Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
? IBYAKOZWE N’INTUMWA 24
[1]Hashize iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya amanukana n’abakuru bamwe n’uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwira umutegeka mukuru ibyo barega Pawulo.
[2]Bamaze kumuhamagara, Teritulo aramurega ati “Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n’ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw’umwete wawe.
[3]Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane.
[4]Ariko ndeke kukurambira, ndakwinginga utwumve ku bw’ineza yawe, tuvuge amagambo make.
[5]Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w’igice cyitwa icy’Abanazareti.
[6] Ndetse yagerageje guhumanya urusengero. Nuko turamufata, [dushaka kumucira urubanza nk’uko amategeko yacu ari.
[7] Ariko umutware w’ingabo Lusiya araza amutwakisha amaboko,
[8]ategeka abarezi be kukuzaho.] Nawe umubajije ubwawe, wabasha kumenya ibyo tumureze byose.”
[9]Abayuda na bo bamurega bimwe n’ibyo, bavuga ko ari ko biri koko.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe ,Birashoboka ko ushobora kurenganira mu nshingano bakurega ibinyoma cg se n’ukuri, haranira gukora ibishimwa n’Imana n’uwashaka kukurega abure icyo aheraho avuga.
1️⃣URUBANZA RWABEREYE KAYISARIYA
▶️Hashyize iminsi itanu 5 Pawulo ageze i Kayisariya, abamuregaga baturutse i Yerusalemu baherekejwe na Teritulo,,umuburanyi bari baragize umujyanama wabo.Urubanza rwemewe ko ruhita ruburanishwa.
Pawulo yazanwe imbere y’inteko y’abantu maze Teritulo”atangira kumurega”.
Amaze gutekereza ko amagambo yo gushimangiza yagira icyo ahindura ku mutegeka mukuru w’Umuroma kurusha gukoresha amagambo yoroshye, y’ukuli n’ubutabera, Teritulo yatangiye kogeza Feliki nk’uko tubibona ku murongo wa 2 n’uwa 3 by’iki gice.
▶️Mu magambo ye Teritulo yashinje Pawulo ibyaha byari gutuma afatwa nk’uwagambaniye ubutegetsi mu buryo bukomeye iyo biza kumuhama.Teritulo yaravuze ati:”Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w’igice cyitwa icy’Abanazareti.
Ndetse yagerageje guhumanya urusengero. Nuko turamufata, [dushaka kumucira urubanza nk’uko amategeko yacu ari.(Umur 5,6)
▶️Ibi byose byavuzwe bafite umugambi wo gutuma umutegeka mukuru yohereza Pawulo mu rukiko rwa Kiyahudi. Ibirego byose bamuregaga byashyigikiwe cyane n’Abayahudi bose bari aho, ntibagerageza gutwikira urwango bari bafitiye iyo mbohe.
2️⃣PAWULO YIREGURA
▶️Feliki yarebaga kure cyane agashobora kumenya umugambi n’imico by’abaregaga Pawulo. Yamenye impamvu yari yatumye bamwogeza kandi yabonye ko bari barananiwe kwerekana ko ibyo bamurega ari ukuli.Ahindukiriye uwaregwaga, yamuciriye amarenga ngo yiregure. Nta magambo Pawulo yavuze yo kumutaka ahubwo yahereye ko avuga ko anejejwe no kwiregura imbere ya Feliki kubera ko Feliki yari amaze igihe kirekire ari umutegeka mukuru, bityo akaba asobanukiwe neza n’amategeko n’imigenzo by’Abayahudi.
➡️Yifashishije ibyo bamureze maze yerekana neza ko nta na kimwe cyari ukuli. Yavuze ko atigeze ateza imvururu mu gace ako ariko kose k’i Yerusalemu cg ngo abe yarahumanije urusengero.
Yaravuze ati:”Kandi ntibasanze njya impaka n’umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa.
Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby’ukuri”.(Umur 12,13)
⏩Igihe yavugaga ko “inzira abamuregaga bitaga iy’ubuyobe ariyo yagenderagamo akorera Imana ya ba sekuruza,yahamije ko atigeze areka kwizera “Ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe, kandi ko yizeraga umuzuko w’abapfuye nk’uko inyigisho z’ibyanditswe zibivuga zeruye.Yarakomeje avuga ko icyo yari agamije mu buzima bwe ari “Ukugira umutima utamurega ikibi agirira Imana cg abantu iminsi yose.”(Umur14-16)
❇️Mu buryo bwumvikana kandi buboneye yerekanye impamvu yamuteye gusura i Yerusalemu ndetse anavuga uko gufatwa no gucirwa urubanza kwe kwagenze.
?Yaravuze ati:“Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab’ubwoko bwacu iby’ubuntu, kandi ntura amaturo.
Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n’urusaku ruriho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye muri Asiya,ari bo bari bakwiriye kukuzaho bakandega, iyo babona ikibi kuri jye.
Cyangwa aba na bo nibavuge icyaha bambonyeho ngihagaze imbere y’urukiko,
uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti ‘Kuzuka kw’abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’ ”(Umur 17-21)
❇️Intumwa Pawulo yavuze ashyize amanga kandi avugisha ukuli kugaragara kandi amagambo ye yari afite imbaraga yatsindaga imitima y’abamwumva.
Mu rwandiko Kilawudiyo Lusiya yari yandikiye Feliki,yari yatanzemo ubuhamya nk’ubwo kubyerekeye imyitwarire ya Pawulo. (Ibyak 243)
⏩Pawulo yagaragatije imbere ya Feliki na Dirusila (umugore we)imico y’Imana ari yo:Gukiranuka, Ubutabera no Gutungana kwayo kandi anabagaragariza kamere y’amategeko yayo.Yibanze cyane by’umwihariko ku bintu by’ingenzi amategeko y’Imana asaba, yagerageje kwerekeza ibitekerezo by’abamwumvaga ku gitambo gikomeye cy’icyaha. Yerekeje ku bitambo byashushanyaga ibyiza bizaza maze yerekana ko Kristo ariwe imigenzo yose yashushanyaga,
⏩Umugore wa Feliki yasobanukiwe neza kamere itunganye yayo mategeko yari yarishe yihandagaje,ariko imyumvire mibi yari afite ku wabambwe i Kalvari yatumye umutima we winangirira kurwanya ijambo ry’ubugingo. Nyamara Feliki ntiyari yarigeze yumva ukuli kdi ubwo Mwuka w’Imana yemezaga umutima we yumvise akozwe ku mutima.(Ibyak 245)
❇️Amaherezo Feliki yaje guhamagarwa i Roma kubera ibibi bikomeye byakorewe Abayahudi. Mbere y’uko ava i Kayisaliya ngo yitabe iryo hamagarwa, yatekereje kunezeza Abayuda asiga Pawulo mu nzu y’imbohe. (Umur 27)Nyamara Feliki ntiyageze ku ntego yo kugerageza gutuma Abayahudi bamugarurira icyizere. Yakuwe mu nshingano ye mu buryo bubi maze hashyirwaho Porukiyo Fesito ngo amusimbure akorera i Kayisaliya.
‼️Imirasire y’umucyo uvuye mu ijuru yari yaramurikiye Feliki igihe Pawulo yaganiraga nawe ibyerekeye ubutungane, kwirinda n’urubanza ruzaza Ayo yari amahirwe ahawe n’Imana kugira ngo abone kdi areke ibyaha bye. Ariko yabwiye intumwa y’Imana ati:”None genda nimbona uburyo, nzagutumira.”(Umur 25) Yari yirengagije amahirwe ya nyuma ahawe n’imbabazi.
Ntakindi gihe yari kuzongera kumva guhamagara kw’Imana.(Ibyak 246)
⁉️Dufite ibyanditswe byera,twumvise ababwiriza batandukanye, ayo yose ni amahirwe twahawe kugirango twihane ibyaha byacu twezwe rwose, isuzume nanjye nisuzume turebe ko tukiri mubyo twizera.
? DATA MWIZA TURAGUSABA KWEZWA NA WE NO KUGENDERA MU IJAMBO RYAWE?
Wicogora mugenzi.