Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 17 Ukuboza 2024.
?1 ABAKORINTO 7
1 Kor 7:2-3,10-13,19,39
[2]Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo.
[3]Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we,
[10]Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n’umugabo we.
[11]Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n’umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we.
[12]Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda.
[13]Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana n’umugabo we
[19]Gukebwa nta cyo kumaze no kudakebwa na ko nta cyo kumaze, ahubwo ikigira icyo kimara ni ukwitondera amategeko y’Imana.
[39]Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa n’uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Ugushyingirwa ni umuhango wera washinzwe n’Imana muri Edeni, mu bukwe niho Kristu yakoreye igitangaza cya mbere, ubukwe bushushanya ubukwe bw’umwana w’intama ubwo Kristu azaza gutwaramo umugeni we (itorero) yakoye amaraso ye.
1️⃣ABAKRISTU bashakanye N’ABATIZERA
?Muri kiriya gihe gutandukana kw’abashakanye byari gikwira mu Bayuda no mu Banyamahanga, ndetse ku mpamvu ntoya cyane. Nyamara impamvu iba akenshi ari ukuntu umubano watangiye:
?Ugishyingirwa hagati y’abizera n’abatizera kubujijwe n’Imana. Ariko kenshi cyane imitima itarahindutse igendera ku irari ryayo, abantu bagashakana mu buryo Imana itemera. Kubera iyi mpamvu abagabo n’abagore benshi babayeho nta byiringiro kandi badafite Imana muri iyi si. Ibyo bari baragambiriye byiza bikayoyoka; bagafatirwa mu rucundura rwa Satani n’iminyururu y’ibyo bacamo. Abayoborwa n’irari n’ubushyuhe bazasarura umusaruro ushariririye muri ubu buzima, kandi ibyabo bikaba byazasoreza mu kubura ubugingo bwabo – AH 63.1
➡️Kuva kera ijambo ry’Imana ribuza rishimitse umwizera gushakana n’uwo badahuje kwizera. Kuko akenshi ikibi kiganza icyiza, umuryango udafite Imana ukabura amahoro Kristu atanga.
⚠️Ariko hano ku bashakanye umwe akizera undi agasigara atizeye, aragirwa inama yo kudatandukana na we. Ahubwo mwerere imbuto z’urukundo. Umumenyeshe umucyo wamenye kandi umuhorere ko mavi umusabira. Mubane mu mahoro n’urukundo, ntawe uhoza undi ku nkeke.Ku rwawe ruhande ubane n’umuntu wese amahoro(Abaroma 12:8), uhereye iwawe.
2️⃣ GUSHISHOZA MU GUSHAKA, GUMA MU MWAMI (1Abako 7:36-40)
?Mu gushaka ababyeyi ntibakwiye gutegekesha igitugu abana babo bashaka gushaka cg ngo abana bigumure ntibagishe inama ababyeyi. Babiganireho, basabe kandi bemere kuyoborwa n’Imana, bagishe itorero inama. Mu kurambagiza:” Umutima ukwiye kugira gusa urukundo rwejejwe, rukwiye abizera Kristu, ruri ku rugero rwo hejuru, mvajuru kurusha uko rushingiye ku by’isi.(A.H. 55.2).
➡️Ku cyemezo cyose, ikigambiriwe kurusha ibindi kibe kuguma mu byizerwa no kurushaho kuyoborwa n’Imana.
⚠Nshuti Muvandimwe, mu bihe satani arwanya cyane umuryango, birasaba cyane kurushaho gutabaza ijuru ngo rirengere uwawe n’iy’abandi. Abatarashaka nabo bagafata umwanya wo kwiga uwo bazarushingana, no kugisha Imana inama (Zaburi 37:5). Ku rwawe ruhande ubane n’umuntu wese amahoro.
?MANA UMVA GUSENGA KW’IMIRYANGO IRIHO, YOBORA INGO ZISHINGWA. UYIBEMO NYAMBERE MURI BYOSE.?
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka dufashe utuyoborere imiryango kugira ngo ibe iguhesha icyubahiro.