Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

? IBYAKOZWE N’INTUMWA 23

[1]Pawulo atumbira abanyarukiko arababwira ati “Bagabo bene Data, nahoranye umutima utagira ikibi undega imbere y’Imana kugeza kuri uyu munsi.”
[2]Ananiya umutambyi mukuru ategeka abamuhagaze iruhande kumukubita ku munwa.
[3]Maze Pawulo aramubwira ati “Imana izagukubita, wa rusika rwasīzwe ingwa we. Wicajwe no kuncira urubanza nk’uko amategeko ategeka, maze ugategeka ko bankubita uca ku mategeko?”
[4]Abahagaze aho bati “Uratuka umutambyi mukuru w’Imana?”
[5]Pawulo ati “Bene Data, sinari nzi ko ari we mutambyi mukuru, kuko byanditswe ngo ‘Ntukavuge nabi umutware w’ubwoko bwawe.’ ”
[6]Maze Pawulo amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy’Abasadukayo, ikindi akaba ari icy’Abafarisayo, avuga cyane mu rukiko ati “Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w’Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw’abapfuye.”
[7] Amaze kuvuga atyo habaho intonganya z’Abafarisayo n’Abasadukayo, abantu birema ibice
[9]Habaho urusaku rwinshi, abanditsi bamwe bo mu gice cy’Abafarisayo barahaguruka bajya impaka bati “Nta kibi twabonye kuri uyu muntu. Niba umwuka cyangwa marayika yaravuganye na we, ibyo bidushishikajeho iki?”
[10]Habaho intonganya nyinshi, umutware w’ingabo atinya yuko batanyagura Pawulo, ni ko gutegeka ingabo kumanuka ngo zimubanyage ku maboko, zimujyane mu rugo rw’igihome.
[11] Mu ijoro ry’uwo munsi, Umwami Yesu amuhagarara iruhande aramubwira ati “Humura, uko wampamirije i Yerusalemu ni ko ukwiriye kumpamiriza n’i Roma.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, Imana iraturinda ikagukiza imitego yose kuko hakiri byinshi ukwiriye gukora, Humura rero Imana igufite mu mugambi wayo.

1️⃣YESU YIHISHURIRA PAWULO
MU NZU Y’IMBOHE

▶️Mu mvururu zakurikiyeho, Abasadukayo barwaniraga gufata Pawulo kugira ngo bamwice;mu gihe Abafarisayo bo bageragezaga kumurinda, Bishyize kera igihe Pawulo yatekerezaga ku ngorane yahuye nazo uwo munsi, yatangiye gutinya ko ibyo yari yakoze bishobora kuba bitashimishije Imana.

➡️Noneho ubwo yari mu nzu y’imbohe, yari azi ko abanzi be mu buryarya bwabo bazakoresha uburyo ubwo aribwo bwose kugira ngo bamwice.Mbese byashobokaga ko umurimo yagombaga gukorera amatorero wari urangiye ku buryo igihe cyari kigeze ngo ibirura byinjire?Pawulo yahozaga umurimo wa Kristo ku mutima kandi yatekerezanyaga umubabaro ingorane amatorero atataniye hirya no hino azagira kuko yari arindirijwe gutotezwa n’abantu nk’abo yahuriye nabo mu rukiko rukuru rw’Abayahudi.Yararize kandi asenga afite umubabaro no gucika intege.

❇️Muri iki gihe cy’umwijima,Umwami Yesu ntiyari yibagiwe umugaragu we. Yari yaramurinze abantu bashakaga kumwicira mu mbuga y’urusengero, yari yarabanye na we mu rukiko rukuru rw’Abayahudi;yari hamwe nawe mu nzu y’imbohe kandi mu rwego rwo gusubiza amasengesho ya Pawulo wasabaga kuyoborwa, Umwami Yesu yihishuriye umuhamya we w’indahemuka.”Mu ijoro ry’uwo munsi, Umwami Yesu amuhagarara iruhande aramubwira ati “Humura, uko wampamirije i Yerusalemu ni ko ukwiriye kumpamiriza n’i Roma.”(Umur 11(Ibyak 238))

2️⃣ABAYUDA BAHIGIRA KWICA PAWULO

?Igihe Umwami Yesu yakomezaga umugaragu we, abanzi ba Pawulo bashakaga imigambi mibisha yo kumukuraho.
“Bukeye Abayuda baraterana, bararahira bahiga yuko batazarya ntibanywe batarica Pawulo.
Abahuje inama yo kurahira batyo basāgaga mirongo ine.(Umur 12,13)

▶️Uku kwari ukwiyiriza ubusa nk’uko Uwiteka yari yaravugiye mu muhanuzi Yesaya ko guciriweho iteka. Yesaya yaranditse ati:”Dore icyo mwiyiririza ubusa n’ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by’abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru.(Yes 58;4)
❇️Abahuje inama bajya ku batambyi bakuru n’abakuru bati: “Twarahiye, twahize ibikomeye yuko tutazarya tutarica Pawulo.
Nuko mwebwe n’abanyarukiko mubwire umutware w’ingabo amumanure amubagezeho, maze mwigire nk’abashaka kurushaho kumenya ibye neza. Natwe turaba twiteguye kumwica atarabageraho.”(Umur 13,15) Aho gucyaha uyu mugambi mubisha, abatambyi n’ abatware bawemeranye ibyishimo, Pawulo yari yaravuze ukuli igihe yagereranyaga Ananiya n’imva isize ibara ryera.

3️⃣IMANA IKIZA PAWULO YOHEREZWA I KAYISARIYA

?Nyamara Imana yarahagobotse kugira ngo ikize ubugingo bw’umugaragu wayo,”Ariko mwishywa wa Pawulo yumva ko bagiye kumucira igico, nuko araza yinjira mu rugo rw’igihome abibwira Pawulo.
Pawulo ahamagara umwe mu batwara imitwe aramubwira ati “Jyana uyu muhungu ku mutware w’ingabo, kuko afite icyo amubwira.”
Na we aramujyana amushyīra umutware w’ingabo ati “Imbohe Pawulo yampamagaye, aranyinginga ngo nkuzanire uyu muhungu, kuko afite icyo ashaka kukubwira.”(Umur 16-18)

▶️Kilawudiyo Lusiya yakiranye uyu muhungu urugwiro, aramwihererana aramubaza ati:”Icyo ushaka kumbwira ni iki?Aramusubiza ati “Abayuda bahuje inama yo kukwinginga ngo ejo uzamanure Pawulo umujyane mu rukiko, na bo bigire nk’abashaka kumubaza ibye ngo barusheho kubimenya neza.
Ariko ntubumvire kuko abantu babo basāga mirongo ine bamwubikiye, barahiye bahize yuko batazarya ntibanywe bataramwica, kandi none biteguye bategereje isezerano ryawe.”Umutware w’ingabo asezerera uwo muhungu, amaze kumwihanangiriza ati “Ntugire uwo ubwira yuko umburiye ibyo.”(Umur 19-22)

➡️Uwo mwanya Kilawudiyo afata icyemezo cyo kohereza Pawulo kwa Feliki umutegeka mukuru. Abayahudi nk’ubwoko bari mu mivurungano n’uburakari kandi imidugararo yakundaga kubaho.Kuguma i Yerusalemu kw’intumwa Pawulo byari guteza ingaruka mbi mu mujyi ndetse no musirikari mukuru ubwe. “Nuko ahamagara abatwara imitwe babiri arababwira ati “Mwitegure abasirikare magana abiri bo kujya i Kayisariya, n’abagendera ku mafarashi mirongo irindwi, n’abafite amacumu magana abiri, bagende nijoro isaha eshatu.Kandi bashake inyamaswa ziheka kugira ngo bazitwareho Pawulo, bamushyikirize Feliki umutegeka mukuru, ari muzima.”(Umur 23,24)

❇️Umusirikare mukuru wari washyinzwe kujyana iyo mbohe yayishikirije Feliki amuha n’urwandiko yahawe n’umutware w’ingabo (soma umur 26-30).Amaze gusoma iyo baruwa, Feliki yabajije intara iyo mbohe ikomokamo yaravuze ati:”Abarezi bawe nibamara kuza, nzumva ibyawe byose…..Ategeka ko bamurindira mu rukiko rwa Herode”.

⏩Ibi byabaye kuri Pawulo, ntabwo bwari bwo bwa mbere umugaragu w’Imana abonye ubugungiro mu banyabyaha ahunze ubugome bw’abantu biyitaga ubwoko bw’Imana.(Ibyak 239,240)

➡️Urukundo n’umugambi Imana igufitiye nibyo bituma ukira za mpanuka, abagambanyi,amatiku yo mu kazi n’ibindi byose byagatumye ugambanirwa ndetse ukicwa. None se wowe ni mugambi ki ufite wo gukorera Imana n’uwo kubanirana n’abantu?

? DATA MWIZA NI WOWE TWIHISHEMO UTURINDE KUKUVAHO?

Wicogora mugenzi.

One thought on “IBYAKOZWE N’INTUMWA 23:PAWULO YIREGURA IMBERE Y’ABANYARUKIKO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *