Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 22 UKUBOZA 2024
? 1 ABAKORINTO 12
[1] Bene Data, ibyerekeye impano z’Umwuka sinshaka ko mutabimenya.
[2] Muzi yuko mukiri abapagani mwayobywaga mukajya ku bigirwamana bitabasha kuvuga, uko mwabijyanwagaho kose.
[3] Ni cyo gituma mbamenyesha yuko ari nta muntu ubwirijwe n’Umwuka w’Imana uvuga ati”Yesu ni ikivume”, kandi nta muntu ubasha kuvuga ati”Yesu ni Umwami”, atabibwirijwe n’Umwuka Wera.
[4] Icyakora hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe.
[5] Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby’Imana, ariko Umwami ni umwe.
[12] Nk’uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk’uko ingingo z’umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari,
[13] kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.
? Ukundwa n’Imana; amahoro atangwa nayo abe muri wowe; Mwuka wera twaramusezeraniwe ariko ntapfa gutangwa ahubwo hari ibigenderwaho, muribyo harimo ibi bikurikira: Ahabwa abamumusabye (Luka 11:13), abafite kwizera (Yoh.7:38-39), abumvira (Ibyakozwe 5:32), abemera kugirwa bashya na Mwuka Wera (Abefeso 5:18), kandi bagendera mu Mwuka (Abagal.5:16).
1️⃣ UMUGAMBI W’IMPANO Z’UMWUKA
?Umwuka Wera aha buri mwizera ubushobozi bwihariye bwo gufasha Itorero kugira ngo ribashe gusohoza inshingano yaryo mvajuru. Umwuka Wera aha buri mwizera impano kugira ngo zikuze Itorero ni ukuvuga kubaka Itorero. Ubukene bw’umurimo w’umwami ni bwo bugena ubwoko bw’impano umwuka atanga n’uwo izo mpano zihabwa.
⏯️ Amagambo yesu yavuze mbere yo kujya mu ijuru yagombaga guhindura
Amateka «mujye mu bihugu byose» niko yategetse abigishwa be, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza (mariko 16:15).
✳️ Mu bihugu byose ? Mu baremwe bose ?nta gushidikanya abigishwa ba yesu batekereje ko ari inshingano idashoboka. Yesu amenye intege nke zabo, ababwira kutava muri yerusalemu ahubwo ko «bakwiriye kurindira ibyo yesu yasezeranye». Nuko abaha ubu bwishingizi“icyakora muzahabwa imbaraga, umwuka wera n’abamanukira kandi muzaba abagabo bo kumpamya i yerusalemu n’iyudaya hose n’i samariya, no kumpera y’isi”(ibyak1:4,8).
2️⃣ IBISABWA KUGIRANGO IMPANO ZITANGWE
?Nyuma yo gusubira mu ijuru kwa Yesu, abigishwa be bahaye amasengesho ibihe bihagije. Kutumvikana n’ishyari byabarangaga bakiri kumwe na Yesu byasimbuwe no gushyira hamwe no kwiyoroshya. Abigishwa bari barahindutse.Gushyikirana na Yesu n’ubumwe bari bafite byabateguriraga kuzuzwa Umwuka Wera.
⏯️ Nkuko Yesu yakiriye gusigwa kudasanzwe kw’Umwuka Wera kubwo gutegurirwa umurimo we (Ibyakozwe10:38), ni ko abigishwa bakiriye umubatizo w’Umwuka Wera (ibyako1:5) kugira ngo bashobozwe guhamya kwabo.Imbaraga zabo zirongerwa.Umunsi bakiriyemo impano y’Umwuka Wera, babatije abantu ibihumbi 3000 (Ibyakozwe2:41).
Uramenye ntiwishuke, Mwuka wera ntiyahabwa umuntu utabishaka cg ngo ahabwe umuntu utemera kuyoborwa nawe.
3️⃣ UBURYO TUVUMBURA IMPANO
? Kugira ngo abizera bajye mu murimo w’Itorero neza bagomba gusobanukirwa n’impano zabo izo arizo. Impano zikora nk’urushinge rwa dira, ziyobora abazifite mu murimo no mu byishimo by’ubugingo bwinshi (Yohana 10:10). Mu rwego “duhitamo kwirengagiza kumenya, guteza imbere no gukoresha impano zacu, itorero riba uko ritakagobye kumera. Riba riri munsi y’aho Imana yashatse ko riba.”
✳️ Urugendo rwo gusobanukirwa impano zacu z’umwuka, rwakagombye kurangwa n’ibi bikurikira:
Umwiteguro w’iby’Umwuka, Kwiga ibyanditswe byera, Kwiyegurira ubushake bw’Imana, Ubuhamya buturutse ku mubiri.
? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE GUKORESHA IMPANO ZACU UKO BIKWIYE?
Wicogora Mugenzi!
Iki gika :IBISABWA KUGIRA NGO IMPANO ZITANGWE kiramfashije cyane.
Imana iduhe guca buhufi maze twemere gukoresha nayo mu mpano twahawe.