Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 10 UKUBOZA 2024
? ABAROMA 16
[16] Muramukanishe guhoberana kwera. Amatorero ya Kristo yose arabatashya.
[17] Ariko bene Data, ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n’ibigusha binyurana n’ibyo mwize, mubazibukire
[18] kuko abameze batyo atari imbata z’Umwami wacu Kristo, ahubwo ari iz’inda zabo, kandi imitima y’abatagira uburiganya bayohesha amagambo meza n’ibyo kubanezeza.
[19] Igitumye mbabwira ibyo ni uko kumvira Imana kwanyu kwamamaye mu bantu bose. Ni cyo gitumye mbīshimira, ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza mukaba abaswa mu bibi.
[20] Imana nyir’amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
[27] Icyubahiro kibe icy’Imana ifite ubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nyuma y’intashyo nyinshi za Pawulo noneho asoje urwandiko rw’Abaroma atanga inama zikomeye.
1️⃣ ITORERO RYO MU RUGO
? Pawulo asozanya urwandiko rw’Abaroma intashyo nyinshi. Nubwo yarondoye amatorero n’abantu yatashyaga, hari ingingo ikomeye yavuze ku murongo wa 5 “muntahirize itorero ryo mu rugo.” Ibanga rikomeye Pawulo yakoresheje mu murimo we ni ukubwiriza Kristo ariko ahereye mu miryango. Kiriya gihe itorero ryo mu rugo ryabaga urufatiro rukomeye rw’itorero tumenyereye ubu rihuza ingo nyinshi. Pawulo yari asobanukiwe neza ko ubukristo buva mu rugo bujya ku rusengero aho kugira ngo ubukristo buve ku rusengero bujya mu rugo. Iyo ingo zibanye neza burya n’itorero tumenyereye riba rishinze imizi. Itorero ryo mu rugo ni urufatiro rw’igihugu cyiza.
? Mbese itorero ryo mu rugo rwawe ni rizima cyangwa ryarapfuye? Umugore, umugabo, abana n’abandi baba mu rugo nibo bakristo bagize itorero ryo mu rugo. Urugo Imana ituyemo ruba ari itorero rizima kandi rikora (active); urugo Imana itarimo ruba ari itorero ryapfuye kandi ridakora (inactive). Urugo runezerewe Imana irubamo iyo abarurimo bahuje umugambi wo kujya mu ijuru. Imana itwubakire itorero ryo mu rugo kugira ngo tube abakristo nyabo n’abaturage beza b’igihugu.
2️⃣ MWIRINDE ABATANDUKANYA ABANTU
? Um 17 Pawulo arihanangiriza abakristo kwirinda intumwa za Satani zitandukanya abantu. Pawulo yari asobanukiwe neza ko nyuma yo kubiba imbuto nziza y’ukuri, Satani nawe yohereza intumwa ze ngo zibibure imbuto zabibwe. Nubwo intumwa za Satani ziba zifite amagambo meza aryoshye ariko ayo magambo aba adafite urufatiro mu byanditswe byera. Ikintu cyose kidahuje n’ijambo ry’Imana kigomba kwirindwa. Gushinga imizi mu Ijambo ry’Imana nirwo rufatiro rwo kwirinda intumwa za Satani zitandukanya abantu.
3️⃣ INAMA ISOZA YA PAWULO
⚠️”Ariko ndashaka ko muba abanyabwenge mu byiza mukaba abaswa mu bibi” (um 19). Umuntu avuka ari umunyabwenge mu bibi ariko iyo amaze gutsindishirizwa n’ubuntu kubwo kwizera nibwo ahinduka umuswa mu bibi maze noneho akaba umunyabwenge mu byiza. Kubaha Uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka. Uko umuntu wakiriye Kristo ajya kure y’icyaha niko arushaho kuba umunyabwenge mu byiza akaba umuswa mu bibi. Uwo mugisha ube uwacu uyu munsi.
✳️ “Dukizwa no kuzamuka ingazi ku yindi, tuzamuka intambwe ku ntambwe kugeza tugeze ku rugero Kristo atwifuriza. Bityo Kristo arema muri twe ubwenge, ubutungane, kwezwa no gucungurwa.” INI 327.4
➡️ Nshuti mukundwa, uyu munsi dusoje urwandiko rw’Abaroma. Reka nkwibutswe umutima w’uru rwandiko: “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera.” Abaroma 1:17.
? MANA DUKESHA AGAKIZA USHIMWE. GENDERERA ITORERO RYO MU RUGO RWACU RIBE RIZIMA. TURA IWACU DATA. ?
Wicogora Mugenzi
Uwiteka turakuraritse ngo uture mu miryango yacu kugira ngo Itorero ry’iwacu mu rugo ribashe kugira urufatiro rukwiriye.