Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cy’ ABAHEBURAYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 01 WERURWE 2025.

?ABAHEBURAYO 10
[4]Erega ntibishoboka ko amaraso y’amapfizi n’ay’ihene akuraho ibyaha!
[5]Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati“Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse,Ahubwo wanyiteguriye umubiri.
[10]Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.
[15]Kandi n’Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati
[16]“Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo,Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo,Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.”Arongera ati
[24]kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.
[25]Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.
[26]Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha
[27]keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana.
[37]“Haracyasigaye igihe kigufi cyane,Kandi uzaza ntazatinda.
[38]Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
[39]Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Icyo amategeko y’imihango yashushanyaga cyageze igihe kiraboneka. Icyo isi rero yagombaga kandi ikwiye kumenya ni uburyo bumwe bwabonetse bwo guhabwa agakiza. Uwivugiye ati “nijye nzira, ukuri n’ubugingo, ntawe ujya kwa Data ntamujyanye”, mwizere urakira. Mwuka yongere aduhishurire iby’agakiza kacu.

1️⃣IBITAMBO NTIBYAKURAHO IBYAHA, AHUBWO ICYA YESU CYONYINE KIRAHAGIJE
?Ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe bwagize umugisha wo guhabwa amategeko y’uburyo bubiri: 10 y’imico y’Imana (moral law), n’andi y’imihango (ceremonial law).
☆Aya mbere atuma duhora tuzirikana ko Imana ari Umuremyi, azagumaho iteka kuko ni imico y’Imana idahinduka.
☆Mu gihe ay’imihango, yatanzwe kubera batari bashoboye kumvira ariya 10; akaba yarimo n’ibitambo byashushanyaga gucungurwa kwari gutegerejwe.
✍?Pawulo arifuza hano ko bamenya ko ubwo Kristu yazaga ku isi, agapfa nk’igitambo cy’ibyaha byacu, ibishushanyo byari bihuye n’icyo byashushanyaga, amategeko y’imihango n’ubwo yari ayera yaratanzwe n’Imana, yari arangije ibyayo.

➡Ibihembo by’ibyaha (kwica amategeko) ni urupfu. Urupfu ni igihano cyabaye kuri Yesu,
umwizeye wese kimuhesha amahoro.

2️⃣KUGERA KU MANA DUCIYE KURI YESU, UKWIZERA, GUKUNDANA
?Kugira ngo ube wakwinjirana na Kristu ahera cyane (um19); birasaba kwiyambura gukiranuka kwacu twihangira, tugaca bugufi buri munsi imbere yayo, tukayaturira ibyaha byacu, tukayisaba imbabazi z’ibyaha byacu, tukemera gufatanya na Kristu mu murimo wo kudusubiza ishusho y’Imana yangiritse muri twe. Gukundana n’imirimo myiza, bikaza ari ingaruka cg imbuto z’icyo Kristu yatugize cyo.
⚠️Atari ibyo, uzapimwa usangwe udashyitse.

3️⃣KWIRINDA UBUHENEBERE MU BYAHA
?Igihe umuntu afashe icyemezo cyo kutemera Kristu nk’Umucunguzi we rukumbi, akanga kumvira Mwuka Wera, we wenyine utweza, agasuzugura kandi akarwanya inkuru nziza yonyine itwereka inzira y’agakiza; nta gitambo cy’ibyaha kiba gisigaye, ni ugutegerezanya ubwoba urubanza. Nyamara birashoboka guhindura icyemezo, n’icyerecyezo kigahita gihinduka.??‍♂

4️⃣KUBABAZWA KW’ABIZERA, BAKOMEZWA NGO BASHIKAME MU BYIZERWA
?Umunezero w’abera uzaba mwinshi kandi w’iteka ryose Yesu agarutse, ibyo watakaza byose cg uko wababazwa kose kuri iyi si, hazaba igihe gihagije cyo guhozwa.
Um 37 uti “Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi UZAZA NTAZATINDA.
Kubeshwaho no kwizera, ugupfa wizeye niwo mutekano wuzuye ku bugingo bwacu.

⚠Nshuti Muvandimwe, mu rw’Abaheburayo dukomeje kubona ko nta kindi cyatweza rwose atari amaraso y’Umucunguzi kandi ko kumwizera aricyo kiduhesha agakiza. Dushoje tubona ko ingorane zose uwafashe ubwishingizi muri Kristu yahura nazo, utazigereranya n’umunezero wuzuye w’iteka ryose.

?MANA DUHE KWAMBARA GUKIRANUKA KWA KRISTU. Amen?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *