Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 CY’URWANDIKO RWA 1 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 14 Ukuboza 2024

? 1 ABAKORINTO 3:
[1] Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana.
[2] Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava.
[3] Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n’abanyarukiko b’abantu, kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza
[4] kuko ari nta cyo niyiziho. Nyamara si icyo kintsindishiriza, ahubwo Umwami ni we uncira urubanza.

[9] Nibwira yuko twebwe intumwa Imana yatwerekanye hanyuma y’abandi nk’abaciriwe urubanza rwo gupfa, kuko twahindutse ibishungero by’ab’isi n’iby’abamarayika n’abantu.
[10] Twebweho turi abapfu ku bwa Kristo, naho mwebweho muri abanyabwenge muri Kristo: turi abanyantege nke, ariko mwe muri ab’imbaraga, muri ab’icyubahiro naho twe turi ab’igisuzuguriro.
[11] Kugeza na n’ubu twishwe n’inzara n’inyota kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi,

[19] Nyamara nzaza vuba Umwami nabishaka, kandi sinzamenya amagambo y’abo bishyashyarika gusa, ahubwo nzamenya imbaraga zabo
[20] kuko ubwami bw’Imana atari ubw’amagambo, ahubwo ari ubw’imbaraga.
[21] Mbese murashaka iki? Ko nza iwanyu nzanye inkoni, cyangwa ko nzana urukundo n’umutima w’ubugwaneza? (1 Abakorinto 4:1;9)

? Ukundwa n’Imana ; gira umunsi w’umunezero. Gukorera Imana bisaba kwihanganira ibicantege byinshi. Ariko ijuru n’isi biduhanze amaso ngo barebe niba koko twishingikiriza ku mbaraga ya Mwuka Wera. Urugero ni Kristu n’ijambo rye kuko abantu bo barahinduka.

1️⃣ ABANTU BADUTEKEREZA BATE?
?[1] Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana.

⏯️ Mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo 5:14-17 hari ubutumwa bugaragaza uko dukwiye kumera kandi uko dukwiye gumera niko abantu bakagombye kudutekereza: umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi utabasha kwihisha. Itabaza rikwiriye kuba ryashyirwa ku gitereko rikamurikira abandi. Ubu butumwa busozwa tubwirwa mu mvugo ikurikira: “Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru”

✳️ Mu by’ukuri rero turi ibisonga “Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava.” 1 Abakorinto 4:2. Niba ubudahemuka ari ihame ry’ingenzi mu by’ubucuruzi [cyangwa imirimo dukora ya buri munsi], mbese ntidukwiriye kuzirikana inshingano dufite ku Mana, ari nayo nshingano izindi zose zubakiyeho? Ub 142.3

Hakurikijwe ubusonga twahawe, ntidufite inshingano ku Mana gusa ahubwo tuyifite no ku bantu. Urukundo rutagerwa rw’Umucunguzi wacu ni rwo umuntu wese akesha impano abona mu buzima. Ibyokurya, imyambaro n’amacumbi, umubiri wacu, ubwenge n’ubugingo, byose byacungujwe amaraso ya Kristo… Ati “Ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ni jye mwabikoreye.” Matayo 25:40. Ub 142.4
➡️Girira neza abo Imana yaremye bose, utitaye ku bicantege uhura nabyo.

2️⃣ UBWAMI BW’IMANA BURATWARANIRWA
? Ntabwo umurimo usabwa ari amagambo aryoheye amatwi y’ubwenge bw’abantu, ahubwo ni ugukorana na Mwuka hamwe n’imbaraga iva ku Mana yonyine.
?Abatumwe n’Imana si ibitangarirwa kubera imyanya ikomeye bafite, ahubwo bagaragarwaho gushobozwa no gufashwa na Mwuka (Manuscript 165, 1899).
✍?Abigisha n’ababwiriza twabigiraho imico igihe bagaragaza Kristu mu mibereho yabo. Bo bashobora gukosa nk’abantu, ariko Kristo n’ukuri kw’ijambo ry’Imana ntibijya bihinduka.
✍?Um 20, ubutumwa bwiza si amagambo yonyine, ahubwo buherekezwa n’imbaraga ya Mwuka, ibatura abantu mu bubata bwa satani. Abantu bakaba bashya mu mutima, bikanagararira mu mibereho.

⚠Nshuti Muvandimwe, intambara hagati ya Kristu na Satani, hagati y’icyiza n’ikibi igera no ku bakozi b’Imana. Bikabasaba guca bugufi bakishingikiriza ku mbaraga za Mwuka. Bakabasha kwihangana, no kuyoborana urukundo. Umukristu nyawe wese ni umukozi w’Imana, akwiye gusaba Imana ikamutunganya, hanyuma ikamukoresha.

? IMANA IKOMEYE KANDI IDUKUNDA, TURINDE GUTUNGA UBWAMI BWAWE MU MAGAMBO GUSA AHUBWO TUBASHISHE KUBA IBIKORESHO BYAWE BY’UKURI

Wicogora Mugenzi.

One thought on “1 ABAKORINTO 4: UBWAMI BW’IMANA SI UBW’AMAGAMBO NI UBW’IMBARAGA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *