Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’urwandiko rwa 2 rwa PETERO usenga kandi uciye bugufi.
? 2 PETERO 3
[3] Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo,
[4] babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.”
[8] Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe.
[9] Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.
[10] Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra.
[11] Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu,
[13] Kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Mu gusoza urwandiko rwe, Petero ahamirije abakristo ko Kristo azaza kandi atazatinda.
1️⃣ IMANA NTITINZA ISEZERANO
? Iyo abantu binjiye mu bukristo baba bumva Yesu yahita agaruka akabajyana. Ariko se ikibazo: Aje akabajyana mwenyine abandi bakarimbuka mwakunguka iki? Nubwo abantu bose batazigera bihana ariko ni ngombwa kubaburira bakemera umuburo cg bakawanga. Ibisa no gutinda kwa Kristo byatumye abari abakristo benshi babivamo kuko imyaka bumvaga Yesu azazaho yararenze. Babaye nk’abahaye Yesu contract (kontara) none kontara bamuhaye yararangiye. Birababaje! Mbese Kristo koko yaratinze? Oya rwose.
? “Ku bageragezwa n’indahemuka, kugaruka k’Umukiza kwasa n’aho gutinze, ariko intumwa Petero yarabahamirije ati: ‘Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.'” INI 331.1
➡️Ni urukundo adukunda no kudafata icyemezo cyo gusingira agakiza kuri benshi, bikomeje gutinza Umwami wacu.
2️⃣ TUMWITEGURE
?Atitaye ku bakobanyi, Petero yashimangiye ko Kristo azaza nta kabuza. Nubwo abacantege ari benshi ariko Kristo azagaruka. Wicogora Mugenzi kuko azaza nk’umujura (um 10). Niba Kristo azaza nk’umujura birasaba abakristo guhora bamwiteguye. Nucogora azasanga utiteguye maze ube wararuhiye ubusa.
? “Ubutumwa Imana ituma ku batuye isi muri iki gihe ni ubu ngo: ‘Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.’ Matayo 24:44. Ibiriho mu muryango mugari w’abantu ariko b’umwihariko mu mirwa mikuru y’ibihugu, bitangaza mu ijwi nk’iry’inkuba ko igihe cy’urubanza rw’Imana gisohoye kandi ko iherezo ry’ibintu byose byo ku isi ryegereje. Duhagaze ku marembo y’akaga katigeze kabaho mu bihe byose.” AnA 253.2
▶️Nicyo gituma bakundwa ubwo mutegereje ibyo mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye. Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza, nk’uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye…..Nuko rero bakundwa ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bw’abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu. Ahubwo mukurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza. (Ibyakozwe n’intumwa.314)
?Tumwitegure, tumwitegure. Dore turamwiteguye.
? NGWINO MWAMI YESU TURAGUKUMBUYE. MARANATA!?
Wicogora Mugenzi
Amena.