Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cy’ ABAHEBURAYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 2 WERURWE 2025.

?ABAHEBURAYO 11
[1]Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.
[5]Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana,
[6]ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.
[13]Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi.
[14]Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo.
[24]Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo,
[25]ahubwo agahitamo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha,
[26]kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa.
[30]Kwizera ni ko kwatumye inkike z’amabuye z’i Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi.
[39]Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe
[40]kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Cya gice kivuga ukwizera, kikagusubiramo tukigezemo. Tukivemo tugize ukwizera kwacu bwite, kutari ukwa Abeli, Henoki cg Aburahamu.

1️⃣UKWIZERA NI IKI? IMBARAGA ZAKO NI IZIHE?
?Ukwizera si agakiza, ni umugisha ukomeye, aho amaso abona, amatwi akumva, ibirenge bikiruka, ibiganza bigafata. Ni uburyo si intego. Niba Kristu yaratanze ubugingo bwe ngo adukize, ni iki cyatubuza gusingira uwo mugisha? Ukwizera kwanjye n’ukwawe kurabisingira, ukwizera kwacu ni ukumenya rwose ibyiringirwa tudashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri. Ibi bikaduga amahoro ku Mana binyuze muri Kristu.

2️⃣INGERO Z’INTWARI ZO KWIZERA
?Utizera ntaho ari. Twirinde imbuto zo gushidikanya no kutiringira muri twe. Dukunde kwizera, tugende mu kwizera, dukore mu kwizera.
?Ni umugisha kandi n’inshingano ya buri muntu kwizera icyo Imana yavuze, ukizera Kristu nk’Umucunguzi wawe bwite, kandi ukamusubiza vuba unezerewe ku cyo agusaba.
➡Ukwizera kwanjye n’ukwawe ntibikwiye gushingira ku marangamutima, bikwiye gushingira ku bihamya biri mu ijambo ry’Imana. Ngiyo impamvu ikomeye dukwiye guhora turyiga: kugira ngo ukwizera kwacu gushingira k’uwo twamenye.
✍?Aburahamu yizeye Imana bimuhanyirizwa no gukiranuka. Mu rubyaro rwe haje kuvukamo Umukiza.
Kristu yerekanye Imana nk’ufite kamere, uriho. Yerekana neza ishusho yayo. Yazanywe no kutugaruramo ishusho yayo yari yarangiritse. Maze amategeko y’Imana atwereka imico yayo n’ishusho yayo, bitatswe b’urukundo rwayo rurenze intekerezo zacu.

3️⃣INTWARI ZO KWIZERA ZINDI
?Ingufu za Mose zavaga ku mushyikirano cg umubano wihariye yari afitanye n’Ishoborabyose. Mose yize neza amategeko y’ubuyobozi bw’Imana. Amaze kuminuza ubwenge bw’isi, afite ukuboko ku butunzi bw’isi, ahitamo ibitagaragarira amaso y’umubiri, arekura ibyubahiro, ubutunzi…, yizera ibyasezeranyijwe n’Imana.
➡Turamutse tugeze imbere y’icyubahiro, ubutunzi n’ibindi binezeza by’isi. Twahitamo nka Mose, nka Yosefu se? Wakwemera se kwizera Imana yitwaga iy’abandi nka Rahabu?
Izi ngero ni izitwereka ko kwizera icyo Imana yavuze, ari uguhitamo neza. Ni ukwizera kwagizwe n’abantu nkatwe. Kudashingiye ku marangamutima, gushingiye ku kumenya neza Imana, no kugirana na Yo, umubano wihariye.

4️⃣ABIZERA BANDI BO MU ISEZERANO RYA KERA
?Twibuke uburyo abahanuzi bagirirwaga nabi Yesaya, Yeremiya, n’abandi bahagarariye ukuri kw’Imana barishwe bagirirwa nabi cyane. Ariko ukwizera kwabo gutuma banamba ku Mana.
Aba bose, ari aba kera n’aba vuba, barasinziriye ntibarahabwa ibyasezeranyijwe, bategereje wowe nanjye ngo tuzabiherwe rimwe Kristu agarutse. Uyu murongo wa 40, wongeye gukurira inzira ku murima uwibeshyaga ko abakiranutsi b’Imana iyo bapfuye bahita babona ingororano. Oya, barasinziriye, bategerereje mu bituro, ngo badatunganywa rwose tutari kumwe.

⚠Nshuti Muvandimwe, ngibyo ibitangaza biva mu kwizera. Umuntu agakora ibyo ab’ib’isi babona ari ubupfapfa, kubera atumbereye ibyasezeranyijwe bitabonwa n’amaso y’umubiri ahubwo amaso ya Mwuka. Ukwizera gushingiye mu kumenya Imana mu ijambo ryayo, no guhitamo ibitazahanguka.

?GIRA UTI “MANA NGIRA INTWARI YO KWIZERA”.?

Wicogora Mugenzi

One thought on “ABAHEBURAYO 11: IBYITEGEREREZO BY’ABIZERA NYAKURI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *