Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 1 MATA 2025.

? IBYAHISHUWE 7.
[1]Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.
[2]Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja ati
[3]“Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.”
[4]Numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y’Abisirayeli.
[9]Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo,
[10]bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”
[13]Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?”
[14]Ndamusubiza nti “Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Mushobora kuba mwari mwiteze ko Umwana w’Intama amena ikimenyetso cya 7. Azakimena mu gice gikurikiyeho, igice cya 7 kibaye nk’ikihagika mu rukurirane rw’ibyari biri kuba (erratic revelation). Hari amatsinda abiri yagaragaye ajya mu ijuru, abo ni bande? Ibyahishuwe kubisobanura cg kubyiga bisaba kudaca hejuru no gusobanukirwa na byinshi bishoboka.
Mwuka Wera twigishe, kandi bive mu kubimenya bikangure n’intekerezo zisinziriye cg zirangaye.

1️⃣ABISIRAYERI BAZAROKOKA NI ABAKIRANUTSE ( Ibyah 7:1-8)
?Abamarayika bafashe imiyaga 4 yo mu mpande 4 z’isi (Ibyah 7:1-3)
Imana izatuma abamarayika mbere y’uko Yesu agaruka, kugira ngo ubutumwa bubashe kuvugwa nta kibukoma imbere.
Ntihagire uhuha mu isi, mu nyanja cg ku giti cyose: Mu mvugo ya gihanuzi, isi cg ubutaka (ahatari amazi ) ni ahatuwe n”abantu bake, inyanja ni abantu benshi cyane naho igiti ni umukiranutsi w’Imana (Zab 1:3). Ni igihe rero ubutumwa buheruka buzamamazwa n’abantu b’Imana nta nkomyi (ubutumwa bugereranywa na malayika ).
MALAYIKA WUNDI CG UDASANZWE ni ubutumwa buzakara cyane.
KUZAMUKA AVA IBURASIRAZUBA: Uko izuba rirasa mu gitondo imirasire igakomeza umucyo waryo ugakwira ibihugu byose, niko n’ubutumwa buzazamuka bugakwira mu bihugu byose (Ibyah 18:1,2)
Yesu ataragaruka amadini yayobye yose azasambana mu buryo bwa Mwuka (Ibyah 17:1-3), azahuza inyigisho z’ibinyoma. Umuntu wese azabisobanukirwa, umuntu wese ahabwe umwanya wo guhitamo, uhitamo ukuri ni we uzashyirwaho ikimenyetso cy’Imana.

IKIMENYETSO kizashyirwa ku bantu
Ikimenyetso (seal, cachet) kibamo ibi bintu by’ingenzi bikurikira : Izina, umurimo, aho abarizwa.

IKIMENYETSO CY’IMANA RERO NACYO GIFITE IBYO BYOSE:
Izina: Uwiteka Imana
Umurimo: Umuremyi
Aho abarizwa: mu ijuru (Yesaya 66:1).
➡Kuva 20:8-11 hatwereka ko icyo kimenyetso ari isabato.

GUSHYIRWA IKIMENYETSO KU RUHANGA : iki kimenyetso gishyirwa ku ruhanga (mu ntekerezo cg mu mutima) si mu kiganza (si imirimo yabo) batagira ngo bakizwa n’imirimo (Abefeso 2:8,9).
Nuhabwa iki kimenyetso mu ruhanga, uzaba usohoreweho n’ubu buhanuzi (Yeremiya 33: 31-33).
Guhabwa Mwuka Wera ku rugero rushyitse (Abef 4:30). Abazashyirwaho ikimenyetso ku ruhanga, nibo BAZAVUBIRWA IMVURA Y’ITUMBA (Umwuka Wera ku buryo bwuzuye) babwirizanye imbaraga z’indengakamere ubutumwa buheruka, bazakora ibitangaza bikomeye. Ariko
satani na we azakora ibitangaza bihendana ndetse amanure n’umuriro mu ijuru bose babireba (Ibyah 13:13).
➡Bizasaba guhitamo, uhisemo neza ahabwe ikimenyetso.

ABANTU IBIHUMBI 144 bafite izina ry’Imana ni iry’Umwana w’intama mu ruhanga (Ibyah 7:3, 14:1).
⏭️Abo bantu ni abakiranutsi Yesu azasanga batarapfa, ni ubwoko bwa Yesu bwite, abo Imana yaronse (Tito 2:14, 1 Pet 2:9, Gutegeka 14:2).
Izina ry’Umwana w’Intama, Yesu, rikomoka kuri Yoshuwa bisobanura ngo “Yehova ni We agakiza kacu” (Yer 23:6).
Abazashyirwaho izina rya Yesu ni abemeye komatana na We, bazi kandi ko Imana ariyo ishobora kubahindura ukundi, bakamwiyegurira burundu (bakaba imbata z’Imana).
Aba bantu ngo ni Abisirayeri bose. Ubu bwoko bugereranya itorero ry’ukuri. Uko imiryango 12 yose yerekanwa, bivuze ku bazava mu mahanga yose mu moko yose. Uyu ni umubare wa gihanuzi kuko 12 , muri bibiriya byerekana IBIJYANYE N’UBWAMI BW’IMANA : imiryango 12 y’Abisirayeri, intumwa 12, amarembo 12, imfatiro 12…
Kandi uyu mubare werekana ICYO IMANA YUJUJE RWOSE: umwaka ni amezi 12, umunsi ni 12×2=24.
➡Ibihumbi 144 ni abantu bujujwe n’Imana, bakwiriye ubwami bw’Imana bidashidikanywaho.
12x12x1000= 144000 ni UMUBARE UGARAGAZA KO BEMEWE rwose. Mu gice cya 14 tuzareba uko izi ntwari za Kristu zizinjira mu ijuru.

2️⃣INTEKO Y’ABANTU BATABARIKA(Ibyah 7:9,12).
?Abantu benshi batabarika bageze mu ijuru, abakuru 24 n’ibizima 4, basazwe n’ibyishimo kubera ubwiza n’ubwinshi bwabo bikubita imbere y’Imana barayiramya.
Aba ni abahowe Yesu muri ya myaka 1260 y’akarengane (Ibyah 7:13;14), n’abandi Imana izemera ko basinzira mbere y’akaga kari imbere, kuko Imana ibona ko batakinganira nubwo bayikunda (Ibyah 6:11).

Nshuti Muvandimwe, ibyahishuwe byanditswe mu marenga iyo bitaba ibyo iki gitabo kiba cyararwanyijwe cg kigatwikwa. Tubonye abantu benshi bazataha mu ijuru. Ubwo Uwiteka agiye gushyira ikimenyetso ku ruhanga rw’abantu be, Imana itubashishe kuzaba muri uriya mubare w’abazaritahamo. Niba hari ukuri usobanukiwe kwagufasha kumaramaza, ntiwinangire umutima, iby’ejo bibara ab’ejo, ahacu ni none.

?MANA KOSORA IBIDATUNGANYE MURI TWE, TEGURIRA INTEKEREZO ZACU KWAKIRA IKIMENYETSO CYAWE. ??

Wicogora Mugenzi

One thought on “IBYAHISHUWE 7: ABISIRAYERI BAKIRANUTSE BAZAROKORWA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *