Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 9 UKUBOZA 2024

? ABAROMA 15
[1] Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze.
[2] Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze,
[3] kuko Kristo na we atinejeje nk’uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.”
[4] Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.
[5] Nuko rero Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk’uko Kristo Yesu ashaka,
[6] kugira ngo muhimbaze Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n’umutima umwe n’akanwa kamwe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Pawulo nk’intumwa ku banyamahanga yenda gusoza urwandiko rw’Abaroma yatanze inama z’ingenzi. Yibukije abakristo ko Kristo agomba guhora ari urugero rwabo mu byo bakora byose kandi bakamwigana.

1️⃣ KWIHANGANIRA ABADAKOMEYE
? Haba ubwo ukira ukibagirwa ko wigeze gukena; haba ubwo uhaga ukibagirwa ko wigeze gusonza; haba ubwo urasirwa n’umucyo ukibagirwa ko wigeze kuba mu mwijima; haba ubwo ukomera ukibagirwa ko wigeze kuba umunyantegenke; haba ubwo uba intwari ukibagirwa ko wigeze kuba ikigwari. Pawulo yibukije abakristo ko nubwo baba bibona nk’abamaze gukomera bagomba kwihanganira abadakomeye. Nugira aho ugera ntuzibagirwe ahabi Imana yagukuye. Ujye uhora urengera abagihanganye n’urugamba wanesheje. Pawulo ati: “Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze.” Abaroma 15:1.
⚠️ Nshuti mukundwa, kimwe mu byaha bikorwa n’abakristo bamaze gukomera ni ubwibone bw’iby’umwuka. Bamwe usanga bahinyura ubukristo bw’abadakomeye maze bakibagirwa ko nabo bavuye kure. Iyo Imana igukomeje burya ihita iguha ikiraka cyo gukomeza abadakomeye. Kubyutsa abaguye, gukomeza abadakomeye, kunganira abagwaguza, guhumuriza abashavura no gutera umwete abateguza ni inshingano y’umuntu wese Imana yahaye umugisha wo gukomerera mu byo yizeye. Niba utajya ubikora waraguye cyangwa wubatse ku rundi rufatiro rutari Kristo. Suzuma urufatiro wubatseho!

2️⃣ UMUMARO W’IBYANDITSWE KERA
? Pawulo yahisemo kugera ku musozo w’urwandiko rwe atanga inama ikomeye yo kwita ku byanditswe. “Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.” Abaroma 15:4. Urugendo rw’umukristo ntirushoboka igihe cyose yirengagije Ibyanditswe bera. Dore inyungu dukura mu byanditswe byera:
? (1) Ibyanditswe kera byandikiwe kutwigisha. Umugenzi ugana i Siyoni wese aba ari umunyeshuri w’ibyanditswe kandi agomba kubyiga kugira bimuhe akabando k’urugendo. (2) Ibyanditswe kera biduha kwihangana no guhumurizwa. Ugana i Siyoni burya Satani amurohaho amakuba n’ibyago byiyungikanya kugira ngo ave mu byizerwa ariko Imana ikoresheje Ibyanditswe kera imuha kwihangana no guhumurizwa bigatuma akomeza urugendo adacogoye kuko aziko hari benshi bihanganye bakagera i Siyoni banesheje. Ntukagwe ukubiri n’umuzingo. (3) Ibyanditswe kera biduha ibyiringiro. Ibyiringiro ni moteri itera umukristo akanyamuneza n’amahoro. Hagati y’ibicantege n’urugamba rukaze, ibyiringiro bituma umukristo asingira ibyasezeranijwe mu kwizera bigatuma aca mu nzitane y’ibibazo anesheje. Ibyiringiro ku mukristo ni inkomezi n’igihe isi imwasamiye ishaka kumumira bunguri.
⚠️ Ntukajye kure y’ibyanditswe niba ukeneye ihumure, kwihangana n’ibyiringiro isi itabasha gutanga. Mu byanditswe kera niho umugenzi yongera kurabukwa igihugu cy’isezerano. Umugambi nyamukuru wa Pawulo ni uko yifuzaga ko abakristo bose bazaba muri icyo gihugu. Ibi byatumye yihanganira uburakari bw’isi, umubiri na Satani. Nawe koresha amaso yo kwizera maze utumbīre igihugu cy’isezerano bitume uguma mu byimbo.
✳️ “Abahagarariye Kristo bagomba kwereka abantu isi irushijeho kuba nziza yirengagijwe mu buryo bukomeye. Nk’uko Ibyanditswe Byera byigisha, umurwa rukumbi wubatswe kandi wahanzwe n’Imana ubwayo. Umuntu arebesheje amaso yo kwizera yabona amarembo y’ijuru, arabagiranishwa ikuzo ry’Imana. Umwami Yesu akoresheje abagaragu be bamukorera, arahamagarira abantu guharanira kugira imigambi yera kugira ngo babashe kuzabona umurage wo kudapfa.” AnA 250.2

? MANA DUHE AMASO YO KWIZERA KANDI UDUKUNDISHE IBYANDITSWE KERA MAZE TUBASHE GUSINGIRA IBYASEZERANIJWE. ?

Wicogora Mugenzi

One thought on “ABAROMA 15: INAMA ZA PAWULO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *