Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi,iga igice cyose cya 1 Petero 1 usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 10 Werurwe 2025

? 1PETERO 1

[3]Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo,
[4] tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka, ari wo namwe mwabikiwe mu ijuru,
[5]mwebwe abarindwa n’imbaraga z’Imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy’imperuka.
[6] Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi,
[7] kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.
[8] Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa,
[9] kuko muhabwa agakiza k’ubugingo bwanyu ari ko ngororano yo kwizera kwanyu.
[10] Abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza barondora n’iby’ubuntu mwari mugiye kuzahabwa babishimikiriye,
[11] barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka.
[12]Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe. Ibyo none mumaze kubibwirwa n’ababwirije ubutumwa bwiza, babwirijwe n’Umwuka Wera woherejwe ava mu ijuru, kandi ibyo abamarayika babigirira amatsiko bashaka kubirunguruka.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dutangiye inzandiko za Petero bitekerezwa ko zanditswe hagati ya 64-68 NK mbere y’uko Petero yicwa na Nero. Petero aragaragaza ishimwe rye aterwa n’umunezero wo kubyarwa ubwa kabiri, ni iby’agaciro gakomeye twaboneye muri Yesu Kristo. Muri we niho tubonera agakiza. Petero ati n’ubwo mumara igihe gito mubabazwa n’ibigeragezo, kwizera kwanyu kwe gucogora,ahubwo gukomere rwose kurusha izahabu igeragereshwa umuriro.

1️⃣IBYIRINGIRO BY’AGAKIZA

?Mu myaka iheruka y’umurimo we, Petero yabwiwe n’Imana kwandikira abizera batataniye i Ponto, i Galatiya i Kapadokiya, mu Aziya n’i Bituniya.

▶️Inzandiko ze zari zigamije kongera kubyutsa ubutwari no gukomeza ukwizera kwabo, bihanganira ibigeragezo n’ingorane ndetse no kugarura ku mirimo myiza abari mu kaga ko kuva ku Mana bitewe n’ibigeragezo binyuranye. Izi nzandiko kandi zigaragaza ko zanditswe n’umuntu wahuye n’imibabaro ya Kristo no guhumurizwa na we,umuntu ubuzima bwe bwose bwari bwarahinduwe n’ubuntu, kandi wari ufite ibyiringiro nyakuri ndetse bihamye by’ubugingo buhoraho.

▶️Abakristo ba mbere bishimiraga muri ibi byiringiro by’umurage nyakuri, mu isi izagirwa nshya, ndetse n’igihe babaga bari mu bihe by’ibigeragezo bikomeye no mu makuba.

?Petero yanditse agira ati :”Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi,
kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa”.((Umur 6-9) Ibyak.n’Int 302,303))

⏯️Izi nyigisho za Petero, uyu munsi nitwe zibwira. Ese koko nubwo ibigeragezo ari byinshi, ukagira imibabaro ya hato na hato, byagutera gutentebuka kwizera kwawe kugacogora? Komera nturekure intwaro gutabarwa kwacu kuregereje.

2️⃣ KURARIKIRWA KWERA

?Intumwa Petero yashatse kwigisha abizera uburyo ari ingenzi kwirinda kwerekeza ibitekerezo byabo ku nyigisho zibuzanijwe cg ngo bakoreshe imbaraga zabo bavuga ku ngingo zidafite agaciro. Abadashaka kugwa mu mutego w’uburiganya bwa satani bagomba kurinda mu buryo bwose ibyinjira mu bugingo bwabo binyuramo.

▶️Bagomba kwirinda gusoma, kureba cg kumva ibyabatera kugira intekerezo zanduye. Ibitekerezo ntibikwiriye kurekwa ngo bitinde ku ngingo yose ibonetse umwanzi w’abantu ashobora kubishyira imbere.
Umutima ugomba kurindwa neza, nibitaba bityo ibibi bivuye hanze bizabyutsa ibiri imbere ku buryo umuntu azarindagirira mu mwijima. Ari nacyo cyatumye Petero yandika ati:”Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa……….(soma neza imirongo 13 ugeze kuri 21 by’iki gice )

▶️Petero yakomeje agira ati” Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima(Umur 22).Ijambo ry’Imana ari ryo kuri ni umuyoboro Uwiteka yerekaniramo Mwuka we n’imbaraga ye.Kumvira ijambo ry’Imana kwera imbuto y’icyo umuntu akeneye aricyo gukundana bya kivandimwe nta buryarya. Uru rukundo ruturuka mu ijuru kandi ruyobora mu mpamvu nyazo zihanitse no ku bikorwa bitarimo kwikubira.

⚠️ Iyo ukuri guhindutse ihame rituye mu bugingo, umuntu aba abyawe ubwa kabiri, atabyawe n’imbuto ibora, ahubwo abyawe n’imbuto itabora, abiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho . (Umur 23). Uku kuvuka gushya ni ingaruka yo kwakira Kristo we Jambo w’Imana (Ibyak. n’int.304)

? UHORAHO MANA YACU, TUGUSHIMIYE AGAKIZA TWAHEREWE UBUNTU. DUHE KUGIRA IBYIRINGIRO BIZIMA MURI WOWE.??

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “1 PETERO 1: ISHIMWE RY’IBYIRINGIRO BY’AGAKIZA.”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *