Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 31 Werurwe 2025.

? IBYAHISHUWE 6.
[1]Nuko mbona Umwana w’Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk’iry’inkuba kiti “Ngwino.”
[2]Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.
[3]Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.”
[12]Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk’ikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk’amaraso,
[13]inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nk’uko umutini iyo unyeganyejwe n’umuyaga mwinshi uragarika imbuto zawo zidahishije,

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Dukomeje urugendo ruryoshye rwo guhishurirwa koko ibyahishuwe. Ejo twabonye ko Kristu ari We wenyine wabashaga kubumbura igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije. Ibimenyetso bivuze iki? Ese ifarashi zivugwa ibyazo biteye gute? Gusobanukirwa birasaba gushaka umwanya ugatuza, ntugire icyo usimbuka.
Mwuka Wera bana natwe mu cyigisho.

1️⃣KRISTU AMENA IBIMENYETSO
? IKIMENYETSO CYA 1 KIMENWA (Ibyah 6:1,2)
Iki gitabo cyari gifatanishijwe ibimenyetso, Kristu amena kimwe kimwe. Bigaragaza ko imanza zicibwa hakurikije ibihe abantu baciyemo, umucyo bari baramaze kwacyira, ibigeragezo byariho igihe cyabo. Ntabwo mu rubanza Imana ifata abantu bose icyarimwe.
Buri wese ibye byibukwa ukwabyo (Yesaya 27: 12; Luka 12: 48): amahirwe yahawe yo kwihana, umucyo wamugezeho mu gihe cye, ingorane zariho mu gihe cye…

??IFARASHI Y’UMWERU:
Ifarashi ni itorero rya Kristu kandi kwera kwayo ni ugutungana kw’itorero.
Kugira umuheto k’uyicayeho ni ukurwana intambara nziza. ( 1 Tim 6: 12, Abefeso 5:10-13)
Guhabwa ikamba bigaragaza gutsinda kwa ririya torero rya mbere ry’intumwa, twabonye ko rigereranywa n’iryo muri Efeso. Urugero ni uko nko muri Antiyokiya honyine hari abasaga ibihumbi 100, na Pawulo ati “ukwizera kwanyu kwamamaye ku isi yose” (Abaroma 1:8).

?IKIMENYETSO CYA 2 KIMENWA ( Ibyah 6:3,4)
??IFARASHI ITUKURA igereranya itorero rya Kristu ryo mu gihe cy’amaraso menshi. Itorero twabonye mu Byahishuwe 2 rigereranywa n’irya Simuruna. Subira inyuma wibuke ukuntu abakristu bahizwe bukware bakicwa cyane ngo bashireho burundu. Byabaye mu gihe cy’abami nka Nero, Trajani na Diokletsia.

?IKIMENYETSO CYA 3 KIMENWA (Ibyah 6:3,4)
??IFARASHI Y’UMUKARA igereranya itorero rya Kristu mu gihe cy’ubuyobe n’ubujiji, igihe inyigisho za gipagani zinjiraga mu itorero.
Ifarashi y’umukara rero igereranywa n’itorero rya Perugamu, igihe Umwami Konstantino yaje agashyiraho ihumure ku Bakristu, abantu bose bagahatirwa kuba abakristu, imyizerere ya gipagani yinjira mu itorero ry’Imana harimo:
Kwemera imyuka y’abapfuye kw’abagani (Abakristu bati abatagatifu),
Umunsi wo kuramya izuba w’abapagani itorero riwumbuza uwahanzwe n’Imana…
Abapagani basengaga ukwezi nk’umugabekazi w’ijuru, abakristu bati ahubwo mureke dusenge Mariya nyina wa Jambo. Mariya tumwite umugabekazi w’ijuru. N’ibindi byinshi….
➡Itorero rigwa mu mwijima w’icuraburindi imyaka myinshi. Itorero ryari ryatahukanye itsinzi i Roma (ifarashi y’umweru), ritsindirwa i Roma (ifarashi y’umukara). Ubukristu bwivanga n’ubupagani neza neza.
Ikibabaje na bugingo n’ubu hari abanze kubigorora kandi Yesu akazarinda agaruka bagihari .

??INGANO, SAYIRI, AMAVUTA NA VINO (Ibyah 6:6)
?Ingano, sayiri (ibiribwa), vino ( ikinyobwa) bitunga umubiri. Bigereranya inyigisho y’ijambo ry’Imana ritunga umutima. (Yeremiya 15:16, Yobu 23:12)
INGANO na SAYIRI bivugwamo umutsima. Kandi Kristu ni umutsima w’ubugingo (Yoh 6:35,48).
VINO ni icyo kunywa ntiyatunga umuntu yonyine bisaba ko anarya.
Igereranya rero inyigisho zoroshye z’ishingiro ry’ubukristu zitabasha gukiza umuntu ngo amaramaze mu by’umwuka.(Abaheb 5:11-14).
IKIGUZI ni amarenga ya gihanuzi yo kwerekana inzara yo kubura izo nyigisho z’ukuri. (Ibyah 7:16).
IDENARIO: igihembo cy’umuntu ku mubyizi w’umunsi UMWE.
Ubundi igipimo cy’ingano cg sayiri cyo gutunga umuntu umwe ku munsi cyari ingero 24.
None ngo agaciro k’ umubyizi wose aho kugura byibura ingero 24 zitunga umuntu ku munsi,
karagura gusa urugero 1 rw’ingano n’ eshatu za sayiri
⏭️ ibi biragaragaza INZARA IKOMEYE yaterwaga no kubura ziriya nyigisho zikomeye zerereza Yesu , yabaye mu gihe cy’ifarashi y’umukara nk’uko byari byarahanuwe (Amosi 8:11,12)

AMAVUTA: Amavuta ni UMWUKA WERA. Bivuze ko no muri kiriya gihe cy’umwijima, Mwuka Wera yakomeje gukabakaba imitima, haboneka bamwe banze kujya muri buriya buhenebere bwari bwibasiye benshi.

?IKIMENYETSO CYA 4 KIMENWA (Ibyah 6:7,8)
??IFARASHI Y’IGITARE CY’IGAJU
Kugajuka kw’ifarashi: iyo ibimera bitabona umucyo w’izuba biragajuka. ITORERO RYABUZE UMUCYO W’UKURI ariwo jambo ry’Imana (Zaburi 119:105) rihera muri 538NK, rigereranywa na Tuwatira (Ifarashi igajutse), wakwiyibutsa iby’iryo torero.
RUPFU ni akarengane kamaze imyaka 1260.
KUZIMU igereranya guhambwa no gutsemwaho kwabaye muri iyi myaka.
GUHABWA UBUTWARE BWA 1/4 CY’ISI, twibuke ko hishwe abakristu basaga millioni 50, Yohana abonye ari benshi cyane, avuga ko ari 1/4 cy’ab’isi bose hamwe.

?IKIMENYETSO CYA 5 KIMENWA (Ibyah 6:9-11)
(Itorero rya Sarudi)
??IMYUKA ITAKIRA MUNSI Y’IGICANIRO
Mu buturo bwera bwo ku isi, ahera n’ahera cyane hagereranyaga ijuru.
AHERA hakagereranya umurimo Kristu yinjiyemo nk’Umutambyi guhera muri 31NK. AHERA CYANE hakagereranya umurimo w’ubucamanza watangiye mu 1844 NK.
IGIKARI cyagereranya iyi si.
IMYUKA Y’ABAPFUYE BAHOWE YESU. Muzumva batanga Ibyah 6:9 nk’icyerekana ko roho z’abapfuye ziri mu ijuru.
Ibi sibyo kuko Bibiliya ibihakana yeruye ivuga ko abapfuye ntacyo bazi na gito (Umubwiriza 9:5,6) , niyo mpamvu hazabaho kuzuka.
➡Aya rero ni amarenga. Ari amafarashi ni amarenga, Rupfu na Kuzimu si abantu ni amarenga ya gihanuzi.
Amajwi y’imyuka y’abapfuye rero si amajwi yayo bwite, ahubwo bivuze ko iyo abapfuye baba maso bakumva, bari gutaka gutyo.
Ikindi, abibyigisha bigisha bavuga ko roho zapfuye ziba mu ijuru, kubera bahowe Yesu rero baba baratakiye mu ijuru. Ariko si ko biri, yayumvise itakira munsi y’igicaniro. Igicaniro cyo mu buturo cyari mu gikari, igikari bivuze ku isi nk’uko twabibonye. Ikindi kandi ni MUNSI y’igicaniro, bivuze mu gitaka, mu bituro.

➡️Humviswe rero GUTAKA kubera ko mu gihe cy’itorero rya Sarudi UBUGOROZI BWAHENEBEREYE , mu marenga bigasa nk’aho abahowe Yesu bari gutaka babaza impamvu gucira imanza ababarenganyije biri gutinda (Ibyah 6:10).
Abazicwa babwiwe gutegereza, n’abazicwa mu karengane kari imbere aha. Hari abantu b’Imana izemera ko basinzira kuko ibona ko batabasha kuzihanganira akarengane kandi bayikunda .

?IKIMENYETSO CYA 6 KIMENWA (Ibyah 6:12-17)
Iki kimenyetso cyahereye mu 1755NK.
Gusohora kw’ibimenyetso byo mu Byahishuwe 6:12,13)
1755 NK habaye igishyitsi cyanyeganyeje isi ako kanya i Lisbone (Portugal ) hapfa abantu ibihumbi 30 baje kugera ku bihumbi 75.

19/05/1780NK habaye ubwirakabiri, burira kuva mu gitondo saa tatu bumara umunsi, nijoro ukwezi kwasaga n’amaraso.
13/11/1833 NK haguye kibonumwe zazaga ari ibihumbi (nk’ibihumbi 200 ku isaha) kuva saa 3 za nijoro burinda bucya.

✳️TUBISESENGURE MU BUHANUZI:
Izuba rigira umucyo waryo mwinshi, ukwezi kukagira umucyo kuvana ku zuba, inyenyeri zikagira umucyo mukeya wazo.
Izuba rigereranya ijambo ry’Imana, ukwezi ni umuvugabutumwa uvana ukuri mu ijambo ryayo, inyenyeri ni umwizera imibereho imurikira abamubona ikavuga ubutumwa.

BIZAKURIKIRANA GUTE? (Umwiteguro w’imvura y’itumba p 3):
➡️IGISHYITSI : ni ubwoba buterwa n’ubutumwa bwiza,
=> kwijima ku izuba: bibiliya izakurwaho nk’uko byagendekeye Tuwatira.
=> Ukwezi guhinduke amaraso : ababwirizabutumwa bwa bibiliya izaba yakuweho, bazababazwa kandi bazicwa.

IBITARASOHORA (Ibyah 6:14)
Ni ukugaruka kwa Kristu kuzakurikira akarengane (Daniyeli 12:1,2). Ijuru rya mbere rizakurwaho(2Pet 3:10)

Nshuti Muvandimwe, ko ubona tugeze mu kimenyetso cya 6, uhagaze ute? Kugaruka kwa Yesu kuratwegereye cyane kurusha mbere. Kandi iminsi yawe ku isi ishobora kurangira isaha iyo ariyo yose. Mbese upfuye wapfira mu Mwami? Asanze ukiriho se bwo yasanga waramwiyeguriye wese? Imanza zizakurikiza amahirwe twahawe yo kugarukira Imana. Ntabwo nakwifuriza kuba muri bariya bantu bavugwa ku mirongo wa 15, 16 na 17. Aya ni ayandi mahirwe uhawe, hitamo.

? TUBASHISHE GUHITAMO UMUCYO NO GUHUNGA UMWIJIMA.??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *