Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’urwandiko rwa 1 rwa YOHANA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 19 Werurwe 2025.

? 1 YOHANI 2
[1]Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka.
[3]Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.
[4]Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.
[6]kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.
[9]Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n’ubu.
[10]Ukunda mwene Se aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we,
[15]Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we,
[17]Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.
[18]Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka kandi nk’uko mwumvise yuko Antikristo azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy’imperuka gisohoye.
[22]Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n’Umwana we, ni we Antikristo.
[23]Umuntu wese uhakana uwo Mwana ntafite na Se, uwemera uwo mwana ni we ufite na Se.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Uyu munsi ubutumwa burakomeye, birasaba kubwinjiramo cyane ngo ukuri kugaragare. Kuko antikristu yakwiriye hose, birasaba kumumenya, ariko tugenzura niba tutari mu ruhande rwe ahubwo urwa Kristu.
Mwuka Wera dusobanurire

1️⃣UBUMENYI BUKIZA NI UBUHE? (1 Yoh 2:1-14)
✳️Umwami Yesu ntiyifuza ko umuntu wisanze yacumuye yakwiheba, amurinda mu gihe cy’ibitero bikaze bya satani.
Kubera igitambo cye, tubasha gusaba imbabazi, gutsindishirizwa no kwezwa. Ntama w’Imana watambwe ni ibyiringiro byacu.
Satani ahagaze iburyo bwacu aturega, Kristu ahagaze iburyo bw’Imana atuburanira. (7BC 948.5)
Iyo mu gihe turamya by’ukuri, duhanga amaso yo kwizera Umutambyi mukuru wacu, Mwuka we akadufasha kurushaho kumenya Imana.
NTA MUSIRIKARE WATSINDA URUGAMBA ADAKURIKIJE AMATEGEKO Y’UMUGABA W’INGABO . Ni ukubeshya rero iyo uvuze ko umukunda warangiza ntiwumvire amategeko ye ngo yarabambwe. Ayabambwe ni ay’imihango yategurizaga kuza kwe, ntabwo ari 10 y’Imana .
Ane ya mbere adukangurira gukunda Imana, atandatu akurikira atwereka uko dukunda bagenzi bacu.
Kwigana Kristu, ukagira urukundo, ubugwaneza n’imbabazi bisaba guhora hafi ye buri munsi ( Nicaye imbere ya Yesu…)
➡️Ubumenyi bukiza rero ni ubutuma twumvira amategeko y’Umugaba wacu, Kristu.

2️⃣KUDAKUNDA IBY’ISI (1 Yoh 2:12-17)
✳️Abantu bakunda iby’isi cyane, barushaho gusa nabyo, imigambi, ibitekerezo…byashyize intera hagati yabo na Kristu, satani nawe araza ayinjiramo. (The R and H, June 7, 1887)
➡Ntabwo rero iby’isi bizashira ari byo bikwiye kuyobora ubukristu bwacu ahubwo ubukristu bwacu bujye hejuru yabyo.

3️⃣ANTIKRISTU (1 Yoh 2:18-29)
✳️Abatiga ijambo ry’Imana batazi antikristu uwo ari we bazisanga bari ku ruhande rwe.(7BC 949.6). Ubuhanuzi bwa Daniyeli n’Ibyahishuwe bukwiye kumvikana neza kuko burasobanutse.
Ubutumwa bw’abamarayika batatu buvugwe, bube umutwaro wacu.
Itegeko rya kane ni ikimenyetso hagati y’Imana n’abantu bayo(Ezek 20:20), kandi rizaba itandukaniro hagati y’ubwoko bwayo n’ab’isi. (Manuscript 10, 1900)
⚠️ Abatumvira. BAZANGA URUNUKA abumvira itegeko rya kane. Ariko ubwoko bw’Imana ntibuzahishe ibendera. Ntabwo bugomba kureka amategeko y’Imana kugira ngo bubeho bworohewe, ngo bujyane na nyamwinshi mu gukora ikibi…* (7BC 949.12)
✳️Uku umuntu azarushaho kuyoborwa na Mwuka, umwanzi azarushaho kumwanga no kumugirira ishyari maze amutoteze.
Abakunda Imana bakemera kuzababazanywa na Kristu, Imana izabaha ikuzo.
Antikristu bisobanuye kandi abantu bose bishyira hejuru y’ubushake n’umurimo w’Imana.
? Abazashikama mu kumvira, batazagurisha ubugingo bwabo amafaranga cg kwemerwa n’abantu, Imana izandika amazina yabo mu gitabo cy’ubugingo . (Manuscript 9, 1900). 7BC 950.1
Antikristu yakwiriye hose kurusha mbere.
N’abakristu banga guhindurwa na Mwuka w’Imana, ahubwo bakumvira umutegeka w’umwijima uza nka marayika w’umucyo. (7BC 950.4)

➡️Nshuti Muvandimwe, iyi miburo irakomeye cyane, ngo n’uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa. Amateka y’isi aragenda ahamanya n’ibyahanuwe. Ni igihe cyo kugenzuza ibyanditswe uruhande urimo. Nturebe urwo urimo mu bigaragara (itsinda, idini…), reba uko ibyanditswe bikubona kandi ufate icyemezo cy’uruhande ukwiriye kubarizwamo kuko nta ujya muri zombi.

? MANA, DORE UMWANZI AZA NKA MARAYIKA W’UMUCYO, TURWANIRIRE NTA WUNDI MU MIKAKA YE. ??

Wicogora Mugenzi

One thought on “1 YOHANA 2: IBYA ANTIKRISTU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *