Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’urwandiko rwa 2 rwa PETERO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 16 WERURWE 2025.

? 2 PETERO 2
[1] Ariko nk’uko hariho abahanuzi b’ibinyoma badutse mu bwoko bw’Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b’ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse.
[2] Ingeso zabo z’isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y’ukuri.
[3] Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y’amahimbano, ariko iteka baciriwe ho uhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira.
[15] Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balāmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa,
[20] Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi.
[21] Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.
[22] Ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo “Imbwa isubiye ku birutsi byayo”, kandi ngo “Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nshuti, ujya wibaza impamvu abanditsi ba Bibiliya benshi bavuga ku bigisha b’ibinyoma? Kuva muri Edeni inzoka yoshya Eva kugeza imperuka tuzakomeza guhangana n’ikinyoma. Yoboka ukuri maze ubone intsinzi y’ikinyoma.

1️⃣ BALAMU WA NONE
? Balamu yari umuhanuzi w’Imana muri Isirayeli ariko aza guta umurongo kubera kurarikira ubutunzi. Uwavugaga amagambo ahesha abantu b’Imana umugisha yakoreshejwe na Satani avuga amagambo ahesha abantu b’Imana umuvumo. Yabaye igikoresho cya Satani mu gutuma Isirayeli igomera Imana. Petero nawe agarutse ku bigisha b’ibinyoma bameze nka Balamu.
✴️ Bimwe mu biranga ba Balamu ba none ni inyigisho zirema ibice (um 1); gutukisha inzira y’ukuri n’ingeso z’isoni nke (um 2); gushaka indamu mbi bakoresheje amagambo y’amahimbano (um 3); gusuzugura ubuyobozi, guhangāra, gutukana (um 10); bakurikiye inzira ya Balamu (um 15). Uyu munsi abigisha b’ibinyoma bameze nka Balamu baragwiriye. Uwabeshye Eva ngo “gupfa ntimuzapfa” ni we ukomeje kuvuguruza ijambo ry’Imana. Yoboka ukuri maze ubone intsinzi ku binyoma bya Balamu.

⚠️ “Mu itorero hazakomeza kubamo amatsinda y’ibinyoma n’ubwaka agizwe n’abantu bavuga ko bayobowe n’Imana. Abo ni abantu bazihuta bakagenda mbere y’uko batumwa, kandi bazatanga umunsi n’itariki ubuhanuzi butasohoye buzasohoreraho. Umwanzi anezezwa no kubona bakora ibi, kubera ko gutsindwa kwabo kugenda gukurikirana kandi kuyobora mu nzira z’ibinyoma gutera urujijo no kutizera.” UB2 68.2
➡️Muvandimwe, gendera mu mucyo w’ijambo ry’Imana.

2️⃣ GUSUBIRA INYUMA BIKOMEYE
✴️ Uwamenye ukuri kukamuhindura ariko nyuma akabivamo agasubira mu bibi yahozemo burya aba agushije ishyano. Petero ati: [22] “Ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo ‘Imbwa isubiye ku birutsi byayo’, kandi ngo ‘Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.'” Kuva mu maboko y’Umukiza ugasubira mu maboko y’umwanzi Satani ni akaga gashishana. Sigaho utikura amata mu kanwa! Guma muri Kristo Yesu wisubira mu byaha.

? MANA DUSHOBOZE KUGUMA MURI YESU WE NTSINZI Y’IKINYOMA. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “2 PETERO 2: ABIGISHA B’IBINYOMA”
  1. Amena amena. Uwiteka atubashishe kuguma muri Yesu kuko niho tubonera umutekano wuzuye n’imbaraga zo gutsinda ibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *