Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
? IBYAKOZWE N’INTUMWA 27
[1]Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n’izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.
[2]Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w’i Tesalonike.
[3]Bukeye bw’aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire.
[4]Dutsukira aho duhita munsi y’ikirwa cy’i Kupuro dushaka kucyikingaho umuyaga, kuko wari…
[21:46, 23/11/2024] Fidele: WICOGORA MUGENZI II
IBYAKOZWE N’INTUMWA 27:BAJYANA PAWULO MU NKUGE BEREKEZA ITARIYA
Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 27 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
? IBYAKOZWE N’INTUMWA 27
[1]Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n’izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.
[2]Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w’i Tesalonike.
[3]Bukeye bw’aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire.
[4]Dutsukira aho duhita munsi y’ikirwa cy’i Kupuro dushaka kucyikingaho umuyaga, kuko wari uduturutse imbere.
[5]Twambutse inyanja ihereranye n’i Kilikiya n’i Pamfiliya, dufata i Mura, umudugudu w’i Lukiya.
[6] Umutware utwara umutwe asangayo inkuge yavuye mu Alekizanderiya ijya muri Italiya, adushyiramo.
[7]Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tugera bugufi bw’i Kinido bituruhije cyane, maze umuyaga utubujije duhita munsi y’ikirwa kitwa i Kirete imbere y’i Salumoni, kucyikingaho umuyaga.
? Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Intumwa Pawulo yari yarahamagariwe kwihanganira ibikomeye byari bigiye kumugeraho nk’imfungwa ibohesheje iminyururu mu rugendo rurerure kdi rugoye agana muri Italiya. Imana igufitiye umugambi nk’uwo yarifitite Pawulo
1️⃣ URUGENDO NO KUROHAMA
? Hari ikintu kimwe cyabaye cyamworohereje umuruho cyane. Yemerewe guherekezwa na Luka na Arisitariko.Urugendo rwatangiye neza. Ku munsi wakurikiyeho baruhukiye ku cyambu cy’i Sidoni. Ahangaha Yuliyo,umutware utwara abasirikare ijana, yagiriye Pawulo neza kandi yumvise ko aho hantu hari Abakristo.Yamuhaye umudendezo wo gusura inshuti ze kugira ngo zimuhe icyo akeneye. Pawulo yanejejwe cyane n’urwo ruhushya kuko ubuzima bwe bwari bufite intege nke.
❇️Bamaze guhaguruka i Sidoni ubwato bwahuye n’imiyaga igana mu kindi cyerekezo maze ubwato buteshejwe inzira yabwo bituma bugenda buhoro.
▶️Ijoro ryose umuraba ntiwigeze utuza kdi n’ubwo ingamba zari zafashwe, ubwato bwarasomye nuko bukeye bwaho baroha imitwaro mu nyanja, buri gihe byagaragaraga ko imbaho z’ubwato zigiye kumeneka, nta n’umwe mu bari mu bwato wabonaga akanya ko kuruhuka, Luka yaranditse ari:Ku munsi wa gatatu bajugunya iby’inkuge mu nyanja.
Kandi hashize iminsi myinshi izuba n’inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhuma y’umuyaga mwinshi, ibyo bituma twiheba rwose ko nta wubashakurokoka.(Umur 19,20)
2️⃣ INKUGE IRENGERWA BOSE BAKIRA
?Bageze mu ijoro rya cumi na kane ricuze umwijima kandi bagiteraganwa hirya no hino n’umuraba, mu gicuku abasare bumvise guhorera k’umuraba maze bari hafi kugera i musozi, bamanurira mu mazi umugozi uziritse icyuma kugira ngo bapime uko hareshya, basanga ari metero mirongo itatu z’ubujyakuzimu. Bicumye gato bongera gupima babona ari metero makumyabiri n’umunani.
Luka yaranditse ati:”Batinya ko ubwato bwasekura ku ntaza niko kumanurira mu mazi ibitsikabwato by’ibyuma bifashwe n’imigozi, ngo ahari byafata hasi bakabuhagarika maze basaba Imana ko bucya vuba. (Umur 27-28). Imana ifite ibintu byose mu biganza byayo yarabarinze babasha kurokoka umuraba.
⁉️Ubereyeho gukomeza abandi, Pawulo yari afatanije n’abandi kuba mu kaga ndetse gakomeye, ariko ntiyigeze acika intege yari yizeye ko bari bukire. Kuba mu mana bifite umumaro, bitera gukomera ugahagarara wemye, mu bibazo uhura nabyo ubyifatamo ute?Ese ntabwo ari wowe uba nyambere mu guca abandi intege.ntibikabe.Izere Umwami Yesu, azagukomeza kdi azakurinda uzaba amahoro masa.
? DATA MWIZA NI WOWE HUMURE , KANDI GAKIZA KACU,TUBASHISHE KU KWIZERA?
Wicogora mugenzi.