Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 1 TIMOTEYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 6 GASHYANTARE 2025.

? 1 TIMOTEYO 1.
[1]Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, ku bw’itegeko ry’Imana Umukiza wacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu,
[2]ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera. Ubuntu n’imbabazi n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.
[5]Ibyo mbibategekeye kugira ngo bagire urukundo ruva mu mutima uboneye kandi uticira urubanza, bagire no kwizera kutaryarya.
[12]Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we
[13]nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera;
[14]kandi ubuntu bw’Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.
[15]Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w’imbere.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Urwandiko rwa mbere rwa Timoteyo rushobora kuba rwaranditswe ahagana muri 58-59 NK. Ikizwi neza ni uko nyina yari Yunisi (Eunice) na nyirakuru ari Loyisi (Lois), ariko ise akaba atari umuyuda ahubwo ari umugereki. Ubwe yemeye gukebwa ntawe ubimusabye. Afatanya na Pawulo cyane, bakorana umurimo ahantu hatandukanye, ageza naho na we yicwa azize ubutumwa bwiza. Yari umusore w’intwari ya Kristo.

1️⃣UKO AMATEGEKO YAKOZWE
Dukanguriwe kugira urukundo no kwizera twirinda impaka z’amanjwe.
?Um wa 9 n’uwa 10 irereka abari mu bubata bw’amategeko.
?Amategeko y’Imana ni indorerwamo yereka umuntu inenge imurimo. Birumvikana ko itakwishimirwa n’ushaka kugumya gukiranirwa. Bituma barwanya iyi ndorerwamo yatanzwe n’Imana, kugira ngo nitwereka inenge zacu dusange uwazidukiza mu kumwizera no kwizera igitambo cy’igitambo cy’i Karuvari. Mu buntu bwayo tukabona agakiza Kristu yaturonkeye.
Kugumya kurwanya amategeko bizabafungira imiryango y’ijuru nibadahinduka.

2️⃣PAWULO IVUGA KU MUHAMAGARO WE ABA INTUMWA

?Yemera na we ko iyo ataba Yesu waje gukiza ibyaha abari mu isi, nawe ubwe aba yararimbutse. Mu byamubayeho akava mu kumenya ko yatotezaga Imana agahitamo gutotezwa kubera yo, bigaragaza ubuntu n’urukundo rw’Imana bigera ku muntu uwo ariwe wese, kure yaba yarageze kose.
?Kubera iyerekwa Pawulo yagize no gukoreshwa na Mwuka Wera, ubutumwa yatanganga n’uburyo yabutangaga byari bifite imbaraga cyane.
➡️Ni by’ingenzi cyane kuyoborwa na Mwuka Wera.

3️⃣ASHISHIKARIZWA GUKOMEZA KWIZERA N’UMUTIMA UTAMUCIRA URUBANZA
?Umurimo w’Imana ni intambara irwanya icyaha na satani, ukuri kurwanya ikinyoma, umucyo urwanya umwijima, urukundo rurwanya urwango. Ni intambara Kristu abereye umugaba, kuko ni We agakiza kacu gashingiyeho
?Aba bagabo bavuzwe ku murongo wa 20, bemeye guhara ubutumwa bwiza bamenye, batangira kuvuga ko ibyo Pawulo avuga yeretswe byavuye kuri satani. Batangira kumwanga no gushaka gukuraho abemera ubutumwa atanga (Sketches from the Life of Paul, 305).

⚠Nshuti Muvandimwe. Ngibyo ibyo wabwira uwo ukunda ko muri Kristu ariho agakiza kacu kari; ko indorerwamo (amategeko y’Imana) Imana yaduhaye ngo itwereke inenge zacu tutayimena ahubwo yatuma dusanga uzidukiza. Ko kwizera n’urukundo bigomba kuranga umukristu w’ukuri.

?DATA WA TWESE URI MU IJURU, TUBASHISHE GUCA BUGUFI NGO TWEMERE KUYOBORWA N’IJAMBO RYAWE.?

Wicogora Mugenzi

One thought on “1 TIMOTEYO 1: UMURIMO WA TIMOYEYO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *