Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’urwandiko Pawulo yandikiye ABEFESO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 16 Mutarama 2025
ABEFESO 2
[1]Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu,
[2]ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.
[3]Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose.
[4] Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo
[5] ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije),
[6]nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu,
[7] kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.
[8]Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.
[9] Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,
[10]kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kubw’imbabazi n’urukundo by’Imana, yatuzuranye na Kristo, itwicaranya na we. Irinde gusubira inyuma ahubwo ukomeze ugundire icyo wafashe utazakinyagwa.
1️⃣TWARI DUPFUYE TUZIZE IBICUMURO BYACU
?kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ Nuko batangira kwishima.
ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse. (Luk 15;23,32)
?”Twebwe ubwacu turi abanyabyaha, ariko muri Kristo tuba abakiranutsi. Iyo amaze kuduhindura abakiranutsi binyuze mu gukiranuka kwa Kristo itubaraho, Imana ivuga ko dukiranuka kandi ikadufata nk’abakiranutsi. Itureba nk’abana bayo bakundwa cyane. Kristo arwanya imbaraga y’icyaha, kandi aho icyaha kigwiriye, ni naho ubuntu bwe burushaho gusaga.” UB1 314.3
➡️Imana ikiza umuntu nta kintu na kimwe yashingiyeho uretse urukundo idukunda. Nk’uko twabibonye mu isomo riboneka muri Luka 15, uriya mwana yari yarakoze byinshi byo gusaya mu byaha ahereye ku kuva mu rugo akajya kwaya umutungo we ukamushyiraho. Ariko kubw’urukundo umubyeyi we yari amufitiye byatumye amunezererwa akoresha ibirori.
⏯️Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw’irari ribi n’ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n’ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana.
Nyamara kugira neza kw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ikunda abantu bibonetse iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera, (Tit 3:3,4,5)
2️⃣KUBA UMWE MURI KRISTO
?Soma Umur 11-14.
?Kuko Imana yashimye ko kūzura kwayo kose kuba muri we. Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n’ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.(Kol 1:19,20)
✳️Icyaha cyagombaga gutandukanya umuntu n’Imana burundu. Ariko Imana yo Mahoro yacu, Rukundo rwacu ntiyarebereye ahubwo inama y’agakiza yarateranye kugira ngo yige kuri icyo kibazo cyari kigiye kurimbuza umuntu, maze bisoza abonye umucunguzi Yesu Kristo, wemeye kwitanga kugira ngo umuntu abone ubuzima buzima, nakora icyaha ababarirwe. Maze kubwo kwizera , uwari kure ku masezerano yigizwa hafi kandi agira ibyiringiro byo kuzahabwa ibyasezeranijwe.
⁉️Nawe se ufite ibyo byiringiro?ku murongo wa 19 haratubabwira ngo”Nuko ntimukiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’abera ndetse muri abo mu nzu y’Imana”. Ndakwifuriza kubana n’abera muri Kristo.
? DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KWAKIRA ICYO YESU YADUKOREYE TUBE UMWE MURI WE?
Wicogora Mugenzi!