❓ Bonjour
Ariko mfite ikibazo urukundo rw’Imana ntiruva ku munyabyaha!
Ubu ntabundi buryo byavugwamo ?
Kuko hari abanyabyaha bibera mu byaha ubona bakataje rwose
muri iki gihe cya none, ku buryo iri jambo risigaye ryarabaye nk’inyoroshyo ku bakora icyaha nkana.
Ribaha imbaraga maze bagakomeza gusayisha mu bibi ngo Imana idukunda kimwe!
ntibahe agaciro kwihana no kuzinukwa icyaha. Bivurunga mu byaha bakikomeza n’iri ijambo ngo uko byamera kose Imana irankunda kandi izamfasha mu byo nkora kandi nyamara ibyo akora atari byiza.
Ikindi nabonye abashaka gushyigikira abandi mu byaha nabo bifashisha iri ijambo hatungwa agatoki icyaha aho kugira ngo gicyahwe bati na we Imana iramukunda igihe kizagera yihane ni nimumureke,
akumva ahawe inyoroshyo cyane akikomereza mubye.
Ubu koko si ugukinisha urukundo rw Imana ?
A: Murakoze kuri iki kibazo cyiza abantu bose bibaza.
1⃣Urukundo rw’Imana ntirugira ikigombero. Ntitugereranye n’urw’abantu, aho dukunda udukunda cg uzagira icyo utumarira, ntidukunde uwo tutazi, uwaduhemukiye…
??Nta munyabyaha rero idakunda n’iyo yaba ruharwa ate (Abaroma 5:8). Erega twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23).??♂ Imana ubwo se ibishingiyeho hari n’umwe muri twe yakunda?
2⃣Agakiza ntawe ugahatirwa ku ngufu.
??None se turamutse twanze kwakira agakiza byagenda gute? Mu kubahiriza umudendezo wacu wo guhitamo, Imana ntiyabiduhatira, yemera icyo gihombo cyo gutakaza umwana wayo ikunda, yacunguje amaraso y’igiciro kitagereranywa.
??Kuba abarwayi baranze kwemera ko barwaye (bumva bo ari bazima) ntibemere kuvurwa na Muganga, kuba abarwayi bandi bazi ko barwaye kandi babyemera barangiza bakanga kuvurwa na Muganga ngo kuko abakunda ntibazicwa n’indwara cg ngo bararembye cyane ntiyabakīra, kandi yivugira ati “mpagaze ku rugi ndakomanga” (Ibyahishuwe 3:20), kandi ati “yemwe abarushye n’abaremerewe n’indwara zitandukanye munsange mbaruhure” (Matayo 11:28), maze abo barwayi bose barangiza bakicwa n’indwara, ese ubwo hari uruhare Muganga agize mu kwicwa n’indwara kwabo?
⏯Mu rukundo rwinshi yakwingingiye kuvurwa bigishoboka, ariko bizagera igihe havugwe ngo urwaye agume arware, uwavuwe akomeze avurwe. Uwemeye kuvurwa ahabwa ubuzima butari ubwe ahubwo bwari ubwa Muganga, agatakaza uburwaye bwari ubwe (ugukiranuka kwa Kristu twitirirwa).
Uwishimiye kugumana uburwayi, uyu Muganga w’imico myiza ntamwanga ahubwo aramukunda cyane nk’uko akunda abemeye kuvurwa na We, azanababazwa no kwicwa n’indwara kwe.
Nyuma y’urwo rupfu, nta ndwara izabaho ukundi.
Emera kuvurwa, kuko ni ubuntu ntibisaba kwishyura cg ubwisungane mu kwivuza, cg transfer, cg rendez-vous. Kwemera gusa, ukizera Muganga n’umuti atanga.
Ibirenze ibyo Mwuka abidusobanurire.??
Wicogora Mugenzi.