Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’urwandiko Pawulo yandikiye ABEFESO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 18 Mutarama 2025
ABEFESO 4
[1]Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y’Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe,
[2] mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo.
[3]mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro.
[4] Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu.
[5] Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n’umubatizo umwe,
[6]hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twese kandi uturimo twese.
[7]Ariko umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk’uko urugero rw’impano ya Kristo ruri.
[11] Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,
[12] kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,
[13]kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo,
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero wowe. Kristo atanga impano mu buryo butandukanye kandi agashaka ko zikorwa mu bumwe muri we dufite igihagararo cye.
1️⃣KUGIRA UBUMWE NA KRISTO NI AMAHIRWE YACU
?Pawulo akomeza abwira abakristo kunga ubumwe muri Kristo, buri wese mu nshingano yahawe ayobowe n’umwuka wera, ayikorane umwete kandi mu mahoro, arongera mu b’Abakolosayi ati:”
Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.
Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.(Kol,3:14,15)
? “Ubumwe ni imbaraga z’itorero. Ibi Satani arabizi kandi akoresha imbaraga ze zose kugira ngo aryinjizemo amakimbirane. Ashimishwa no kubona nta gushyira hamwe kuri mu bagize itorero. Ingingo ivuga ubumwe yagombye kwitabwaho cyane. Mbese ni uwuhe muti wavura ibibembe by’amakimbirane no kwitandukanya? Ni ukumvira amategeko y’Imana.” UB2 125.2
▶️Ntabwo ari amahirwe gusa ahubwo ni inshingano ya buri Mukristo gukomeza kugirana ubumwe bwimbitse na Kristo, no kugira ubumenyi bukomeye mu by’Imana. Ubwo nibwo imibereho y’umeze atyo izera imbuto z’imirimo myiza. Kristo yaravuze ati,:Ibyo nibyo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi (Yoh15:8). Kristo yapfiriye bose, kandi ijambo rye ritwiringiza ko yiteguye guha Mwuka we abamusaba bose kurenza uko ababyeyi bo mu isi baha impano nziza abana babo.
✳️Abahanuzi ndetse n’Intumwa ntabwo bagize imico ya Kristo mu buryo budasanzwe. Bakoresheje uburyo Imana yabahaye, kandi abazagira umuhati nk’uwabo nabo bazahabwa ubwo bushobozi.(Imibereho Yejejwe 53.2)
⏩Kugirana ubumwe na Kristo rero nta wundi muntu bifitiye umumaro uretse wowe ushaka gukiza ubugingo bwawe cyane ko agakiza atari koperative ahubwo ni ak’umuntu ku giti cye.
2️⃣KUGIRA IMIBEREHO MISHYA MURI KRISTO
▶️Iyo umaze kugirana ubumwe na Kristo by’umwihariko, imibereho yawe irahinduka. Atari uguhinduka kw’imibereho gusa ahubwo n’inshingano yaguhaye uyigendamo neza, mu mahoro, mu mikoranire myiza n’abandi ndetse no mu rukundo. Kristo we Nyir’umurimo arawukora ukabyiririrwa “Pawulo ati “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga”.
?Abahinduka ibyaremwe bishya muri KristoYesu, bazera imbuto z’umwuka, ari zo “urukundo, ibyishimo,amahoro,kwihangana,kugira neza, ubwiza, gukiranuka,kugwa neza no kwirinda “Ibyifuzwa bya kera ntibiba bikibabera amendezo yo gukora ibibi, ahubwo bazakurikiza umwana w’Imana kubwo kwizera, bigana imico ye, no kwiboneza uko aboneye,ibyo bangaga kera babikunde, kandi ibyo bakundaga kera noneho aribyo banga.(Kug.Yes 42)
? DATA MWIZA WAGAMBIRIYE KERA GUKIZA MUNTU DUSHOBOZE KUGIRANA UBUMWE NAWE?
Wicogora Mugenzi!