Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 2 MATA 2025.
? IBYAHISHUWE 8
[1]Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk’igice cy’isaha.
[2]Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y’Imana bahabwa impanda ndwi.
[7]Uwa mbere avuza impanda. Hakurikiraho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bijugunywa mu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, kimwe cya gatatu cy’ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya.
[9]kimwe cya gatatu cy’ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy’inkuge kirarimbuka.
[13]Ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n’abari mu isi ku bw’ayandi majwi y’impanda z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
“Ikimenyetso cya 7 kimenwa” ni inkuru nziza cyane ku witeguye, ikaba inkuru iteye ubwoba ku batari muri Kristu. Ibyahishuwe bisobanurwa hakurijwe impano yahawe itorero ryasigaye, ariyo umwuka w’ubuhanuzi (Ibyah 12:17, 19:10), turabarangira ibitabo byawo. Ntabwo rero ari ibitekerezo by’umuntu ku giti cye. Namwe mufite ubundi busobanuro mwabudusangiza tukabuganiraho, niko biga Bibiliya. Umwuka Wera ayobore intekerezo zacu mu cyigisho.
1️⃣ITUZA RY’IGICE CY’ISAHA (Ibyah 8:1)
?Matayo 25:31 “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika BOSE afite ubwiza bwe, …
Kuba Yesu azazana n’ingabo zo mu ijuru ZOSE gutwara abamukunda, mu ijuru hazaba ituza kuko bose bazaba baje ku isi.
❓NONE SE IGICE CY’ISAHA KINGANA GUTE mu mvugo ya gihanuzi?
⏭️Umunsi umwe ni umwaka mu mvugo ya gihanuzi. (Ezekieli 4:6)
Kandi umunsi ugira amasaha 24 angana n’umwaka wa gihanuzi, kandi umwaka ugira iminsi 360.
Iminsi iri mu isaha imwe ya gihanuzi: 360/24= iminsi 15
Muri 1/2 cy’isaha harimo iminsi 7.
➡Ibi bivuze ko urugendo rwo kuza gutwara abera b’isumbabyose ruzamara iminsi 7, abera babone gusesekara ku rurembo rwo mu ijuru
Ibi bihura Kandi n’ibyanditse mu gitabo cy’ Inama zigirwa itorero p 36 .
2️⃣ABAMARAYIKA 7 BAVUZA IMPANDA 7
Kuvuzwa kw’impanda kwari ukugaragaza kuburira gukomeye, intambara, amakuba cg ibiteye ubwoba. (Amosi 3:6a). Aba bamalayika 7 bahawe kuvuza impanda 7, gutera ubwoba isi.
Haza MARAYIKA WUNDI (udahuje nabo umurimo), we azanye ihumure ngo yerekane ko no mu byago Imana yita ku masengesho. Mu gihe cy’impanda, igicaniro cy’imibavu ntikirengagizwa. Amasengesho ahabwa agaciro cyane (Zahabu).
3️⃣KUJUGUNYA UMURIRO MU ISI (Ibyah 8: 5).
?Muri uyu murongo wonyine harimo ibiri mu mpanda zose uko ari 7.
Umuriro bishushanya intambara, akababaro (Luka 12:49-51)
Amajwi ni induru n’ umuvurungano by’abari mu ntambara.
Inkuba n’imirabyo bishushanya guturika kw’imbunda n’intwaro zindi zikomeye.
Igishyitsi ni ubwoba buzafata abagomeye Imana.
IMPANDA YA MBERE (Ibyah 8: 6)
Urubura ni ugukonja gukomeye kw’ibya Mwuka Mat 24:12
Umuriro ni ubushyuhe bukabije mu kwimakaza inyigisho zitari iz’ukuri bitume ahubwo barwanya n’abagendera mu kuri. ( Umwiteguro w’Imvura y’Itumba p659-661 )
AMARASO : ni amahane azaterwa n’inyigisho z’ukuri abakuru b’amadini badashaka kwemera, abaguharanira barenganywe ( Intambara ikomeye p 667, Matayo 10:18,29 )
1/3 CY’ISI: abonye ko abantu bazarenganywa kubera inyigisho zivanze n’ubushyuhe ari benshi, Yohana abigereranya na 1/3.
1/3 cy’ibiti : igiti twabonye ko ari umukiranutsi (Zab 1:3), kibisi bivuze muzima mu mutima. Birababaje rero ko no mu basobanukiwe cyane ijambo ry’Imana hazavamo abayihakana kubera akaga kazabageraho.
IBYATSI BIBISI: abakiri bato mu bya Mwuka. N’ubwo ibyatsi bidakomeye nk’ibiti ariko ni bibisi. Bivuze ko abadakomye mu byiringiro nabo bazagerwaho no gushidikanya.
IMPANDA YA 2 (lbyah 8:8,9)
?UMUSOZI MUNINI WAKA UMURIRO: Umusozi ugereranya ubwami cg umwami, umutware cg umuyobozi mukuru. Ni ubwami buzashyiraho inyigisho yo kurwanya ukuri kw’Imana ihatire abantu kuyemera ku ngufu, abatayemeye bagirirwe nabi (Ibyah 13:11-18, Ibyah 17:11). Tuzabuvugaho mu gice cya 13, Imana nibitwemerera.
1/3 CY’INYANJA GIHINDUKA AMARASO: ?Agereranya intambara, akarengane kazagera ku bantu benshi kubera ubwo bwami. ( Intambara ikomeye p668; Umwiteguro w’Imvura y’Itumba p 28-30 ).
IMPANDA YA 3 (Ibyah 8:10,11)
INYENYERI NINI: ni umutwaramucyo mukuru mu itorero uzagwa ntabe akimurika mu bya Mwuka. Abayobozi b’itorero twishimiraga bazabivamo. Hagiye kuzaba igihe izahabu y’ukuri itandukanywa n’inkamba, ab’Imana by’ukuri batandukanywe n’ababyiyitirira.
Inyenyeri nyinshi twishimiraga zizazima. Abazaba bambaye umwambaro w’abugabura batambaye gukiranuka kwa Kristu bazamwara, isoni z’ubwambure bwabo zamamare. ( Abahanuzi n’Abami p.188 )
INYENYERI YA MURAVUMBA(Apusinto) : Uyu muyobozi yiswe gutya kuko azaba asharira, yivovota, arura. Abanzi b’itorero benshi ni abarihozemo ari n’abayobozi bakaza gusharira bakarirwanya.
INYENYERI IKORA KURI 1/3 CY’AMAZI YOSE ANYOBWA.
?Imigezi, inzuzi,amasoko amazi yaho aranyobwa atandukanye n’ayo mu nyanja atanyobwa kubera umunyu mwishi. Ni abantu b’Imana bakagombye kubera ab’isi amazi y’ubugingo, ariko bazasharirirwa na Muravumba nabo babivemo basharire nka we.
Ayo niyo maherezo mabi y’umuyobozi usharira, wivovota kandi utanyurwa.
IMPANDA YA 4 (Ibyah 8: 12)
?IBIVA BYO MU ISANZURE* ni abantu bizeweho kumurikira abandi Mat 5:14, bazagwabizwa (gukorwaho).
Ariko 2/3 bisigaye muri abo bantu b’Imana basukirwe imvura y’itumba (Umwuka Wera mu rugero rwo hejuru), igihe cy’imbabazi kizaba cyenda gusoza.
Ubwo ukuri kw’Imana kuzagaragarira abantu bose, umuntu wese uzakandagira amategeko y’Imana (Kuva 20:3-17) agakomeza ay’amahimbano y’abantu, azashyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa abazahitamo kugandukira Imana bahabwe ikimenyetso cy’Imana.
( Intambara ikomeye p 604-607)
Icyitonderwa: Impanda ya 4 izarangirana n’igihe cy’imbabazi.
Nta mukiranutsi n’umwe uzicwa igihe cy’imbabazi kimaze gushira , mu gihe cy’amahano y’impanda 3 zigeruka ( Ibyah 9:4 ). Musome Intambara ikomeye p 634
Ibyah 8:13, hati ni ishyano, ni ishyano. Ikizu gishushanya ibisiga bizateranira ku ntumbi z’abazaba bishwe mu mahano tuzabona (Mat 24:28).
Nshuti Muvandimwe, kugeza kuri uyu munsi ubuhanuzi buri mu ijambo ry’Imana bwasohoye ijambo ku ijambo uko bwari bwarahanuwe imyaka myinshi mbere y’uko busohora (Daniyeli, Yohana…). Ni ibi rero bisigaye bizasohora. Dukanguke tumenye aho isi igeze n’aho yerekeza. Hanyuma twisuzume duhitemo mu nzira ebyeri ziri imbere ya buri wese (Gutegeka 30:19). Ca bugufi usabe Imana iguhe ububyutse n’ivugurura, maze ube inyenyeri imurikira isi, Kristu azarinde agaruka icyaka.
?DATA WA TWESE DUHE AMASO ABONA ISAHA TUGEZEHO, DUHE UBWENGE NO GUTINYUKA GUHITAMO UKURI, KANDI UTUBASHISHE TUKUGENDEREMO.
MU IZINA RYA YESU KRISTU. AMEN??
Wicogora Mugenzi