKANWA KAVUGA IBIKOMEYE N’IBYO GUTUKA IMANA … Ninde wayigahaye ?
Twibuke Abayuda bavuye mu bunyage, bafashe icyemezo cyo gukomera cyane ku mategeko, niko gufata iry’Isabato bariremera andi arenga 430. Irivuga ngo “Ntuzavuge izina ry’Imana mu busa,…” bararikaza bati “Kurivuga nabyo ubwabyo ni mu busa”. Urugero: aho kuvuga ngo Imana yaradukijije, tukavuga tuti twarakijijwe, aho kuvuga ngo Imana iramubwira, bati abwirwa (divine passive).
Ihabwa umunwa, bivuze rero ko yawuhawe n’Imana. Byongeye kugaragaza ko ntakiba, Imana itacyemeye.
Ugereranyije Daniel 7:25 n’Ibyahishuwe 13:5
➡️ Agahembe gato n’inyamaswa ivuye mu nyanja ni ubutegetsi bumwe.
KUVA MU NYANJA : Bivuze ko bwaturutse ahatuye abantu benshi, ni mu Burayi.
IMITWE 7: ni ubwami 7 bwigabanyihe isi muri 476 NK.
IBISINGO 10 (Crowns): imikorere y’amahanga 10 yayoboraga, atatu muri yo ataravamo (Danieli 7:8).
GUSA N’INGWE : ingwe ifatwa nk’inyamaswa inyaruka (Abagereki muri Daniyeli 7:6). Gusa nk’ingwe rero, ni uko yigaruriye isi byihuse nk’Abagereki.
GUSA N’IDUBU (aruko): amategeko yabwo ntavuguruzwa, ni nk’ay’Abamedi n’Abaperesi (infaillibilité).
AKANWA NK’AK’INTARE : Imitegekere (amategeko nyobozi) yari nk’iya Babuloni. Inyigisho z’ubupagani zinjijwe mu itorero zivangwa n’iz’ukuri.
KUVUGA IVUGA IBIKOMEYE, NO UGUTUKA IMANA.
Gutuka Imana ni iki? (Ibyahishuwe 13:5)
A ) Bibiliya nitwibwirire uko ibyumva. Yohani 10:33: Herekanye ko gutuka Imana bisobanuye kuba uri umuntu ukiyita Imana cg uri mu kimbo cy’Imana. Yesu mu by’ukuri We ntiyatutse Imana kuko ari Imana.
Matayo 26:33-35 . Yesu yemeza ko ari Umwana w’Imana. Umutambyi ahita yumva ko atutse Imana.
INYAMASWA.
B) Ukundi gutuka Imana Mariko 2:7: ni ukwiha ubushobozi bwo kubabarira ibyaha. Imana niyo yonyine ibasha kubabarira ibyaha.
Ubu butegetsi buza bukurikiye ubwami bw’Abaroma
👉🏼Umurongo 13, HAZAKORWA IBITANGAZA BIKOMEYE kugira ngo bayobye n’intore niba bishoboka (Mat 24:24).
Imirongo 13-17: Yerekana uko abantu bazahatirwa kwitabira ubwo buyobe, abatabyemeye bavutswe uburenganzira butandukanye.
Twabonye ko ikimenyetso kerekana nyiracyo, icyo akora n’aho abarizwa .
Icy’Imana twabonye ko ari isabato Kuva 20:8-11: ISABATO Y’IMANA , Imana UMUREMYI, Ituye mu IJURU . Ikimenyetso cy’inyamaswa ni umunsi w’icyumweru (Dimanche, Sunday ) abantu basimbuje isabato ubwo Konstantino yabaga umukristo akinjirana imihango ya gipagani. ( Intambara ikomeye pp 657, igika 3 ).
2️⃣ UMUBARE W’INYAMASWA (Iby 13:18).
Bibiliya ivuze ko ari umubare w’umuntu. BISHOBOKA BITE?
Mu nyandiko za kera z’Abagereki, Abaheburayo n’Abaroma, nta mibare bagiraga. Inyuguti zifashishwaga no mu mibare. Imibare tubona yavuye mu Barabu (Chiffres arabes).
Mu Baroma I:1, II:2, V:5, X:10, L:50; C:100, D:500, M:1000.
Izina ry’umuntu rero bashoboraga kurivuga mu mibare kubera impamvu 2: kurihina ndetse no kurihisha.
Muri Gazette y’itorero ry’i Roma yitwa “Our Sunday Visitor” yasohotse ku itariki ya 18/04/1915 harimo iki kibazo ngo ” Mbese inyuguti bavuga ko zanditse ku ikamba ry’Umuyobozi w’itorero ry’i Roma ni izihe, kandi zisobanura iki?
Igusubizo : VICARIUS FILII DEI. Biri mu Kilatini bisobanurwa ngo: URI MU CYIMBO CY’IMANA KU ISI
VICARIUS: V:5, I:1, C:100, A:…, R:0, I:1, U:5, S:…=112
FILII: F:0, I: 1, L:50, I:1, I:1= 53
DEI: D:500, E:0, I:1=501
➡ 112+53+501=666
Icyitonderwa : Abari barahakanye inyigisho z’idini ry’i Roma bazacisha amaboko hejuru y’umworera wabatandukanyaga bahūze. Abatazifatanya nabo igihe kizagera barenganywe ( Intambara ikomeye p588).
Abakurikirana ubuhanuzi muzi ibyabaye mu mpera z’Ukwakira 2017.
KWIHUZA KUGEZE KURE:
- Inama za Ecumenism zahanzwe n’ Umuyobozi Yohani XXIII. Ngo zishinzwe kugarurira itorero “intama zazimiye”
- Abatasi b’andi madini basigaye bararikwa i Roma muri izo nama.
- Abakuru b’ibihugu byinshi bamaze kugera i Roma gusura uwo Umuyobozi (Bizorohera Roma gusohoza imigambi yayo)
- Muri izo nama itorero ry’i Roma ryemeye guca bugufi riti mwe Mwahakanye tubasabye imbabazi.
Mu isi yose, Abari barahakanye inyigisho z’i Roma barashishikarizwa kwemera kimwe naryo. Nibamara kwihuza; abantu bazahatirwa kureka Isabato no kuziririza Dimanche.
Amasoko akomeye ashyirwe ku isabato, ngo abaruhuka isabato batabasha kugura no kugurisha. - IKIMENYETSO MU RUHANGA: bazabemeza ko icyo kimenyetso (Sign: Dimanche) ari cyiza mu ntekerezo zabo.
- KU KIGANZA : bamwe bazapfa kuruhuka ku cyumweru no gukora ku isabato bya nikize, bazi neza mu mitima yabo ko atari iby’ukuri.
Nshuti Muvandimwe, Satani abeshya benshi bakitiranya ikimenyetso cy’inyamaswa n’urukingo, microchips, corona… kugira ngo ikimenyetso nyakuri cy’inyamaswa kizabashe gushyirwa kuri benshi. Tubonye neza ku aho ruzingiye ari ku munsi wo kuramya IMANA. Ibi ariko birenze umunsi ahubwo ni ukuramya Umuremyi (bigaragarizwa mu munsi ubitwibutsa w’isabato) cg kutamuramya (wemera kuramta ku isabato mpimbano irwanya iy’UMUREMYI no kwikorera ibyawe ku y’ukuri). Ubuhanuzi uko bwagiye busohora niko n’ubusigaye buzasohora. Gusa uburyo buzasohoreramo si ubwo twibwira neza neza. Bimwe bizagenda bitungurana cg biza ku buryo butari bwitezwe. Icya ngombwa rero ni ukwiyarura hakiri kare, ukitegura Umukiza wawe ubu. Ukuri umenye ntukwimurire ejo. Uzi ute ko ejo uzaba ukiriho? Zirikana ko niyo akarengane kagera ku bantu b’Imana, bizarangira Mikayeli atabaye. Uri muri Kristu nta bwoba ibizaba bimuteye. Ibyiringiro ni byinshi, ndetse cyane.
🛐MANA UBWO UBUHANUZI BURI GUSOHORA CYANE. DUFASHE KUMENYA NO KWEMERA UKURI, KUTUBATURE. 🙏🏽
Wicogora Mugenzi
Amena.