Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
? IBYAKOZWE N’INTUMWA 22
[1]“Yemwe bagabo bene Data na ba data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe.”
[2] Bumvise ababwiye mu Ruheburayo barushaho guceceka. Aravuga ati
[3]“Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y’i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry’Imana nk’uko namwe mwese murigira none.
[4]Kandi narenganyaga ab’iyi Nzira ya Yesu ngo bicwe, nkababoha nkabashyira mu nzu y’imbohe, abagabo n’abagore.
[5]Kandi n’umutambyi mukuru ni umugabo wanjye w’ibyo, n’abakuru bose b’abanyarukiko na bo ni uko, kuko ari bo bampaye inzandiko zandikiwe bene Data b’i Damasiko, njyanwayo no kuzana n’ab’aho i Yerusalemu ari imbohe kugira ngo bahanwe.
[6]“Nuko nkigenda ngeze hafi y’i Damasiko, nko ku manywa y’ihangu mbona umucyo mwinshi uvuye mu ijuru untunguye, urangota.
[7]Nikubita hasi numva ijwi rimbaza riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?’
[8]Abari bari kumwe nanjye babona umucyo, ariko ntibumva ijwi ry’uwo tuvugana.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, ntaho wagera Uwiteka atagukura,iyo wumvise ubuzima bwa Sawuli, ukumva na Pawulo ugira ngo ni abantu babiri batandukanye,.Uwemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza akemera kumukorera amuhindurira izina.
1️⃣PAWULO YIREGURA
▶️Mu isoza ry’igice cya 21,Pawulo asaba ko bamwemerera akabwira abantu, ugusaba kwe kwarasubijwe maze Pawulo ahagarara ku rwuririro amama abantu,uko kubamama kwatumye bamurangarira ku buryo ibyo yababwiraga babyitagaho.Barahora rwose,ababwira mu Ruheburayo ati,”Yemwe bagabo bene Data na ba Data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe.”Bumvise ababwiye mu Ruheburayo, barushaho guceceka, maze akomeza ashize amanga aravuga ati:“Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y’i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry’Imana nk’uko namwe mwese murigira none.(Umur 3)
▶️Nta n’umwe washoboraga guhakanya ibyo Pawulo avuze kubera ko ibyo yerekezagaho byari bizwi neza n’abantu benshi bari bakiri i Yerusalemu. Yababwiye ibyerekeranye n’ishyaka rye rya mbere mu gutoteza abigishwa ba Kristo ndetse no kubica. Yabatekerereje ibijyanye no guhinduka kwe abwira abamwumvaga ukuntu umutima we w’ubwibone wari waracishijwe bugufi ukemera Umunyanazareti wabambwe.
➡️Nyamara uku kuvuga ibyamubayeho kwaherekejwe n’imbaraga yemeza imitima kandi y’abantu ku buryo icyo gihe yasaga n’uwatumye bacururuka kandi yigaruriye imitima yabo.
❇️Yagerageje kwerekana ko umurimo yakoreye mu banyamahanga utari warakozwe bitewe n’uko yabihisemo. Yari yarifuje gukorera ishyanga rye, ariko muri urwo rusengero ni ho ijwi ry’Imana ryari ryaravuganye na we mu iyerekwa rimwereka inzira akwiriye kunyura riti:”Nzagutuma kure mu banyamahanga”(Ibyak236-237)
2️⃣ABAYUDA BATERA HEJURU NGO BICE PAWULO
▶️Kugeza ubwo abantu bari bakimuteze amatwi, ariko igihe Pawulo yari ageze ku byamubayeho ubwo yashinjwaga kuba intumwa ya Kristo mu banyamahanga,uburakari bwabo bwongeye kubyuka. Kubera ko bari baramenyereye kwiyumvamo ko aribo bwoko bwaroranijwe n’Imana bonyine, ntibifuzaga kwemerera abanyamahanga b’insuzugurwa gufatanya nabo amahirwe yari ayabo bonyine kuva kera.
➡️Nuko bavuza urwamu rurenze ijwi rya Pawulo, barasakuza bati: “Kūra icyo kigabo mu isi, ntigikwiriye kubaho.”
❇️Barasakuza kandi bajugunya hejuru imyenda yabo, batumurira umukungugu mu kirere kugeza aho umutware w’ingabo abategekeye kumwinjiza mu rugo rw’igihome, ababwira kumutatisha ibiboko kugira ngo amenye icyateye abantu kumuvugiriza iyo induru ,…..Umutware w’ingabo araza aramubaza ati:”Mbwira, mbese uri Umuroma koko?Nawe ati ‘Yee’.Umutware w’ingabo aramusubiza ati”Jyeweho nagombye kugura Uburoma impiya nyinshi. Pawulo ati”Ariko njyewe narabuvukanye”Nuko abari bagiye kumukubita, baherako baramureka, kandi umutware w’ingabo aratinya amenya yuko ari umuroma kandi yamuboshye.
➡️Bukeye bwaho ashatse kumenya neza icyo Abayuda bamurega icyo ari cyo aramubohora, ategeka abatambyi bakuru guterana n’abanyarukiko bose, amanura Pawulo, amushyira imbere yabo. (Umur 23-30(Ibyak 237))
⁉️N’ubwo Pawulo yari yugarijwe n’abashakaga kumwica, ntiyigeze yihakana Umwami Yesu nta n’ubwo yigeze yihakana uwo ariwe. Ni kangahe imibereho yawe imwihakana kubera akazi, kwica isabato n’ibindi ugira ngo ubone ubuzima bw’ahazaza?Yesu ni byose, umufite aba afite byose. Mwamerere abe Umukiza wawe na we azakurinda ube amahoro masa.
? DATA MWIZA NI BYINSHI DUHURA NABYO BIDUHINGA DUHE IMBARAGA ZO KUGUHAMYA NO MU BIHE BIGOYE?
Wicogora mugenzi.
Amena. Uwiteka abidushoboze.