Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 30 WERURWE 2025.
? IBYAHISHUWE 5.
[2]Mbona marayika ukomeye abaririza n’ijwi rirenga ati “Ni nde ukwiriye kubumbura kiriya gitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije?”
[3]Ntihagira uwo mu ijuru cyangwa uwo mu isi cyangwa uw’ikuzimu, ubasha kubumbura icyo gitabo cyangwa kukireba.
[4]Nuko ndizwa cyane n’uko hatabonetse ukwiriye kubumbura icyo gitabo, habe no kukireba.
[5]Umwe muri ba bakuru arambwira ati “Wirira dore Intare yo mu muryango wa Yuda n’Igishyitsi cya Dawidi aranesheje, ngo abumbure igitabo amene ibimenyetso birindwi bigifatanije.”
[6]Nuko mbona hagati ya ya ntebe na bya bizima bine no hagati ya ba bakuru, Umwana w’Intama uhagaze usa n’uwatambwe, afite amahembe arindwi n’amaso arindwi ari yo Myuka irindwi y’Imana itumwa kujya mu isi yose.
[12]Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w’Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n’ubutunzi n’ubwenge n’imbaraga, no guhimbazwa n’icyubahiro n’ishimwe!”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Dukomeje muri rya yerekwa ryagejeje Yohani mu buturo bwera bwo mu ijuru, ahera cyane. Mu ijuru havuka ikibazo ngo ninde ukwiriye kubumbura igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanyije. Ese icyo gitabo ni icyihe? Cyanditsemo iki?
Mwuka Wera twiyigishirize.
1️⃣IGITABO GIFATANISHIJE IBIMENYETSO 7 (Ibyahishuwe 5: 1-7).
?Iki gitabo kiboneka muri Malaki 3:16. Ni igitabo cy’urwibutso.
Satani yari yarareze Imana ko amategeko yayo arimo amananiza, adashoboka.
Iki gitabo rero cyagombaga kwandikwa kugira ngo kibike ubuhamya bw’abantu b’IMANA baboneka mu Befeso 1:4, ibikorwa byabo byiza, ingeso nziza, amagambo meza, ibitekerezo byiza byabo bigire igitabo bishyingurwamo.
Byari ibyago kubura ukwiye kugifungura. Ariko Yesu Kristu wabayeho buzima budakora icyaha, wadupfiriye akatuzukira, agahesha umuntu guhinduka icyaremwe gishya; ni WE wenyine wari ukwiye kugifungura.
Afite ububasha bwo kuduhamiriza imbere ya Data wa twese (Luka 12: 8)
??Iki gitabo cyarimo ibice 7, buri gice gifatanishije ikimenyetso.
Ubwo ibikirimo bizasuzumwa mu rubanza, abememweye bazandikwa mu gitabo cy’ubugingo (Ibyah 20:8)
N’abamalayika bazumirwa ubwo bazabona abantu Kristu yakoreyemo ibitangaza bihebuje. Iyo abantu bizeye Kristu, kwa kwizera gukiza gukorera mu rukundo (Abagalatiya 5:6).
Abo mu ijuru bazasobanukirwa n’igitangaza cy’imbaraga z’Imana zibasha guca umuntu ku bibi byamwaritsemo zikamweza rwose.(2 Abatesal 1:10)
2️⃣UMWANA W’INTAMA Y’IMANA(Ibyah 5:5,6)
?Yesu Kristu yitwa gutya mu ijuru, kandi na Yohana umubatiza niko yamwise mu isi, (Yoh 1:29) kuko ari WE witangiye gupfira umuntu, nk’uko yashushanywaga n’umwana w’intama utagira inenge watambwaga mu buturo bwera bwo mu isi.
Amahembe 7 asobonura ubushobozi n’ubutware afite (Matayo 28:18)
Amaso 7 ni ubwenge bwose kuko muri We harimo ubwenge bwose (Abakol 2:3) ariyo MYUKA 7 , bivuze Mwuka w’Imana WUZUYE ubasha kurondora ibiri mu ntekerezo zacu (1 Abakor 2:10).
3️⃣INTARE YO MU MURYANGO WA YUDA : Itang 49:9,10, Isirayeri (Yakobo), ahanurira Yuda, yamubwiye ko ari icyana cy’intare, Mesiya azavukira mu muryango we kandi niko byagenze. (Mat 1:2).
AHABWA ICYUBAHIRO N’IKUZO (Ibyah 5:8-14)
??Kubona ufungura igitabo, byari ibyishimo ku bantu bose, kubona Imana itugirira ubuntu n’imbabazi binyuze mu Mucunguzi.
Hari abashidikanya cg bahakana ko Kristu ari Imana. Nyamara ibizima 4 twabonye mu gice cya 4 ko bishinzwe kubahiriza Imana no kuyerereza, byikubita hasi imbere ya Kristu (Ibyah 5:8). Ibi rero bivuze ko ari ukubera ko Kristu ari Imana. Kuba ubwenge bucye n’inyurabwenge byacu bitabasha kushyikira uko baba Imana 1 muri batatu, ntibikwiye guhungabanya ukwizera kwacu; ahubwo ibi Yohana yeretswe bituma turushaho kwemeza ibyo Yesu yasubije Filipo ati umbonye aba abonye Data.
Nshuti Muvandimwe, iki gice cyatweretse Kristu n’ubudashyikirwa bw’igikorwa yadukoreye adupfira. Abamwihaye burundu, ibikorwa byiza byabo, amagambo n’ingeso nziza byabo, byakandikwa mu gitabo cy’urwibutso. Ku bw’igitambo cya Kristu n’ubuntu bw’Imana, tukabasha kugira ukwizera gukorera mu rukundo (Abagal 5:6); maze amazina yacu akandikwa mu gitabo cy’ubugingo.
?KRISTU WARAKOZE KWEMERA GUKIZA UWIYISHE.??
Wicogora Mugenzi