Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cy 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 18 UKUBOZA 2024

? 1ABAKORINTO 8
[1] Ibyerekeye ku byaterekerejwe ibishushanyo bisengwa turabizi, (kuko twese twahawe ubwenge. Ubwenge butera kwihimbaza ariko urukundo rurakomeza.
[2] Umuntu niyibwira yuko hari icyo azi, ntaba yari yagira icyo amenya ukurikije ibyo yari akwiriye kumenya.
[3] Ariko ukunda Imana ni we umenywa na yo).
[4] Nuko rero ibyerekeye ibyo kurya ibyaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, tuzi yuko igishushanyo ari nta cyo ari cyo mu isi, kandi yuko ari nta mana yindi iriho keretse imwe.

[5] Nubwo hariho ibindi byitwa imana, ari ibyo mu ijuru cyangwa mu isi, (nk’uko hariho imana nyinshi n’Abami benshi),
[6] ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose, ari yo natwe dukesha byose, kandi hariho Umwami umwe ari we Yesu Kristo ubeshaho byose, natwe akatubeshaho.
[7] Ariko ubwo bwenge ntibuzwi n’abantu bose kuko bamwe ku bwo kumenyera gukorera ibigirwamana barya inyama zabiterekerejwe, bakiyumvamo ko ari imana nyamana baziterekereje, nuko ibyo bigatuma imitima yabo idakomeye yononekara.

[8] Nyamara ibyokurya si byo bitwegereza Imana, iyo tutabiriye nta cyo dutubirwa, cyangwa iyo tubiriye nta cyo twunguka.
[9] Ariko mwirinde kugira ngo uwo mudendezo wanyu udahindukira abadakomeye igisitaza na hato,
[10] kuko umuntu nakubona wowe ujijutse wicaye urira mu ngoro y’ikigirwamana, mbese ibyo ntibizatera umutima we udakomeye guhangara kurya ibiterekerejwe ibigirwamana,
[11] maze udakomeye akaba arimbuwe no kujijuka kwawe, kandi ari we mwene Data Kristo yapfiriye?
[12] Nuko ubwo mucumura kuri bene Data mugakomeretsa imitima yabo idakomeye, muba mucumuye no kuri Kristo.
[13] Nuko rero niba ibyokurya bigusha mwene Data, sinzarya inyama iteka ryose kugira ngo ntagusha mwene Data.

?Ukundwa n’Imana; amahoro atangwa nayo abe muri wowe. Ufite Mwuka w’Imana amuyobora mu kuri kose (Yohana 16:13). Pawulo na we ati: “Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose” ( 1 Abak 6:12). Mu byo dukora byose byaba byiza tubanje kureba niba byubaka abandi cg niba bibasenya tukongera kureba niba bihesha Imana icyubahiro.

1️⃣ GUKURA MU BYA MWUKA
? Ariko ubwo bwenge ntibuzwi n’abantu bose kuko bamwe ku bwo kumenyera gukorera ibigirwamana barya inyama zabiterekerejwe, bakiyumvamo ko ari imana nyamana baziterekereje, nuko ibyo bigatuma imitima yabo idakomeye yononekara [7]

? Pawulo yandikiye Abafilipi amagambo avuga ngo: “Ariko rero, ukuri dusohoyemo abe ari ko dukurikiza” (Abafilipi 3:16)

✳️ Abagize amahirwe yo kwiga mu mashuri, igihe bari bakiri bato babwirwaga ko utafata umubare muto ngo ukuremo umunini. Urugero 5 gukuramo 10 (5-10), ibi rwose bakubwiraga ko bidashoboka ariko bamaze gutera imbere mu myigire baje kubwirwa ko bishoboka.

⏯️ Pawulo na we abivuga neza ati: “Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana. (1 Abakorinto 13:11) aho kugirango ukomeretse umwana wamujyana buhoro kugeza igihe abasha kugera ku rugero rwo kumva nkuko nawe wumva.

2️⃣ IMBARAGA Z’IBIGIRWAMANA
? Ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose, ari yo natwe dukesha byose, kandi hariho Umwami umwe ari we Yesu Kristo ubeshaho byose, natwe akatubeshaho [6]

✳️ 1 Samuel 5: Abafilisitiya bajyanye isanduku y’Imana kuri Ashidodi bagenda banejejwe n’uko batsinze maze bayishyira mu nzu ya Dagoni, imana yabo. Bibwiraga ko imbaraga zabanaga n’iyo sanduku kuva mbere kugeza ubwo zizaba izabo, kandi ko kuzihuza n’iza Dagoni byajyaga gutuma ntawabatsinda. Ariko bukeye bwaho, binjiye mu ngoro ya Dagoni, babonye ikimenyetso cyabateye gukuka umutima.
Dagoni yari yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka.

⏯️ Abatambyi na rubanda bakutse imitima; babonye yuko ibyo bintu bitangaje ari ikimenyetso cy’akaga kagiye kubabaho; bo n’ibigirwamana byabo bakarimbukira imbere y’Imana y’Abaheburayo. Noneho bakuye iyo sanduku mu ngoro ya Dagoni maze bayishyira mu nzu ukwayo.( AA 407.4) ⏯️Ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n’izahabu, Umurimo w’intoki z’abantu. Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora, Bifite amatwi ntibyumva, Kandi nta mwuka uri mu kanwa kabyo. Ababirema bazahwana na byo, N’ubyiringira wese. (Zaburi 135:15;18)

⚠️Uyu minsi byahinduye isura, ibigirwamana ntibikiri ibishushanyo gusa, bisigaye ari amafaranga, ibyubahiro, imikino nk’umupira w’amaguru n’indi, amakipe n’abakinnyi batwaye imitima y’abantu biyisimburamo Imana, firimi, ikoranabuhanga, kwiringira no gusaba abapfuye ngo badusabire (mu by’ukuri nabo bategerereje umuzuko mu bituro byabo)…Senga Imana yonyine, uciye mu nzira imwe rukumbi Yesu Kristu. Ni inzira, ukuri n’ubugingo, ntawe ujya kwa Data atamujyanye.

3️⃣KWIRINDA KUBERA IGISITAZA ABADAKOMEYE(1 Abakorinto 8:9…)
? Abaharanira ibyiza by’abandi baba bari gufatanya n’abamarayika bo mu ijuru. Babana nabo igihe cyose, umurimo wabo udacogora. Abamarayika b’umucyo n’imbaraga baba hafi buri gihe ngo barinde, bakomeze, bakize uburwayi, bigishe, bungure inama. Uburezi buhebuje ubundi, imico y’ukuri bihebuje, umurimo uhebuje iyindi ku bantu muri iyi si, ni ibyabo. – GW 515.1
⏯️Mu bintu umukristu akwiye kwirinda, ni ukubera igisitaza bagenzi be. Ikintu cyose cyasitaza mwene so, niyo cyaba cyoroheje cg ugikoze utakibonamo ikibi, ntigishimisha Kristu.
⏯️Hari igihe mu myitwarire, imirire, imyambarire yawe…wumva bitagucira urubanza; ariko iyo hari mwese so bigusha, hano turabibujijwe, Kristu ababazwa n’uko twabereye abandi ibisitaza.
⚠️Ntabwo umuntu yakorera icyaha mugenzi we, ngo ye kuba adahemukiye Kristu.

? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE GUKURA MU BYA MWUKA KANDI UTURINDE KU BA TWABERA IBISITAZA ABANDI

Wicogora Mugenzi

One thought on “1 ABAKORINTO 8: GUKURA MU BYAMWUKA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *