Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 26 UKUBOZA 2024.
? 2 ABAKORINTO 1
[3] Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose,
[4] iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana,
[5] kuko nk’uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.
[6] Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugira ngo muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugira ngo muhumurizwe namwe, mubone uko mwihanganira imibabaro imwe n’iyo natwe tubabazwa.
[10] Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora,
[12] Kwishima kwacu ni uku: ni ibyo umutima wacu uhana uhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ari ukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikiza ubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikiza ubuntu bw’Imana.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uyu munsi, dufatanye na Pawulo gushima Imana yaturokoye ibyago n’urupfu. Mbese usubije amaso inyuma hari ishimwe wabona? Uy munsi ukubere uwo gushima dukesha kubaho none n’iteka ryose.
1️⃣ ISHIMWE MU MAKUBA N’IBYAGO
? Umuntu wese uhisemo Imana ndetse akaba Umwubatsi w’ubwami bw’Imana, nta kabuza agomba gusakirana n’uburakari bwa Satani kugira ngo abivemo. Pawulo yandikiye Abaroma agira ati: “Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.” Abaroma 5:3, 4. Pawulo rero yashimiye Imana kubw’ubutabazi bwayo mu makuba n’ibyago. Ibigeragezo ni abakozi b’Imana benshi badakunda ariko Imana ikoresha kenshi.
✳️ “Abagaragu Imana yatoranyije bakwiriye guhangana n’ibigeragezo n’imibabaro bibageraho binyuze mu kunengwa, gusuzugurwa no kuvugwa uko batari, bafite ubutwari no kwihangana. Bakwiriye gukomeza gukora badakebakeba umurimo Imana yabahaye ngo bakore, bagahora bibuka ko abahanuzi ba kera ndetse n’Umukiza w’abantu n’abigishwa be nabo bihanganiye guhohoterwa no gutotezwa bazira Ijambo ry’Imana.” AnA 398.1
⏯️Turiza mu makuba no mu byago kuko ufite Kristu ubikurindiramo
2️⃣ GUHUMURIZA ABANDI
? [4] “iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana.” 2 Abakor 1:4
➡️ Nta muntu watanga ihumure keretse nawe yarahumurijwe n’Imana. Umuntu umwe yaravuze ati: “Ntugacire umuntu urubanza utarambara inkweto yambaye.” Biroroshye kutumva umusonga wabujije abandi gusinzira igihe cyose nawe uwo musonga utarakugeraho. Pawulo yivugira ko arimo umwēnda wo guhumuriza abandi nyuma yo guhumurizwa n’Imana (um 4). Mbere y’uko Imana igusaba gukomeza abandi burya ibanza kugukomeza. Ntukinubire amakuba n’ibyago uhura nabyo kuko ni bumwe mu buryo Imana ikoresha ngo ukomere kandi ukomeze abandi.
⚠️ [6] “Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugira ngo muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugira ngo muhumurizwe namwe, mubone uko mwihanganira imibabaro imwe n’iyo natwe tubabazwa.” 2 Abakor 1:6.
Nshuti mukundwa, hari ubwo uhura n’ibigeragezo kugira ngo Imana iguhindure imfashanyigisho ikoresha yigisha abandi. Wicogozwa n’amakuba kuko nturi wenyine; Imanuweli muri kumwe. Iyi minsi ikubere iyo gushima Imana yakurokoye ibyago n’urupfu nka Pawulo.
? UBWO AMAKUBA ATERA KWIHANGANA, MANA DUHE GUSHIKAMA MURI YO. ?
Wicogora Mugenzi
Amena. Imana ihimbazwe cyane kubwa byinshi bitoroshye yatunyujujijemo ikaturokora.
Amen 🙏. Mana duhe kwihanganira ibyo duhura nabyo, kuko byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza.