Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

? IBYAKOZWE N’INTUMWA 25

[1]Fesito ageze mu butware bwe amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu.
[2]Abatambyi bakuru n’abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo,
[3]baramwinginga bamusaba kubagirira neza ngo atumire Pawulo aze i Yerusalemu, biteguye kuzamwubikira ngo bamwicire mu nzira.
[4]Ariko Fesito abasubiza yuko Pawulo arindirwa i Kayisariya, kandi yuko ubwe agiye kujyayo vuba.
[5]Arababwira ati “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane, bamurege niba hari icyaha yakoze.”
[6]Amaze iminsi idasaga umunani cyangwa icumi ari kumwe na bo, aramanuka ajya i Kayisariya. Bukeye bw’aho yicara ku ntebe y’imanza ahamagaza Pawulo.
[7]Ageze aho Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamurega ibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby’ukuri.
[8]Pawulo ariregura ati “Nta cyaha nakoze ku mategeko y’Abayuda cyangwa ku rusengero, habe no kuri Kayisari.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, Abarezi ba Pawulo bari bafite umugambi wo kumwicisha ariko Imana yakomeje kubana nawe inyuze mu bacamanza. Uca manza ki?ni uruhe ruhare ugira ku barengana?

1️⃣PAWULO AJURIRIRA KAYISARI

▶️Fesito ageze mu butware bwe, amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu. Abatambyi Bakuru n’abakomeye mu Bayuda bamurega ibya Pawulo aze i Yerusalemu.
Mu gusaba batya bari bagambiriye kubikirira Pawulo mu nzira ajya i Yerusalemu ngo bamwice. Ariko Fesito yubahaga inshingano zijyana n’umwanya w’ubuyobozi yari afite bityo akoresha amagambo y’ikinyabupfura yanga kohereza Pawulo.
Yaravuze ati:”Si umuhango w’Abaroma gutanga umuntu ngo apfe abamurega batari imbere ye, akemererwa kwiregura ibirego.’(Umur 16)
Yababwiye ko nawe ubwe mu gihe gito agiye kujya i Kayisariya. “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane ,bamurege niba hari icyaha yakoze.

⏩Ibi sibyo Abayahudi bifuzaga. Ntabwo bari baribagiwe uko bari baratsindiwe i Kayisariya. Ibihabanye no kwihangana kwe atuje n’ingingo zikomeye Pawulo yagiye yisobanuraho,umutima wuzuye ubugome Abayahudi bari bafite n’ibirego bidafatika byabo byari kurushaho kugaragara nabi. Bongeye gusaba ko Pawulo azanwa i Yerusalemu kugira ngo abe ariho aburanira ariko Fesito akomera ku mugambi we w’uko Pawulo yacirwa urubanza rutabera ari i Kayisariya. Imana mu kugira neza kwayo yayoboye icyemezo cya Fesito kugira ngo ubuzima bw’intumwa Pawulo bwiyongereho iminsi.

➡️Pawulo yari azi ko atabonera ubutabera mu bantu bihamagariraga umujinya w’Imana kubera ubugome bwabo.Nk’uko byagendekeye Eliya,Pawulo yari azi ko yari kugirira amahoro mu bapagani kurusha kuyabonera mu bantu bari baranze umucyo wo mu ijuru kandi bari barinangiye imitima bakanga ubutumwa bwiza.
Butyo byongeye kuba ngombwa ko umugaragu w’Imana ahitamo kubonera uburinzi ku bapagani bitewe n’urwango ruturutse ku kugira ishyaka ry’imyizerere ya Kiyahudi no ku kwigira intungane kw’Abayahudi.

❇️Mu gihe kizaza abantu bavuga ko bahagarariye Kristo bazakora nk’uko abatambyi n’Abayobozi b’Abayahudi bagenje Kristo n’intumwa.
Mu gihe cy’akaga gakomeye abagaragu b’Imana b’indahemuka bari hafi kunyuramo, bazahura no kwinangira umutima, umugambi wuzuye ubugome ndetse n’urwango rutava ku izima.

‼️Imana yifuza ko ubwoko bwayo bwiyegura akaga kegereje. bwaba bwiyeguye cg butiteguye, bose bagomba guhura n’ako kaga kdi abeguriye imibereho yabo gukurikiza amabwiriza y’Imana bonyine ni bo bazahagarara bashikamye mu gihe cy’ishungurwa n’igeragezwa.(Ibyak 247,248)

2️⃣FESITO ABWIRA AGIRIPA IBYA PAWULO

▶️Igihe Fesito yavugaga ibya Pawulo ,Agiripa yagize amatsiko aravuga ati:“Nanjye ubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.”(Umur 22)
Bihuye n’icyifuzo cye ku munsi wakurikiyeho hateganijwe inama. Bukeye bw’aho Agiripa na Berenike bazana icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukiko n’abatwara ingabo n’abakomeye bo muri uwo mudugudu, Fesito ategeka ko bazana Pawulo.(Umur 23)

⏩Pawulo wari ucyambaye iminyururu mu maboko, yahagaze imbere y’imbaga yari iyeraniye aho.Mbega itandukaniro ryagaragaye aha hantu! Agiripa na Berenike bari bafite ubushobozi kandi bari ku butegetsi bityo kubw’iyi mpamvu abantu barabakundaga . Nyamara nta biranga imico Imana ikunda bari bafite.Bicaga amategeko yayo ,bari banduye mu mitima no mu mibereho yabo, Imikorere yabo yangwaga urunuka n’ijuru.

?Fesito ubwe yeretse Pawulo abari bateranye aho muri aya magambo: “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n’ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho.
Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza.
None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumubaza mbone icyo nandika,kuko ngira ngo ni icy’ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.”(Umur 24-27).

▶️Pawulo wari imfungwa ageze mu zabukuru, yari azirikishijwe iminyururu nta cyari gutuma abantu bamwubaha.Nyamara ijuru ryose ryari ryitaye kuri uyu muntu wagaragaraga ko nta nshuti agira,cg ubutunzi cg umwanya w’icyubahiro. ndetse akaba yari afungiye kwizera Umwana w’Imana kwe. Abamarayika bari bamuri iruhande. (Ibyak 250,251)

⁉️Ushobora kuba ucibwa intege n’ibibazo cg imvune igirira mu murimo w’Imana.Ushobora kuba utotezwa cg ukangwa kubera kwamamaza ubutumwa cg uzira kwizera Kristo. Humura,shikama kandi ukomere ijuru ryiteguye kubana nawe.

? DATA MWIZA DUHE IMBARAGA BYO GUSHIKAMA MU BYO TWIZERA KABONE N’AHO TWABIZIRA?

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *