Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya 1 TIMOTEYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 9 GASHYANTARE 2025.

? 1 TIMOTEYO 4
[1]Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni”
[2]bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye,
[4]kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza, ntiharimo icyo gutabwa iyo cyakiranywe ishimwe,
[5]kuko cyezwa n’ijambo ry’Imana no gusenga.

[9]Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose,
[10]kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukiza w’abantu bose ariko cyane cyane w’abizera.
[12]Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.
[16]Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n’abakumva.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.Turi mu gihe cy’ubuhakanyi bukabije kandi bwihishe mu mwambaro w’ukuri. Aho ukuri kwirengagizwa, guhakanwa cg kukagorekwa (gusobanurwa mu bijyanye n’ibyo abantu bifuza kumva). Iki gice kiradukebura ngo tube maso. Mwuka Wera aduhe kubona.

1️⃣UBUHAKANYI BURAKOMEJE
?Kugoreka ukuri byari biriho n’ubu bireze. Ariko abashaka mu mitima yabo gukorwaho na Mwuka, bazahangayikishwa n’ubutumwa bukwiye ab’iki gihe. Imana itwifuriza ubugingo bwejejwe, bwogejwe n’amaraso ya Ntama w’Imana. Ikanzu yo gukiranuka kwa Kristu niyo izatuma bemerwa n’ijuru. Si ibara ry’uruhu cg ry’umusatsi, ahubwo kumvira amategeko yose y’Imana bizamukingurira imiryango y’umurwa wera . (Letter 207, 1899).
➡️Um 4,5 ijya yitabazwa n’abafite irari ryo kumira byose. Abantu bagahereza iyi mirongo ku byo kurya gusa kandi sibyo byonyine bivugwa aha. Nibyo koko icyo Imana yaremye ni cyiza ( pan ktisma) nayo yamaraga kubirema ngo ikabona ari byiza, ariko ni cyiza ku mumaro w’icyo cyaremewe. Ntibivuze ngo umuntu arye uburozi ngo byejejwe n’ijambo ry’Imana no gusenga. Niba Imana ivuze ibyo kurya bitazira n’ibizira ( Abakewi 11), ntabwo ari Imana yibeshya cg ihandagurika bitewe n’ibihe ngo yisubireho ngo ivuge ngo noneho na bya bindi ntibikizira. Wirya cg ngo unywe ibyangiza urusengero rwa Mwuka (imibiri yacu) ngo aha wabisengeye. Sengera ibyo kurya Imana yagushimiye kurya, n’ibindi ubisengere gukoreshwa cg gukora icyo yabiremeye.

2️⃣AMABWIRIZA ATANDUKANYE AJYANYE N’UMURIMO

?Umukuru w’itorero ntahinyurwe kubera ubusore bwe, igihe atoranyijwe n’Imana kuyikorera. Ahubwo imibereho ye yubaha Imana, n’ibyo yigisha by’ukuri kutavangiye kw’ijambo ry’Imana nibyo bimugira uwo ari we.
Si mu guta igihe mu nkuru zisekeje no mu butumwa bujyanye n’irari ry’abantu, ahubwo akwiye kwirinda ubwe ndetse n’inyigisho yigisha, ntizitandukire ngo zihabanye n’ijambo ry’Imana.

⚠Nshuti Muvandimwe, n’ubwo wakeka ko hari kubwirwa umukuru w’irorero (nka Timoteyo), ninjye nawe tubwirwa. Twese dufite inshingano yo guhagararira ukuri, utayobora itorero ayobora itsinda, urugo rwe ndetse na we ubwe.

?DUSABE IMANA NGO IDUFASHE KUTIRENGAGIZA IMPANO ZITURIMO, IZIDUHISHURIRE KANDI TUZIYIKORESHEREZE. ?

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “1 TIMOTEYO 4: UBUHAKANYI BWO MU MINSI Y’IMPERUKA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *