Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 21 UKUBOZA 2024
? 1 ABAKORINTO 11
[3] Ariko ndashaka yuko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana.
[10] Ni cyo gituma umugore akwiriye kwambara ku mutwe ikimenyetso cyo gutwarwa ku bw’abamarayika.
[23] Nuko icyo nahawe n’Umwami wacu kumenya ni cyo nabahaye namwe, yuko Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima
[24] akawushimira, akawumanyagura akavuga ati”Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.”
[25] N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati”Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke.”
[26] Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira.
[27] Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami.
? Ukundwa n’Imana; GIRA UMUNSI W’UMUNEZERO.
Mu by’ukuri, imbaraga z’umwijima ntizizahangara Itorero igihe abizera barigize bazaba bakundana nk’uko Kristo yabakunze. Kunga Ubumwe ntibivuze guhuriza abantu mu bupagani, ubumwe bukenewe ni ububahuriza abantu muri Kristo.
1️⃣ UBUMWE BWEREKANA IMBARAGA Z’ITORERO
? Irya mbere iyo muteraniye mu iteraniro numva yuko mwiremamo ibice, kandi ibyo ndabyemera ho hato, kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo. (1 Abakorinto 11:18;19)
? Ubumwe buzana imbaraga, naho kwirema ibice kuzana intege nke.Mu by’ukuri itorero rirakomera kandi rigatera imbere iyo abarigize bunze ubumwe na Kristo Yesu, kandi nabo ubwabo bakaba bunze ubumwe, bakorera hamwe ku bw’agakiza k’abari mu isi. Ku bw’ibyo kandi kubw’ibyo gusa niho bazaba “abakorana n’Imana” ( Abakorinto 3:9)
⏯️ Ubumwe bwa gikristo bugaragaza gutsindwa kuri iyi si y’amacakubiri kandi yazahajwe n’inarijye kubwo kutagira urukundo. Itorero ryunze ubumwe ritanga ibisubizo ku bibazo aho abantu batandukanijwe n’amoko, ibitsina n’ubwenegihugu. Itorero ryunze ubumwe rizahagarara rishikamye imbere y’ibitero bya satani.
♦️ Mu kumenya ko tudashobora gukunda kandi ko tudakunda nka Yesu, ni bwo buryo twumva ko dukeneye Yesu tukamwizera kuko ubwe yavuze ati: “ntacyo mwabasha gukora mutamfite” (Yohana 15:5)
Igihe Kristo yavugaga ko kubambwa kwe kuzireherezaho abantu bose, yashakaga kwerekana ko imbaraga rukuruzi ituruka kuri we yagombaga kuzana ubumwe mu mubiri we ari wo torero.
2️⃣ KWIZIHIZA IFUNGURO RYERA
?Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira. (1 Abakorinto 11:26)
?Agakiza k’abantu kava ku kuguhora bakorwa ku mitima yabo n’amaraso yeza ya Kristo. Niyo mpamvu Ifunguro ryera ritari iryo gukorwa gusa rimwe na rimwe cg rimwe mu mwaka, ahubwo kenshi kuruta Pasika yizihizwaga rimwe mu mwaka. Uyu muhango uhebuje wibutsa ikintu kiruta kure kubaturwa kw’Abisirayeri mw’Egiputa. Kuriya kubaturwa kwabo byari igishushanyo cy’impongano Kristu yatanze atanga ubugingo bwe ho igitambo ku kubaturwa nyamukuru kw’abantu Be.(Spiritual Gifts 3:228). 6BC 1090.9
✳️ Umuhango w’ifunguro ryera ugomba kuba igihe cyo kwishima aho kubabara. Kozanya ibirenge biwubanziriza bitanga umwanya wo kwisuzuma umuntu ku giti cye, kwatura ibyaha, kwiyunga, kubabarira no kubabarirwa. Kuko bakiriye ubwishingizi bwo kwezwa mu maraso y’Bigeragezo abizera baba biteguye buri wese kwinjira mu mushyikirano wihariye na Kristo. Begera ameza ye bishimye batamurikiwe n’umwijima ahubwo n’umucyo w’agatangaza,biteguye kwizihiza insinzi y’agakiza ka Yesu.
⏯️ Uwitrwa Morris L. VENDEN mu gitabo cy’Amahame 95 ku Gutsindishirizwa ku bwo kwizera, Page 203 hari ibibazo yagaragaje : Ni iki kidutera gutekereza ko mu bihe turi hafi ya Kristo cyane, ari uko tugomba kwigaragaza ko twubashye cyane ? Mwaba mwarigeze kwitegereza uko abantu baba bifashe mu ifunguro ryera ? Ubundi ni umuhango wagenewe kwerekana ukubabarirwa, agakiza n’amahoro bitangwa n’Imana . Ariko ntuzibeshye ngo umwenyure! Nkubwiye ukuri ko n’ubikora uzasanga ari wowe wenyine!
✳️Yakomeje agira ati: Igihe kimwe, nagerageje kwemeza ko kumwenyura mu gihe cy’ifunguro ryera atari icyaha, ariko ntabwo nageze ku musaruro ushimishije. Igihe abadiyakoni bagaburaga umubiri n’amaraso bya Kristo bava mu ruhande rumwe bakajya mu rundi, usanga icyo gikorwa cyahindutse nko gushyingura. Bamwe muri twe basa n’abagiye kumwenyura icyo babonye mu maso hababazengurutse, hijimye ,n’abo bihutira guhita baceceka.
⚠️ Ifunguro ryera ryari rikwiriye kuba umuhango w’ibyishimo. Uko guterana kwagombye kuba kuzuye ibyishimo ! N’umurimo w’Imana nawo ni uko! Abakiristo bagombye kuba aribo bantu banezerewe kurusha abandi bose ku isi. Iwe mu mpamvu yagombye gutuma bahora bameze batyo, ni uko umukristo nyakuri ahora atekereza ku bandi, agashaka kugera kuri bagenzi be, bityo rero inarijye ntibe ikiri izingiro ry’imibereho ye
? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE KUGIRA UBUMWE?
Wicogora Mugenzi!