Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi. Ifasha igice cya 1 cya Yakobo usenga kandi uciye bugufi.

? YAKOBO 1
[1] Yakobo imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri y’abatatanye ndabatashya.
[2] Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe,
[3] mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.
[4] Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.
[19] Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara,
[20] kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana.
[25] Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.
[27] Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.

Ukundwa n’Imana amahoro ya Kristo abe muri wowe. Urwandiko rwa Yakobo rwanditswe hagati ya 45-49 nyuma ya Kristo rwanditswe na Yakobo umuvandimwe wa Yesu; rwandikiwe imiryango 12 y’Abisirayeli yatataniye kure. Uru rwandiko ruvuga ku ngingo zitandukanye harimo ibigeragezo, amategeko, ubwenge, idini ritunganye n’ibindi. Imana iduhere inkomezi muri uru rwandiko.

1️⃣ KUGERAGEZWA NO KWIZERA GUTERA KWIHANGANA

?Uru rwandiko rwanditswe mu gihe cy’akarengane gakomeye.

?♨️ “Muri ako karengane kakoranywe ubugome bwinshi, abo bahamya ba Kristo barinze ubusugi bwo kwizera kwabo. Nubwo batswe uburenganzira bwabo, bakaba bataragerwagaho n’umucyo w’izuba, bakaba bari mu buvumo bucuze umwijima ariko bubahaye umutekano, ntibigeze bivovota. Babwiranaga amagambo yo kwizera, kwihangana n’ibyiringiro kugira ngo bihanganire ubukene n’umubabaro byari bibugarije. Ntabwo kubura imitungo yabo yose ya hano ku isi byashoboraga kubatera kureka kwizera Kristo kwabo. Ibigeragezo n’akarengane byari intambwe zibegereza ikiruhuko n’ingororano bagenewe.” II 40.1

➡️N’ubwo bamwe bahura n’ibigeragezo bakibwira ko ari Imana ibiteye, satani niwe uteza ibigeragezo! Ahubwo Yesu akabana natwe, akadukomeza, kuko yahuye nabyo akiri hano ku isi, ndetse n’intumwa ze. Niyo mpamvu aduhumuriza muri Yohana 16:33 ati : Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” Kubw’ibyo nitwihanganira ibitugerageza, ku iherezo natwe tuzanesha.

2️⃣ IHUTIRE KUMVA, UTINDE KURAKARA

? Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho. (Imigani 4:23).
Burya ugabweho igitero cg utewe ibibazo n’umuntu, ukicecekera, nta ngaruka bikugiraho, ariko urakaye cg ukagira umujinya, ni wowe bigiraho ingaruka, ari ku marangamutima yawe, no mu bwenge!

➡️ Igihe wihanganye nturakazwe na mugenzi wawe, bizagira ingaruka nziza kuri mwembi, kandi na we azakugarukira niba afite umutima wihana!

3️⃣ IDINI Y’UKURI
? (Um. 27) – hatubwira ko idini y’ukuri ari ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo…. Aba nitubasanga tukabereka ko turi kumwe, tukabahumuriza, tukabaha ubufasha bufatika ku babukeneye, tuzaba dushohoje itegeko rya kabiri ryo gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. (Matayo 22:9)

➡️ Mucyo tugaragaze imico
Y’Imana kuko ariyo Se w’imfubyi n’umugabo w’abapfakazi. Mureke aba babaye babone Imana muri twe!

? MANA DUHE KWIHANGANIRA IBITUGERAGEZA NO GUKUNDA BOSE CYANE CYANE IMFUBYI N’ABAPFAKAZI

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “YAKOBO 1: IBIGERAGEZO N’IBISHUKO. KUTIHUTIRA KUVUGA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *