Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 26 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

? IBYAKOZWE N’INTUMWA 26

[1]Agiripa abwira Pawulo ati “Wemerewe kwiregura.” Maze Pawulo arambura ukuboko ariregura ati
[2]“Ibyo narezwe n’Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho,
[3]kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n’impaka byo mu Bayuda byose, ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kubyumva.
[4]Ingeso zanjye uhereye mu buto bwanjye, ubwo nahoraga mu b’ubwoko bwacu n’i Yerusalemu uhereye mbere na mbere, Abayuda bose barazi
[5]Kandi baranzi uhereye mbere na mbere, ndetse bakwemera guhamya yuko nari Umufarisayo wo mu gice cyarushaga ibindi byo mu idini yacu gukomeza imihango.
[6]None mpagaritswe gucirwa urubanza, kuko niringira kuzabona ibyo Imana yasezeranije ba sogokuruza,
[7]ibyo imiryango yacu cumi n’ibiri yiringira kuzabona, ikorera Imana n’umwete mwinshi ku manywa na nijoro. Kuko ari byo niringira, none Mwami, ni cyo gitumye ndegwa n’Abayuda.
[8]Ni iki gituma mugira ngo ni ikintu kidashoboka kwemerwa ko Imana izura abapfuye?

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe

1️⃣PAWULO YIREGURA

▶️Umwami Agiripa yahereye ubwo aha Pawulo uburenganzira bwo kwisobanura.Intumwa Pawulo ntiyigeze ahungabanywa n’ibyari bimuzengurutse cg abategetsi bakuru bamwumvaga kuko yari azi uburyo ubutunzi bw’isi n’icyubahiro cyayo ari iby’agaciro gake.Ubwiza burabagirana bw’iby’isi n’ubushobozi bwayo ntibyashoboraga gucogoza na gato ubutwari bwe cg ngo bitume adashobora kwikomeza.

?Yaravuze ati:”Ibyo narezwe n’Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho,
“Ibyo narezwe n’Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho,(Umur 2,3)

⏩Imbere ya Agiripa, Pawulo yavuze mu magambo yumvikana kdi avugana imbaraga yerekana ingingo zikomeye zaranze imibereho ya Kristo ku isi. Yahamije ko Mesiya wavuzwe n’ubuhanuzi yari yaragaragariye muri Yesu w’i Nazareti. Yerekanye ukuntu ibyanditswe byo mu isezerano rya kera byari byaravuze ko Mesiya yagombaga kugaragara nk’umuntu mu bantu,ndetse n’uburyo imibereho ya Yesu yari yarasohoreyemo ibyari byaravuzwe na Mose n’abahanuzi byose. ku bw’umugambi wo gucungura isi yacumuye , Umwana w’Imana yari yarihanganiye umusaraba. Ntiyita ku gukozwa isoni kandi yari yarazamuwe mu ijuru anesheje urupfu n’igituro.

➡️Pawulo yumviye ijwi ryari ryaramutegetse kwamamaza ubutumwa bwiza bw’umukiza wazutse. None se yashoboraga ate kutumvira?I Damasiko,I Yerusalemu, I Yudaya hose n’intara za kure yari yarahatanze ubuhamya bwa Yesu wabambwe, akereka abantu bo mu nzego zose ko bagomba kwihana no guhindukirira Imana kandi bagakora imirimo ikwiriye abihannye.(Umur 20)

?Pawulo yaravuze ati:”Ni cyo cyatumye Abayuda bamfatira mu rusengero, bakagerageza kunyica.
Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n’ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n’abakomeye. Icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na
Mose bavuze ko bizaba
yuko Kristo atazabura kubabazwa, kandi ko ari we uzabanza kuzuka no kubwira ubwoko bwacu n’abanyamahanga ubutumwa bw’umucyo”.(Umur 21-23(Ibyak 251))

2️⃣UBUZE GATO UKANYEMEZA

▶️Abantu bari aho bateze amatwi ibyamubayeho bitangaje bumiwe, Intumwa Pawulo yatindaga ku ngingo yakundaga cyane. Nta muntu n’umwe wamwumvise washoboraga gushidikanya ukuli yavugaga. ariko igihe yavugaga ashize amanga abemeza, Fesito yaramurogoye aramubwira ati:”Urasaze,Pawu;ubwenge bwawe bwinshi buragusajije?”

?Pawulo yarasubije ati: “Sinsaze nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganye ukuri no kwitonda.
Ndetse n’umwami azi ibyo neza kandi ndabimubwira nshize amanga, kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe, kuko bitakozwe rwihishwa.(Umur 24-26)Pawulo yahindukiriye Agiripa, aramubwira ati:”Mbese Mwami Agiripa wemeye ibyahanuwe?Nzi yuko ubyemeye. “(26)

➡️Umwami Agiripa yakozwe ku mutima amara umwanya muto yiyumvira atitaye ku bari bamukikije n’icyubahiro yari afite .Yatekerezaga gusa ku kuri yari yumvise, yitegereza imbohe yicishije bugufi yari imbere ye nk’intumwa y’Imana maze asubiza atabitekerejeho ati:”Ubuze gato ukanyemeza kuba umukristo!”(umur 28)

❇️Pawulo yaravuze ati: “Ndasaba Imana kugira ngo haba hato haba hanini, uretse wowe wenyine ahubwo n’abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye, keretse iyi minyururu.”(Umur 29)
Amatsiko umwami yari afite yarashyize maze ahaguruka mu ntebe ye avuga ko ibyo babazaga Pawulo birangiye. Ubwo abantu bari bateraniye aho batandukanaga, bagiye bavugana bati:”Nta cyo uyu munsi yakoze gikwiriye kumwicisha cg kumubohesha.”

⏩N’ubwo Agiripa yari Umuyahudi, ntiyari afite ishyaka ridafite ishyingiro ndetse n’imyumvire yuzuye ubuhumyi by’Abafarisayo. Agiripa yabwiye Fesito ati:”Uyu muntu aba arekuwe, iyaba atarajuririye kuri Kayisari .”Nyamara urubanza rwari rwarajuririwe muri urwo rukiko rw’ikirenga bityo icyo gihe rwari rurenze ubushobozi bwa Fesito na Agiripa.

➡️Mu rugendo rwawe rwose ujye wiringira Imana, urinde kwizera kwawe ntigucogore,kuko ni intwaro ikomeye ikubashisha gukomera.

? DATA MWIZA DUHE IMBARAGA ZO GUSHIKAMA KU IJAMBO RYAWE?

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *