Gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’urwandiko rwa 1 rwa PETERO usenga kandi uciye bugufi.

14 Werurwe 2026

? 1 PETERO 5

[1] Aya magambo ndayahuguza abakuru b’Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n’umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa.
[2] Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze
[3] kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi.
[7] Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.
[8] Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.
[9] Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ntabwo Imana ishobora kugusaba icyo udashoboye, kuko Yo irashoboye, emera ukoreshwe na we.

1️⃣ MURAGIRE UMUKUMBI W’IMANA

?Petero abwira abakuru b’amatorero ibyerekeranye n’inshingano zabo nk’abungeri b’umukumbi wa Kristo, yaranditse ati:”Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi.
Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry’ubugingo ritangirika”.(Umur 2-4)

▶️Hari umurimo ukwiriye gukoranwa ubushishozi umwungeri akwiye gukora igihe ahamagariwe kurwanya kwitandukanya,gusharira, irari n’ishyari mu itorero, kandi kugira ngo ashyire ibintu kuri gahunda azaba akwiriye gukora afite umwuka wa Kristo,kandi akazirikana ko ubwenge buva ku Mana buboneye.Yakobo yarabivuze ngo:
” Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.
Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro”. (Yak 3;17,18)

▶️Umwuka w’umwungeri nyakuri ni uwo kwiyibagirwa. Ntiyirebaho ubwe kugira ngo ashobore kukora umurimo w’Imana.
(Ibyak n’int 307-308)

2️⃣ MUYIKOREZE AMAGANYA YANYU

?Umuntu avuka arira, akabaho arira ndetse yarangara akanapfa arira. Imana iziko mu isi harimo ibyaturiza ariko ntiyifuza ko duhora mu marira. Hari byinshi bidutera kuganya kandi twe ubwacu ntacyo twabikoraho.
Petero aduha inama nziza: “Muyikoreze amaganya yanyu.”
▶️ “Imana yifuza ko tuyikorera dufite imibereho mishya, tunezerewe kandi dushima. Imana ishaka kubona tunejejwe n’uko amazina yacu yanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’umwana w’Intama. Ibyo byashoboka turamutse tuyituye amaganya yacu yose kuko itwitaho. Imana idutegeka kunezerwa, kuko gukiranuka kwa Kristo ari ikanzu yera y’intungane ziringira ko Umukiza azagaruka bidatinze.” IyK 145.2

⏯️Nshuti mukundwa, Petero adusubije ku kintu kizarimbuza benshi Kristo yavuze: “AMAGANYA!” Yesu ati: “Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?” Matayo 6:27.
Mu by’ukuri ntacyo ahubwo Yesu wenyine niwe wo kutumara imibabaro.

▶️Uko niko Petero yandikiraga abizera mu gihe cy’ibigeragezo bikomeye ku itorero. Abenshi bari baramaze gusogongera ku mibabaro ya Kristo kdi bidatinze itorero ryari rigiye kujya mu karengane gakomeye……Petero akoresheje amagambo yo kubakomeza no kubuzuza umunezero ,yakuye ibitekerezo by’abizera ku bigeragezo byari bibugarije n’imibabaro yari ibari imbere maze abyerekeza ku murage utabasha kubora cg kwandura cg kugajuka. Yabasabiye agira ati:”Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.Icyubahiro n’ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amen”.(Umur 10,11)Ibyak n’int.309))

? TUGUHANZE AMASO NGO UTURENGERE MANA. TURINDE KWIGANYIRA. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “1 PETERO 5 : ISHINGANO Y’ABAKURU B’ITORERO N’ABASORE”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *