Dkomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 29 UKUBOZA 2024.
? 2 ABAKORINTO 3
[1] Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nk’uko abandi bamwe bajya bazishaka?
[2] Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma.
[3] Kandi koko biragaragara ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka w’Imana ihoraho, rutanditswe ku bisate by’amabuye ahubwo rwanditswe ku by’inyama, ari byo mitima yanyu.
[13] Ntitumeze nka Mose watwikiriraga mu maso he, kugira ngo Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza uko bwamushiragaho.
[14] Ariko imitima yabo yarahumye ndetse kugeza na bugingo n’ubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa cya gitwikirizo kiba kigitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuweho na Kristo.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Tumenyereye ibitabo byandikwa n’ikaramu cyangwa imashini ariko noneho uyu munsi turiga uko umuntu yaba urwandiko rwa Kristo. Emerera Kristo akwandikemo.
1️⃣ KOGEZA ABABWIRIZA
? [1] “Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe, cyangwa zanditswe namwe nk’uko abandi bamwe bajya bazishaka?” Um 1.
? Iyo Imana itoranyije umuntu ngo ayikorere ntiba ishaka ko uwo muntu yogezwa ahubwo iba ishaka ko yogeza izina ryayo. Muri iki gihe abayoboke b’amadini aho kuba abayoboke ba Kristo bahindutse abayoboke b’ababwiriza. Satani yamaze kugusha benshi mu mutego ku buryo urukundo bakunda ababwiriza ruruta urwo bakunda Imana babwiriza. Satani yavanywe mu ijuru no kuba Yesu amurusha icyubahiro; Adamu na Eva bacumujwe no gushaka isumbwe rirenze iryo bari bafite; mu Butayu Satani yagerageresheje Yesu icyubahiro ariko araneshwa. Ikigeragezo Kristo yatsinze kiri gutsinda benshi.
✴️ Yohana umubatiza ni icyigisho gihoraho ku bantu bashaka kogezwa aho kogeza Kristo. Ubwo Satani yamutegaga umutego wo kwiyogeza aho kogeza Kristo, Yohana yaravuze ati: “Namwe murambere abagabo yuko navuze nti: ‘Si jye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza.’ Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.” Yoh 3:28, 30.
➡️Kristo niyamamare naho abamuvuga bacishwe bugufi.
2️⃣ MURI URWANDIKO RWA KRISTO
? “Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma.” Um 2.
? “Umwana w’lmana wese, Yesu yamugize urwandiko atuma ku b’isi. Niba uri umwigishwa wa Kristo, uba uhindutse urwandiko yandikiye bene wanyu, n’abo mu kirorero cyanyu, n’abo ku musozi wanyu. Yesu uba muri wowe, akaba ashaka kukubwiririsha imitima y’abatamuzi. Nubwo baba batazi gusoma Bibiliya, ngo bumve ijwi ry’lmana rivugana na bo, ariko rero wehoho, niba uri mu kigwi cya Kristo by’ukuri, ntibabura kurabukwa bike by’ineza n’urukundo rwe, babimenyeshejwe n’imibereho yawe, ndetse ahari byageza aho biyegurira Yesu burundu babitewe n’icyitegererezo cyawe bareberaho.” KY 57.1
➡️ Nshuti mukundwa, niba uziko witirirwa izina rya Kristo, itonde cyane kuko hari igihe watenguha Yesu ukamuhombera kandi yari agutezeho umurimo mu ruzabibu rwe. Imibereho yawe ni ikibwirizwa ku bantu bose uhura nabo baba babishaka cyangwa batabishaka. Reka imibereho yawe yahindutse irehereze benshi kuri Kristo, maze ubwo Kristo azagaruka ikamba ryawe rizatakweho inyenyeri nyinshi. Imana ibigufashemo.
? MANA DUHE IMIBEREHO YAHINDUTSE, IBASHE KWIGISHA ABATARAHINDUKA, NABO BAKUYOBOKE.?
Wicogora Mugenzi
Amena. Imana iduhe imibereho ihindutse ibasha kubera abatuzengurutse bose ibibwiriza byiza biberekeza kuri Kristo.